AmakuruUbuhinzi

Nyagatare:Abahinzi baratabaza leta kubongerera imbaraga zo kuhira imyaka yabo

Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyagatare abo imyaka yabashije kumera batangiye kubagara,gusa hagereranyijwe n’aya mezi ya Werurwe ashyira muri Mata uko imyaka yabaga imeze ubu ngo biteye impungenge.

“Ubu aba mbere baba bafite byibuze ibigori birigutangira guheka ariko ubu ho murabona ko uwakabije guhinga kare ubu ari mu ibagara.”

Hari abegereye amazi babashije kuhira bigaragara byibuze ko imyaka(crops) itanga icyizere ariko nanone ngo si ibyaburi wese ngo kuko bisaba ubushobozi.

“Ntabwo turi kure y’umuvumba ahubwo ikibazo ni ubushobozi.”

Aba dusanze hafi y’umuvumba barasaba leta mu gushyira imbaraga mu kubegereza ibikoresho bibafasha kuhira kuri nkunganire kugira ngo nibura barebe ko hari icyo baramira.

“Twagize ikibazo,urabona hano hepfo hari umuvumba,twabonye ibyo bikoresho twabifata tukabimanura tukareba natwe ko twabona umusaruro uhagije.”

“Twegereye amazi, moinze nka Hegitari yose, byarunye pe, ndasubira inyuma ngadubiriza ariko n’ibyo nasubirije nta ngufi bifite, ikintu dudaba ni nkunganire idufasha kuhira ubwo nka moteri n’umupira bidufasha kugeza amazi mu myaka yacu.”

Ku batuye i Nyagatare imvura ntirahamya neza, ikiyongera kukuba yaranagiye itinze.

“Urabona tugeze mu kwa Kane, ubundi ukwezi kumweho yaba irikugwa yuvuge ngo bizera koko? Biragoye kubyizera kubera ko aho imyaka igeze ikeneye kuyifatiranya tukayuhira niyagwa ikaba inyongera.”

Kuva uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024-2025 itangiye, moteri 73 zifashishwa mu kugira nizo zimaze guhabwa abahinzi muri aka karere .
Umuyobozi wako wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzaghe yizeza abahinzi ko n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kuhira bihari akanagaragaza n’uko babibona.

Ati:”Ku rwego rw’akarere hari ibikoresho dufite n’ubwo Wenda tutavuga ko bihagije ku kigero twifuza ariko ibyo dufite bishobora kutugoboka, bivuze ngo rero uwagira imbogamizi, yavugana n’inzego z’ubuyobozi tukareba Uko twabikoresha, ikindi tugira ngo dushishikarize abahinzi bacu, nabo ni ukwishakamo ibisubizo.”

Abahinga i musozi by’umwihariko bo bagiriwe inama yo guhinga ibihingwa byerera igihe gito. Ubuso busaga hegitari ibihumbi 40 nibwo bwahinzwe muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2025 B muri Nyagatare harimo n’izisaga ibihumbi 20 zahinzweho ibishyimbo.

Muri rusange Kuva hagiyeho gahunda yo gutanga nkunganire ku bikoresho byo kwifashishwa mu buhinzi n’ubworozi mu mwaka wa 2015,abasaga ibihumbi 3000 bamaze kubihabwa muri Nyagatare.

Ni igikorwa kimaze gushorwamo asaga 1,800,000,000 z’Amafaranga y’u Rwanda nk’uko amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’aka karere abigaragaza.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *