Musanze:Inyubako za leta zatunzwe agatoki mu zitajyanye n’igihe
Inyubako zikoreramo ibigo bya leta n’izitangirwamo serivise zitandukanye zifasha abaturage, zatunzwe agatoki mu zigomba kuvugururwa ku muvuduko umujyi wa Musanze uriho kugira ngo ibikorwa by’abikorera n’abashoramari bijyane n’ibya leta byose biri ku rwego rumwe.
Ibi ni ibyagarutsweho na Theonasi uhagarariye komite ishinzwe kuvugurura umujyi wa Musanze, ubwo hishimirwaga guhigura umuhigo bahize wo kuzamurika inyubako 20 mu gice(phase) cya kabiri cyavugururwaga,hakaba hatashwe inyubako 22.
Ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, ubwo hizihizwaga umunsi w’intwari mu Rwanda hose ku nshuro ya 32, mu karere ka Musanze ho bawizihije banataha izi nyubako zo mu cyiciro cya kabiri kugira ngo banabonereho umwanya wo gutangiza ku mugaragaro ivugururwa ry’icyiciro cya Gatatu.
Tugengwenayo Theonas yagize ati:”Ibikorwa twatashye uyu munsi,ni umuhigo twari twarabahigiye wo kubamurikira inyubako 20 ariko twarengejeho twabamurikiye 22. Ntabwo arizo gusa,hari izindi zikiri mu mishinga ahubwo izi twafashe twavuga ko ari izihagarariye izindi.”
Yagaragaje ko nyuma yo guhigura, bagifite gahunda ikomeje yo gukomeza iki gikorwa ndetse anemeza ko ikizakurikiraho,kizaba gikubye kabiri icyamuritswe kuri uyu munsi.
Ati:”Iyo duhigura duhita dufata indi mihigo,tubahigiye ko muri phase ya Gatatu,mudufunguriye uyu munsi tuzabereka inyubako zitari munsi ya 40 mu mwaka wa 2029. Buri gihe iyo duhiga dukuba 2 kuko ubushize twatashye 10 aba aribwo duhigura 20.
Izo nyubako tuvuga zizahindura umujyi wa Musanze mu buryo bugaragara,cyane mu gice cyitwa Mateus, Gare n’iikizungu Kandi ibyo tuzabigeraho kuko mwatwemereye kubidufashamo muduha service nziza ku bantu bose bashaka kubaka ndetse by’umwihariko mwanatwemereye ko nta muntu uzajyana n’ivugururwa ry’umujyi ngo inzu ye ibure abayikoreramo Kandi mwanatwemereye ko muzatugezaho ibikorwa remezo.”
Mu ijambo rye agaragaza ibyo bagezeho nk’abikorera, yasabye Ubuyobozi bw’Akarere ibyo bwabakorera bikaba inyunganizi nziza mu iterambere.
Ati:”Natwe mutwemerere n’ubwo turi guhiga tugire ibyo tubasaba, turabasaba by’umwihariko ngo iki gice cy’umujyi ivugururwa riri kugenda ryimukiramo, gihabwe agaciro mu mihanda iri kugezwa muri aka karere kuko phase ya kane nayo dutangiye kuyinjiramo Kandi nta mushoramari tuzasaba ngo aze gutereka inyubako igeretse ku muhanda utariho ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, amazi n’imihanda.”
Yakomeje ati:” Harikindi mwatwemereye,mwatangiye kugikoraho n’ubwo turi kuvugurura umujyi nk’abikorera ariko hariho n’ibikorwaremezo bya leta ndetse n’abafatanyabikorwa bakomeye babyo bishaje, ubwo twavuga nk’inzu y’IPOSITA ,inyubako Rwanda Revenue Authority ikoreramo Kandi iri mu mujyi rwa gati ndetse n’umufatanyabikorwa wanyu ukomeye ariwe Gare ya Musanze kuko iyo turebye aho uyu mujyi ugeze naho ugana,ntabwo Gare dufite ikijyanye nawo.”
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yavuze ko muri phase zigiye gukurikiraho, hari ibikorwa byinshi bizavugururwa ndetse anabamara impungenge ku byerekeranye na Gare.
Ati:”Nk’uko Theonas yabidusobanuriraga, phase ya kabiri turayitashye, yaririmo inzu 26 ubu twatashye 22 ubwo hari ataruzura, nayo turifuza ko yakwihuta akuzura vuba. Uyu ni umwanya Kandi wo gutangiza ku mugaragaro icyiciro cya 3 cyo kuvugurura umujyi wacu wa Musanze,turashinira abikorera ku ruhare bagira muri uru rugendo, bafatanya n’Akarere ariko ibitekerezo by’ingenzi byakomotse kuri bo.
Iki cyiciro cya 3 dutangije uyu munsi, turifuza ko cyaba kigizwe n’inzu 46,amenshi azaba ari mu gice dusanzwe twita Mateus andi ari mu gice cyegereye Gare ndetse na Gare ubwayo irimo kugira ngo tubamare impungenge. Muri wa mwaka twihaye w’intego umujyi wacu uzaba ufite Gare ijyanye n’icyerekezo turi kwerekezamo.”
Yakomeje ati:”Nyakubahwa Charman wa njyanama, n’amwe muzakomeze mudufashe ibyo abikorera(PSF) badusabye,kubaha ibikorwa remezo by’ibanze, tumaze iminsi iby’ingenzi tubikoraho,turakurikurana ivugururwa rya mutobo(uruganda rw’amazi rwa mutobo) kugira ngo amazi ahagije tuyabone muri uyu mujyi wacu kuko rwaduhaga Metero kibe(m3) ibihumbi 12500 ku munsi kuko ruzuzura mu kwa Kane ruzsba rubasha kuduha m3 ibihumbi 55 ku munsi.
Iyo dukoze igereranya, dusanga ku munsi dukenera M3 ibihumbi 35000 murumva ko tuzaba dufite amazi ahagije nk’amashanyarazi nayo nuko.”
N’ibindi bikorwa ntituzahagarara Kandi n’inyubako za leta nk’uko mwabisabye, turareba ko zashyirwa muri uyu mushinga zivugururwe hiyongeyeho karitsiye zo guturamo ndetse n’ibitaro bya Ruhengeri duteganya ko byakwimurwa muri uku kwa kabiri,mu kwa Gatanu imirimo yo kubyubaka iratangura.”
Kugeza ubu mu mujyi wa Musanze, imibare igaragaza ko nibura inzu 32 z’amagorofa, zimaze gutahwa ndetse 10 za Mbere zimaze igihe zaratangiye gukorerwamo.




