Utuntu n'utundi

Nyagatare: Umusaza w’imyaka 65 yishe umugore n’abana be babiri, nawe ahita yiyahura

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025, mu Mudugudu wa Kakagaju, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, haravugwa urupfu rw’abantu bane, nyuma y’uko umugabo w’imyaka 65 yivuganye umugore we n’abana babo babiri, akaza kwiyambura ubuzima.

Abitabye Imana barimo umugore w’imyaka 51 witwaga Musabyimana Vivinne, n’abana babo babiri: Maniriho Gilbert w’imyaka 19 na Tuyishimire Jeanne D’Arc w’imyaka 12. Amakuru aturuka mu buyobozi avuga ko umwe muri abo bana yari atakiri ku ntebe y’ishuri, mu gihe mugenzi we yigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyombe, Akwasibwe Eric, yemeje iby’aya makuru, avuga ko uwo mugabo yahisemo guhitana abo bagize umuryango we nyuma y’amakimbirane ashingiye ku kutumvikana n’umugore we, byageze aho atemera ko baryamana.

Yagize ati: “Bari bamaze igihe bafitanye ibibazo bitandukanye. Umugore yanze ko baryamana, maze umugabo amwica hamwe n’abana, nyuma na we ariyahura.”

Gitifu Akwasibwe yasabye abaturage kudatinya gutanga amakuru igihe babonye imiryango ibanye nabi, kugira ngo ubuyobozi n’inzego zibishinzwe zibashe kwinjira hagati hakiri kare.

Ati: “Duhora twibutsa abaturage ko ubuyobozi bubegereye. Ahari amakimbirane ntibakwiye guceceka, bashobora kubibwira Mudugudu, inama y’umuryango, cyangwa izindi nzego kugira ngo haboneke ibisubizo bitaragera aho abantu bishora mu bwicanyi.”

Kugeza ubu, inzego zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare biri ahabereye icyaha, aho barimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane imvo n’imvano y’ibi byago.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *