AmakuruIbidukikije

Ngororero: Abakora ubuhinzi barabyinira ku rukoma

Abakorera ubuhinzi mu karere ka Ngororero gafite igice kinini cy’imisozi ihanamye, bavuga ko bari bamaze igihe barabuze umusaruro kubera ko ubutaka bwari bwaratwawe n’isuri. Bavuga ko bongeye kubona umusaruro nyuma yo guhinga mu materasi y’indinganire bahinzemo muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga.

Umwe ati: “Ubutaka bwaribumaze kugondoka ariko baduciriye amaterasi, badushyiriramo ifumbire n’ishwagara, bizadufasha kongera kugira umwimerere w’ubutaka. Dufite icyizere cy’uko tutazongera kugira isuri, imyaka yacu nayo ntabwo izongera kugenda.”

Undi ati: “Hano mu karere ka Ngororero haba inkangu nyinshi, biriya biti rero nabyo bizadufasha kugabanya inkangu, dore ko n’amaterasi arwanya isuri. Inkangu turazihagaritse noneho kandi n’imbuto zibikomokaho tuzaziryohereza isoko.”

Ibi bikorwa byo guca amaterasi no gutera ibiti mu mirenge 11 ikikije ishyamba rya Gishwati-Mukura n’ikiyaga cya Kivu, mu turere twa Rutsiro na Ngororero bigiye kumara hafi imyaka ibiri.

Kugeza ubu hamaze gukorwa amaterasi y’indinganire kuri hegitari 914, hakaba hamaze guterwa ibiti birenga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atatu.

Ni imirimo ihuriye mu mushinga MuLaKiLa (Mukura and Lake Kivu Landscape Restoration Project), ushyirwa mu bikorwa n’umuryango wa ARCOS Network ifatanyije na DeforestAction.

Umuyobozi wawo Dr. Kanyamibwa Sam avuga ko mu myaka 5 iri imbere, bazafatanya n’abaturage bagatera ibiti miliyoni 6 n’ibindi bikorwa bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Ati: “Urumva rero imyaka itanu nishira, tuzaba tumaze gushyiraho amatsinda yose. Uyu mushinga ugamije gukorana n’abaturage ibihumbi 40, tuzashyira mu matsinda 1500, tuzatera kuri hegitari ibihumbi 21. Tuzakorana n’abaturage ariko kandi turengera ubuhinzi, ubuhinzi bwiza butangiza ibidukikije, ubuhinzi bwiza butanga umusaruro kugeza no ku masoko.”

Ni imwe mu mishanga iri mu ihuriro riharanira imibereho irambye binyuze mu gutanga serivisi y’ibidukikije no gucunga neza imitungo kamere ryashinzwe muri 2020 n’Umwami w’Ubwongereza Charles III, Stephen Halery washinze akaba n’umuyobozi mukuru w’ikigo DeforestAction kibungabunga kikanagarura amashyamba ku Isi, avuga ko kizamara imyaka 30.

Ati: “Umushinga wa MULAKILA uzamara imyaka 30; umwaka wa mbere wo gutera ibiti n’ibindi bikorwa ariko imyaka myinshi niyo gukomeza gukurikira ku bigira uruhare mu kurinda imihindagurikire y’ikirere, gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere abaturage.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick, asaba abaturage gusigasira ibiri kubakorerwa.

Ati: “Ubungubu ingano y’igiciro cy’iterasi hegitari imwe, ubu igeze kuri miliyoni 3.5 (miliyoni eshatu n’igice). Ni ukuvuga ngo ibi byose biba byakozwe n’ingombwa ko umuturage amenya kubifata neza, akabibyaza umusaruro.”

Uyu mushinga ukorera mu mirenge umunani y’akarere ka Rutsiro n’itandatu ya Ngororero, ukaba ufite ingengo y’imari ya miliyoni 56 z’amayero (£) asaga miliyari 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *