Politiki

Musanze:Kunoza serivise zihabwa abaturage byagizwe nk’ishyiga ry’inyuma mu iterambere

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu mirenge,mu tugari no kurwego rw’unudugudu mu karere ka Musanze, biyemeje kurushaho kunoza serivise batanga kugira ngo barusheho gushyira umuturage ku isonga mu buryo bwo kurushaho gushyira imbere iterambere ry’umuturage no gushyira mu bikorwa imihigo y’Akarere.

Ibi babikomojeho mu nama rusange yabaye ku rwego rw’Akarere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, aho yahuje inzego z’ubuyobozi zitandukanye hareberwa hamwe urwego rw’imihigo, ibibazo bikigaragara mu miyoborere bikwiye guhabwa umurongo ndetse n’ahakwiye kongerwa imbaraga binyuze mu bufatanye bwa buri rwego n’urundi.

Imitangire ya serivise no kubaka iterambere ry’umuturage rihamye biri mu byashyizwe imbere muri iyi nama, aho bagaragaje ko serivise inoze ihabwa umuturage ariyo ishobora gutuma buri kimwe kigerwaho ndetse umuturage w’Akarere ka Musanze akarushaho kubaho yishimye nawe bikamutera imbaraga zo kwitabira gahunda za leta zishyirirwaho abaturage.

Abayobozi bo mu karere ka Musanze mu nzego zitandukanye biyemeje kunoza serivise zihabwa abaturage

Muri iyi nama Kandi hagaragarijwemo ibyifuzo bitandukanye by’ibigomba gushyirwamo imbaraga z’ubufatanye birimo gukangurira abaturage kubaka ubwiherero bujyanye n’igihe, gufasha abaturage Kuva mu nzu zishaje ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa no gukomeza intambwe yo kuvugurura ibikorwa remezo byorohereza umuturage kubona icyerekezo cy’iterambere rye.

Twagiramariya Mediatrice,umukuru w’umudugudu wa Nyamugari mu murenge wa Gacaca ati:”Kugira ngo umuturage akomeze gushyirwa ku isonga ni uko ikibazo afite iyo akikugejejeho nawe ukamufasha nk’umuyobozi,aho ugize imbogamizi cyangwa intege nke ukabiha abagukuriye,umuturage aranyurwa bikamufasha kwiyumvamo ubuyobozi nawe bigatuma agira umuhati wo kunoza ibyo asabwa.”

Alexandre Hakizimana,umukuru w’umudugudu wa Kabagora mu murenge wa Remera agaragaza ko yungukiye byinshi mu nama y’uyu munsi bigiye ku mufasha mu miyoborere ye ya buri munsi.

Basanga gushyira umuturage ku isonga ariwo musingi w’iterambere

Ati:”Iyi nama nyungukiyemo ko ngomba gufasha umuturage ntasiragire,akaba ku isonga Kandi umuturage nawe ntananize umuyobozi. Ubu iterambere ry’umuturage wa hano mu karere ka Musanze aho rigeze rirashimishije kuko nta muturage wapfukiranywa hasi, arasobanutse,ntiwamwimira serivise kuri ruswa kuko yagera n’ahandi …”

Yakomeje ati:” Nk’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, uruhare rwacu mu iterambere ry’Akarere ka Musanze ni uko tugomba guhuza amaboko, tugakorera hamwe Kandi tugafasha abaturage uko bikwiye Kandi ku gihe.”

Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yagarutse ku ntego nyamukuru z’iyi nama, anagaragaza ingamba zikomeye zikwiye gufatwa kugira ngo byinshi babashije kwiyemeza bizagerweho.

Ati:”Iyi yari inama nyunguranabitekerezo y’Akarere ka Musanze,yari iganije gusuzuma uko imihigo y’umwaka ushize yagenze,ibyakosorwa n’ibikwiye kongerwamo ingufu ariko nk’uko mubizi n’uyu mwaka w’ingengo y’imari igihembwe cya mbere kiri kugera ku musozo, wari n’umwanya wo gusuzuma aho iki gihembwe kigeze ,ibyakozwe n’imbogamizi zaba zigihari.”

Yakomeje ati:” Nk’intara rero twe twifuzaga kongera kubibutsa ko icyangombwa mu ntara,mu karere ….ari ugushyira umuturage ku isonga, ugafasha umuturage,ukamuba hafi kandi tukajya no muri gahunda ngari y’igihugu yo gufasha umuturage kwikura mu bukene.iyi nama ndayishima kuko n’ibibazo bagiye bagaragaza cyane cyane ibikibongamiye umuturage nk’aho batugaragarije ko hari abakiba mu nzu zishaje,ubwiherero butajyanye n’igihe aho bagiye babona abafatanyabikorwa babafasha muri urwo rugendo ku bufatanye n’Akarere ,tukaba dusaba Akarere kuba hafi abo bafatanyabikorwa kugira ngo bafatanye kubigeraho nk’uko babitugaragarije muri iyi nama.”

Muri iyi nama Kandi hashimiwe abayobozi batandukanye babaye indashyikirwa mu mitangire ya serivise no mu bindi bikorwa, aho imirenge ya Muko, Muhoza na Shingiro byahawe ibihembo.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwateguye bukanadhyira mu bikorwa iyi nama
Bamwe.mu bayobozi bahwawe ibihembo
Umurenge wa Shingiro waje ari uwa Gatatu mu mirenge itatu ya mbere yahembwe
Umurenge wa Muko wabaye uw’imbere mu mirenge itatu yahembwe
Umurenge wa Muhoza waje ari uwa kabiri mu mirenge itatu yahembwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *