Politiki

Perezida Kagame yifatanyije n’abanya-furika y’Epfo ku rupfu rwa Tito Mboweni

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yohereje ubutumwa bwihanganisha umuryango wa Tito Mboweni ndetse na Perezida Cyril Ramaphosa, ashimangira ko urupfu rwa Mboweni ari igihombo gikomeye ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko ku baturage ba Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame yavuze ko Tito Mboweni yari umuyobozi w’intangarugero, waharaniye ko Afurika ikomeza gutera imbere, igakorera hamwe, ndetse ikihaza mu byemezo bya politiki n’ubukungu.

Mu butumwa yanyujije kuri X Perezida Kagame yagize ati“Tito Mboweni yari umuntu udasanzwe, waharaniraga ko umugabane wacu wunga ubumwe kandi ugatera imbere,”.

Yashimangiye ko Mboweni yari ijwi rikomeye mu guharanira iterambere ry’ubukungu bwa Afurika no kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Perezida Kagame yavuze kandi ko Tito Mboweni yari umufatanyabikorwa mwiza mu kuvugurura AU, cyane cyane mu ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura nk’umuyobozi w’Ikigega cy’Amahoro cya AU.

Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Mboweni mu gushimangira ubwigenge bwa Afurika mu bijyanye n’ubukungu, aho yakoze cyane mu gutanga ibitekerezo byahinduye urwego rw’imicungire y’ibiciro by’ubukungu muri Afurika y’Epfo, cyane ubwo yari Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (South African Reserve Bank).

Yongeyeho ati: “Urupfu rwa Tito Mboweni ni igihombo gikomeye kuri Afurika yose, ariko ibikorwa bye birakomeza kutwigisha byinshi mu bijyanye n’ubuyobozi, ubukungu, n’uburenganzira bw’abakozi.”

Nyakwigendera Tito Mboweni, wabaye Minisitiri w’Imari n’Umurimo muri Afurika y’Epfo ndetse n’umuyobozi wa mbere w’umwirabura w’Ikigo Gishinzwe Ibaruramari, yitabye Imana afite imyaka 65 nyuma y’uburwayi butamaze igihe kirekire, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo mu ijoro ryo kuwa Gatandatu.

Mboweni yari umwe mu bayobozi b’abaharanira demokarasi mu gihe cy’ubukoloni bw’ivanguraruhu (Apartheid), aho yatangiye urugamba rwe nka umwe mu rubyiruko rw’abarwanyaga Apartheid akiri umunyeshuri.

Nyuma yaho, yabaye Minisitiri w’Umurimo wa mbere wa Afurika y’Epfo y’ubwisanzure, kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu 1999, ubwo Perezida Nelson Mandela yayoboraga igihugu. Nyuma, Mboweni yabaye Guverineri w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibaruramari (South African Reserve Bank) mu gihe cy’imyaka icumi kuva mu 1999.

Mu 2018, yashinzwe inshingano zikomeye zo kuyobora Minisiteri y’Imari ya Afurika y’Epfo, aho yayoboreye igihugu kugeza mu 2021, ubwo yari ku buyobozi bwa Perezida Cyril Ramaphosa.

Muri ubwo buyobozi, Tito Mboweni yagize uruhare runini mu kuvugurura amategeko n’imirongo ngenderwaho ya politiki muri Afurika y’Epfo, cyane cyane mu minsi ya nyuma y’ubutegetsi bwa Apartheid, ibintu byatumye agira izina rikomeye. Ishyaka rye, African National Congress (ANC), ryamushimiye ku ruhare rwe mu biganiro by’ubukungu byagize ingaruka ku nzira y’igihugu yerekeza ku bwigenge bwa demokarasi. “Ryari ijwi rikomeye kandi ryizewe mu biganiro bikomeye by’ubukungu byafashe umurongo mu gihe cya guverinoma nshya,” ryavuze.

Mboweni azwi cyane kandi ku bikorwa bye byo gushyiraho amategeko mashya y’umurimo nyuma ya Apartheid, amategeko yaje kuba ishingiro ry’amasezerano y’ubufatanye n’ibigo by’umurimo hamwe n’urukiko rw’umurimo rwubahiriza uburenganzira bw’abakozi, nk’uko ANC yabisobanuye.

Nk’umuyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu, Mboweni yagize uruhare mu gushyiraho politiki yo kugenzura uko ibiciro by’ibicuruzwa bihindagurika kugira ngo igihugu kibashe kugera ku ntego yo kugumana ihagaze ry’ibiciro. Iyi politiki yo gucunga inflation yari ingenzi mu kuzamura ubukungu bw’igihugu mu bihe bikomeye. Yari inshuti ikomeye ya Perezida Ramaphosa, ndetse akorera mu Nama Nyobozi y’ishyaka ANC, inama ifata ibyemezo by’ingenzi ku murongo w’igihugu.

Perezida w’Afutika y’Epfo Cyril Ramaphosa yagaragaje agahinda kenshi mu butumwa bwe, agira ati: “Urupfu rwa Dr. Tito Mboweni ku myaka 65 rutumye dutakaza umuntu wari ukomeye kandi witangiraga gukorera abenegihugu bacu nk’umurwanyi, umushakashatsi wa politiki y’ubukungu, n’umurwanashyaka w’uburenganzira bw’abakozi.”
Yongeyeho ko kuba Tito Mboweni yari umuntu ugira ubushake, enerike, kandi wicisha bugufi, bitumye urupfu rwe rutungurana cyane.

Ibihe bye by’ubuyobozi byagize uruhare runini mu kubaka Afurika y’Epfo y’ubu, aho yaharaniraga ko uburenganzira bw’abakozi bwubahirizwa ndetse n’ubukungu bugenda neza mu gihugu kimaze kuva muri Apartheid. Tito Mboweni azahora yibukwa nk’umuyobozi w’umuhanga, umurwanashyaka w’uburenganzira, n’umuntu wakundaga kuganira no gusangira ibitekerezo byubaka igihugu cye n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Urupfu rwe rwateye intimba nyinshi, ariko umurage we uzakomeza kubaho mu bikorwa bye n’ibitekerezo bye byabaye ikimenyetso gikomeye mu mateka y’Afurika y’Epfo n’umugabane wose.

Tito Mboweni yotabye Imana ku myaka 65 y’amavuko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *