AmakuruIbidukikije

Polisi y’u Rwanda igiye gufatira ingamba ibiyobyabwenge yatwikaga bikangiza aho bitwikiwe

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Boniface Rutikanga mu ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru b’ibidukikije kuwa 15 Ukwakira 2025, yagaragarijwe imbogamizi z’uburyo batwika ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, yemeza ko ari ikibazo kigiye gushakirwa umuti mu rwego rwo kurinda abaturage n’ibidukikije muri rusange.

Polisi y’igihugu yari isanzwe ifata ibiyobyabwenge birimo urumogi na Kanyanga n’inzoga z’inkorano nk’umutafari,Umumanurajipo,Sinzi undongoye, Nzogejo,Kunjakunja, Umugurutsanyoni n’izindi nyinshi ikabisuka mu cyobo kimwe igatwika.

Ibi byagaragajwe nk’imbogamizi ikomeye ku baturage babitwika bahari Kandi byitwa ibiyobyabwenge kuko baba batsamura cyane Kandi n’ababitwika ntibaba bambaye ibikoresho by’ubwirinzi nk’agapfukamunwa(Facemasks) cyangwa zaGa.

Umunyamakuru yagize ati:” Ni kenshi ngiye ahantu Polisi yakoreye ibikorwa byo kwangiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe,abantu baba bahari nta mask baba bambaye,iyo babitwitse kuriya hari ababa batsamura,abandi bakorora Kandi kuba bitemewe nukuvuga ko n’ibibikoze bishobora kugira ingaruka ku bantu, Ese hari ingamba cyangwa amabwiriza muteganya gushyiraho kugira ngo byurundwe?”

ACP Rutikanga yemeje ko bigiye gushakirwa igisubizo kirambye. Ati:”Igitekerezo ni cyiza Kandi nakwemeza ko tugiye kugishakira umuti mu buryo burambye gusa hari ibimenywa mu cyobo bitatwikwa ngo bishye kuko biba ari ibitembabuzi(liquid), ahubwo Wenda twavuga nk’urumogi nirwo kera twatwikaga REMA itugira inama turabireka.”

Yakomeje ati:” N’amashahi yafashwe twarayatwikaga turabireka, buriya hari ibintu byinshi tutagikora kuko kera twabikaga imbunda n’ibindi bikoresho bishaje tukabitwika nabyo muri bwa bujyanama twahawe twarabiretse, nicyo cya mask tugiye kucyigaho,ubutaha kizaba cyahawe umurongo. Dushobora gukorana n’uturere tugashaka ahantu hadatuwe cyane bikaba byazajya bihakorerwa ariko kugeza ubu haracyarimo imbogamizi kuko ahadatuwe ni hake.”

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko ikomeje kwifatanya n’ibigo bitandukanye byita ku bidukikije mu rwego rwo kubisigasira hakumirwa ibikorwa byangiza birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri bitemewe kuko ari bimwe mu bishyira umutungo kamere n’imiturire mu manegeka.

ACP Rutikanga agaragaza ko ibikorwa nk’ibi bishyira umutekano w’umuturage mu kaga kuko byangirika bikaba intandaro y’ibiza biza bigasenya inzu n’ibikorwa by’ubuhinzi, kuvogererwa ubutaka bugacukurwa nabi Kandi ku ngufu nk’uko byagiye bigaragara mu bice bitandukanye by’igihugu birimo za Karongi,Gakenke,Rilindo imisozi ya Rwaza mu karere ka Musanze, Cyabararika mu karere ka Musanze n’ahandi.

Mu bindi ACP Rutikanga yagarutseho, yasabye aba banyamakuru gukomeza kugira ubushishozi kubyo batangaza kuko muri iyi minsi ibihuha byabaye byinshi kuri murandasi.

Ati:“Ubunyamwuga butangirira ku kugenzura buri kantu kose mbere yo kukageza ku baturage,”.

“Muri Polisi y’u Rwanda, buri raporo igomba kuba ifite ibimenyetso bihamye kandi byemejwe n’inzira nyinshi zitandukanye.”

Yasobanuye ko Polisi ikoresha uburyo bwa tekiniki n’ubw’amaboko mu gukurikirana ukuri kw’amakuru, birimo indege zitagira abapilote (drones), za kamera za CCTV, indege nto (helicopters), ndetse no kohereza abapolisi ku butaka kujya gukusanya no kugenzura amakuru.

Ubu buryo butuma Polisi isobanukirwa neza ibyabaye, igasuzuma ingaruka zabyo, igapima uko byagize ingaruka ku baturageho, ndetse ikanamenya ababigizemo uruhare.

ACP Rutikanga yongeye kwibutsa ko gusuzuma ukuri bisaba kwihangana, kugendera ku mahame, no kutabogama. Yaburiye abanyamakuru ku itangazamakuru rishingiye ku marangamutima cyangwa rikorwa gihutagiro kuko bitera gukwirakwiza amakuru atari yo.

Ati:“Umunyamakuru agomba kuba yihanganye kandi atabogamye. Ubunebwe cyangwa guhita usohora amakuru utabanje kuyagenzura bituma wimara icyizere kandi bigatesha agaciro itangazamakuru,”.

ACP Rutikanga yasabye abanyamakuru gukomeza kugira uruhare mu kubaka ubufatanye burambye mu gukumira no kurwanya ibikorwa byangiza ibidukikije ,hakorwa ubukangurambaga n’inkuru zigisha rubanda kugira ngo barusheho gusobanukirwa ingaruka zabyo.

ACP Rutikanga Boniface yemeje ko Polisi yamaze guhindura umuvuno kubyo gutwika ibiyobyabwenge
Yasabye abanyamakuru b’ibidukikije gukomeza gutanga umusanzu mu gukumira ibikorwa byangiza ibidukikije

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *