AmakuruUbuhinzi

Musanze:Bavuga ko ikiraro kigezweho bubakiwe kigiye kubafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi

Abakorera ubuhinzi mu mirenge ya Musanze na Shingiro yo mu karere ka Musanze hakunze kwera cyane ibirayi,ibireti ndetse n’ibigori(…..) bavuga ko biteze umusaruro uhagije kuko ikiraro bubakiwe kigiye kubafasha kwita ku mirima yabo haba kuyifumbira ndetse no kuyibagara.

Mukamwiza Anonciata ati:” Urabona hari abagomba Kuva muri Shingiro bajya guhinga mu mirima yo hakurya iri mu murenge wa Musanze cyangwa bo bakaza inaha, mbere byabaga bigoranye kuko hari inzira mbi yatumaga gufumbira imirima bigorana, kubagara byo bikaba akarushyo kuko byo bikunze guhura n’igihe cy’imvura.
Ubu rero kubera ko baduhaye iki kiraro, umunota ku munota cyangwa isaha iyo ariyo yose wajya mu murima byoroshye ugashyiramo ifumbire cyangwa ukaba ukizamo ibyatsi ibihingwa bikabona ubuhumekero bityo nabyo bikarushaho gutanga umusaruro mwiza.”

Bavuga ko hari ubwo bajyaga guhinga bakirirwa mu murima batariye kuko nk’uwabaga yabajyanira uruhembo (ibiryo) yagiraga imbogamizi y’inzira bityo gusubirayo ejo bikaba ingorabahizi.

Mukahirwa Elizabeth ati:”Kwambuka ku kararo ka mbere kahabaga ntabwo byoroheraga buri wese, kuvuga ngo umwana arakuzanira uruhembo uri mu murima byabaga bigoye, abenshi birirwaga mu murima batariye, urumva ibi byanatezaga ingaruka zo gutaha hakiri kare ugasanga nk’amasaha abiri wari kumara ukiri mu murima ukora apfuye ubusa.
Ubu turishimye cyane kuko ari mu mikorere ya buri munsi ndetse no mu bikorwa byacu by’ubuhinzi, turagira impinduka nziza bigaragara.”.

Hari abemeza ko hari ubwo imyaka yabo bayisaruraga mu kanya gato imvura ikaba irahanantutse bakabura aho babinyuza bigatuma babisiga mu murima abajura nabo bagahita bahatera amatako.

Nsababera Ellie ati:” Hari ikiraro cy’ibiti bine bitandukanye cyane ku buryo kuhanyura wikoreye ntibyabaga byoroshye, ku zuba byibuze wabaga wagenda ukuruza ukagera hakurya ariko ku mvura habaga hari kunyerera kubi.
Birumvikana rero hari ubwo twabaga turi mu murima dusarura imvura nayo ikaba iramanutse ubwo kubitahana bikaba birangiriye aho, buri wese yafataga duke ashoboye, tukajya kuzenguruka ibindi bigasigara, twagira umwaku abajura bakabimenya tugasanga badusigiye ibyabananiye.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze Uwanyirigira Clarisse yameje ko iki kiraro kigiye kongera byinshi mu mikorere y’aba baturage haba mu buhinzi, ubucuruzi ndetse n’imigenderanire hagati yabo.

Ati:”iki kiraro navuga ko kije gukemura ibibazo byinshi kuko hari Akararo gato cyane ubona ko Kari gateje impungenge n’imbogamizi ku bahanyura haba abakuru ndetse n’abato, kije kubungabunga umutekano w’abakinyuraho kugira ngo bazajye bakinyuraho neza ikindi navuga ko kirongera umusaruro ndetse n’abawugura kuko baburaga Uko bambuka bajya gufata umusaruro mu w’undi murenge, ni byinshi kirongerera abaturage ba Musanze na Shyingiro ”

Ntaganzwa Diane umwe mu bayobozi ba Bridges to prosperity yubatse iki kiraro yavuze impamvu bahisemo kubakira abaturage ibitaro nk’ibi bigezweho.

Ati:”Imwe.mu ntumbero ya Bridges to prosperity (BtP), ni ukubona Isi itagifite ibibazo biterwa no kuba abantu batagera aho bari bakwiye kugera, bakumirwa n’imigezi bikababuza kwambuka cyangwa bikabambura ubuzima Kandi bashakaga imibereho ,intego nyamukuru ni uguha abantu uburyo nk’ubu ariyo mpamvu duhitamo kubaka ibi biraro, ntitubikora twenyine ahubwo dufatanya n’igihugu.”

Abakorera ubuhinzi muri aka gace bavuga ko bagiye kurushaho kweza

Iki kiraro cyubakishijwe amabuye y’amakoro y’ibirunga na sima gusa, cyuzuye gitwaye miliyoni 62 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inkuru yabanje

Musanze: Amabuye y’ibirunga yabyajwe umusaruro mu kurinda abaturage kugwa mu mugezi wa Susa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *