Perezida Donald Trump yahaye agaciro igurwa ry’imodoka kurusha ubuzima bw’abazigura?
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yafashe icyemezo cyo gusubiza inyuma itegeko ryari ryarashyizweho mu 2009 ku butegetsi bwa Barack Obama, ryemezaga ko imyuka ihumanya ikirere ibangamira ubuzima bwa muntu.
Icyo cyemezo cyari kizwi nka “Endangerment Finding”, cyashyizweho n’Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije muri Amerika (EPA), kigaragaza ko imyuka irimo carbon dioxide, methane na nitrous oxide igira uruhare rukomeye mu ihindagurika ry’ikirere kandi igateza ibibazo by’ubuzima birimo indwara z’ubuhumekero, iz’umutima ndetse n’impfu zituruka ku bushyuhe bukabije.
Mu gihe iki cyemezo cyari kimaze imyaka irenga 15 gikoreshwa nk’inkingi y’amategeko agabanya imyuka ihumanya ituruka ku modoka no ku nganda, ubuyobozi bwa Trump buvuga ko cyari cyarashyize umutwaro uremereye ku bukungu bwa Amerika.
Ibiro bye byatangaje ko kugikuraho bizafasha abakora imodoka kudakoresha ikoranabuhanga rihenze ryo kugabanya imyuka, bityo bigatuma igiciro cy’imodoka kigabanuka hafi amadolari 2,400 ku modoka imwe.
Perezida Trump ashimangira ko gushyira imbere ubukungu no koroshya ubuzima bw’abaguzi ari ingenzi kurusha gukomeza amabwiriza akomeye ashobora gutuma inganda zigabanuka n’akazi kakabura.
Gusa imiryango iharanira kurengera ibidukikije n’abashakashatsi mu by’ikirere babona iki cyemezo nk’intambwe isubira inyuma mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Bavuga ko iri tegeko ryari rifite ishingiro rikomeye mu bushakashatsi bwa siyansi bwemeza ko imyuka ihumanya itera ibibazo bikomeye ku buzima bw’abantu no ku bidukikije. Bagaragaza ko koroshya amabwiriza bishobora kongera imyuka ihumanya, bikongera indwara z’ubuhumekero cyane cyane mu mijyi minini, kandi bikabangamira umuhate wo kugabanya ubushyuhe bw’isi nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Paris ku mihindagurikire y’ikirere agamije kugabanya izamuka ry’ubushyuhe ku rwego mpuzamahanga.
Kuva Donald Trump yasubira ku butegetsi, yakoze izindi mpinduka zigaragaza ko ashyira imbere politiki yibanda ku bukungu n’ingufu gakondo.
Yatangaje gahunda yo kongera gucukura peteroli na gaz imbere mu gihugu, harimo no mu bice byari byarashyizweho amabwiriza akomeye yo kurengera ibidukikije. Yanasubije inyuma zimwe muri gahunda zatezaga imbere ingufu zisubira nk’izituruka ku mirasire y’izuba n’umuyaga, avuga ko zigomba guhangana ku isoko nta nkunga nini ya leta.
Nanone kandi, ubuyobozi bwe bwongeye gushyira imisoro ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga hagamijwe kurengera inganda zo muri Amerika no guteza imbere “America First”, politiki ishyira imbere inyungu z’imbere mu gihugu.
Ibi byose byagaragaje icyerekezo cy’ubuyobozi bwe cyo koroshya amabwiriza ku nganda, kugabanya uruhare rwa leta mu kugenzura ibijyanye n’ibidukikije no gushyira imbere iterambere ry’ubukungu mu gihe gito.
Icyemezo cyo gusubiza inyuma itegeko ryo mu 2009 gikomeje guteza impaka zikomeye hagati y’abashyigikiye ko ubukungu bugomba gushyirwa imbere n’abemeza ko ubuzima bw’abantu n’ahazaza h’isi bikwiye guhabwa agaciro kurushaho.
Abatavuga rumwe na leta batangaje ko bashobora kwitabaza inkiko kugira ngo iki cyemezo gisuzumwe, bavuga ko kurengera ubuzima rusange ari inshingano idakwiye kugereranywa n’igiciro cy’imodoka ku isoko.

