AmakuruPolitiki

Perezida Kagame anenga imyitwarire y’abayobozi, abasaba kureka ubwirasi no kuzuza inshingano

Perezida wa Rwanda, Paul Kagame, yongeye kunenga bamwe mu bayobozi batuzuza inshingano zabo, agaragaza ko impamvu nyamukuru ibitera ari imyitwarire mibi irimo n’ubwirasi, ashimangira ko bidakwiye gukomeza kwihanganirwa.

Ibi yabigarutseho ubwo yasozaga Inama Nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’inzego za Leta n’iz’ibanze, yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo aba Minisitiri n’abayobozi b’uturere.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragaje ko ubwirasi n’imyitwarire idahwitse bishobora guteza igihugu ibibazo bikomeye, yibaza icyo abayobozi bamwe bashingiyeho biyemera kandi batuzuza inshingano zabo. Yabasabye kwisuzuma bakareba niba ibyo bakora bihuye n’inshingano bahawe.

Yavuze ko kwemera inshingano zo kuyobora bisaba kuzubahiriza no gukora ibikwiye, aho kwirengagiza ibyo bashinzwe. Yagaragaje ko abumva badashoboye cyangwa batabishaka bagakwiye kuva mu myanya barimo bakajya gukora ibindi bahisemo, aho gukomeza kudindiza ibikorwa.

Yanashimangiye ko kwirengagiza ibibazo by’abaturage cyangwa se ibibafitiye akamaro ari amakosa akomeye atagomba gufatwa nk’ibintu bisanzwe. Yagaragaje impungenge ku kuba hari abayobozi bakora ibyo bishakiye, ntihagire ubabaza cyangwa ubakurikirana ku byo bakora.

Perezida Kagame yagarutse kandi ku myanzuro ifatwa muri izi nama, agaragaza ko hakiri icyuho mu bijyanye no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo. Yibukije ko bidahagije kugirana ibiganiro gusa, ahubwo hakenewe uburyo bugaragara bwo kubazwa inshingano ku byemejwe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yagaragaje ko abayobozi bazajya bahura kenshi mu rwego rwo gukurikirana ibyemejwe, ariko Perezida Kagame ashimangira ko ibiganiro byonyine bidahagije, ko hakenewe n’uburyo bwo kugena ababazwa ibyakozwe cyangwa ibyananiranye.

Yatanze urugero rw’umushinga w’amazi washoboraga gufasha abaturage ibihumbi byinshi ariko ugahagarara bitewe n’uko hari uwawurimo wabyirengagije, avuga ko bidakwiye ko umuntu umwe ashobora kudindiza umushinga ufitiye abantu benshi akamaro.

Yanagaragaje ko akenshi abona ku mbuga nkoranyambaga abaturage bataka ibibazo, akabigeza ku bayobozi bireba ariko bakamusubiza ko batabizi, ibintu yavuze ko bitumvikana ku muntu ufite inshingano zo kuyobora aho ibyo bibazo bibera.

Yasoje ashimangira ko bidakwiye ko ibikorwa bibi bikorerwa mu maso y’abantu ariko ntihagire ubyamagana cyangwa ubihagarika, asaba abayobozi kugira uruhare rufatika mu gukemura ibibazo no kurengera inyungu z’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *