Musanze:Barashinja urusengero ruri mu ishyamba hagati kuryangiza no kubangamira abaturage
Mu ishyamba ry’umuturage ryo mu mudugudu wa Bitare(Kabaya) ,mu kagari ka Cyabagarura, mu murenge wa Musanze, mu karere ka Musanze hakozwe urusengero rutubakiye ruhuza abaturutse mu madini n’amatorero atandukanye,rukora ku manywa na n’ijoro bakunze kwita ubutayu.
Muri iri shyamba hagati hahindutse imbuga ikomye ku buryo hadashobora kumera igiti cyangwa icyatsi icyo aricyo cyose kubera ko bahabyinira buri munsi.
Abaturiye iri shyamba bavuga ko guteranira muri iyi sambu ari intandaro igaragara yo kwangiza ishyamba kuko Uko bagenda biyongera ariko barushaho kwangiza ibiti birikumera ndetse n’ibimaze gukura nabyo bikagwingira.
Niyongira Emmanuel ati:” Abantu basengera muri ririya shyamba bahamaze igihe kinini Kandi bagenda biyongera, harimo abapasiteri babo, abahanuzi b’abanyamwuka n’abakiristu basanzwe.Utashye,ubutaha agarukana na mugenzi we ugasanga bariyongera cyane kuburyo bamaze gufata igice kinini ndetse bigasa naho ari ukwangiza amashyamba kuko aho basengera ni imbuga, ntihamera icyatsi cyangwa igiti Kandi n’ibihari ntibikura neza kuko babifatirizaho buri kanya.”

Ku rundi ruhande abaturiye iri shyamba ngo babongamirwa n’urusaku rw’amanywa n’ijoro kuko ngo igihe cyose baba bavugira hejuru gusinzira bikagorana nk’uko Nyiransabimana yabibwiye Greenafrica.rw.
Ati:”Baraza bakaririmba, bakabyina cyakoze bakagera n’igihe cyo gutuza gato bakiga ijambo ryo muri bibiliya ariko nanone nabwo bagasakuza cyane, haba ku manywa,haba n’ijoro baba bavugira hejuru, gusa ku manywa nta kibazo bidutera kuko ntabwo byumvikana cyane ahubwo n’ijoro nibwo urusaku ruba ari rwinshi ku buryo gusinzira bisaba kubanza kubamenyera.”
Ku rundi ruhande, abenshi bagaragaza impungenge z’abitabira amateraniro abera muri iryo shyamba kuko hateye ubwoba Kandi bakaba badatinya ijoro,imvura mpaka mu gicuku.
Emmanuel ati:” Niba Wenda atari ubuyobe simbizi, mu gihugu dufite amabwiriza agenga insengero n’uburyo bwo gusenga ariko aba bo ibyabo biragoye cyane kuko bameze nk’abahaze amagara yabo. Muri kiriya gitari no ku manywa kujyamo wenyine haba hateye ubwoba nkanswe n’ijoro, igitangaje ni uko no mu mvura baba barimo kabone nubwo yagwa n’ijoro mu gicuku barenyegeza kugeza bukeye.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze Twagirimana Edouard yabwiye Greenafrica.rw ko aya makuru ntayo yari asanzwe azi, yemeza ko ku bufatanye n’inzego z’ibanze bagiye kuyakurikiranira mu maguru mashya.
Ati:”Insengero zitujuje ibisabwa zarafunzwe, ikindi gusengera mu butayu ntibyemewe kuko ntihari ibyubahiriza amabwiriza agenga insengero. Ayo ni amakuru yo gukurikirana kuko tumaze iminsi ari nabyo turimo, turebe ko hari aho baba baratwihishe.”

Uyu muyobozi Kandi yanavuze ko kurema ubutayu mu isambu ari ukwangiza ibidukikije binyuze mu buryo butandukanye.
Ati:”Byangiza amashyamba kuko birumvikana, nkaho basengera nta nturusu nto yahakurira Kandi n’ibisanzwe bihari ubwabyo ntibiba bifashwe neza, iyi nayo n’indi ntandaro igaragaza ko ubutayu butemewe kuko kubusengeramo ni ukwica amategeko.”
Ibi byashimangiwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco wagaragaje ko n’umutekano w’abasengeramo uba uri mu kaga Kandi bikanateza ikibazo no kubahaturiye.
Ati:”Abantu bakwiye gusengera mu nsengero zemewe, abasengera hanze (mu butayu) bamenye ko itegeko ribahana, bakwiye kubireka bakajya mu nsengero zizwi kuko gusengera mu ngo cyangwa mu mashyamba ntabwo byemewe, twabagira inama yo kubireka kuko nibatabireka bazagongwa n’itegeko. Ikindi hariya baba bari n’umutekano waho uba ukemangwa kuko habamo inyamaswa ibyo byose bakwiye kubyitaho.”
Leta y’u Rwanda ishyiraho amategeko agenga ibikorwa byo gusenga, hagamijwe kurinda umutekano n’ituze rusange.
Gukorera ibikorwa by’iyobokamana ahantu hatemewe cyangwa hatujuje ibisabwa bishobora guteza ibibazo by’umutekano muke, cyangwa kubangamira abandi baturage.
Mu rwego rwo kubungabunga amategeko n’amabwiriza, inzego z’ubuyobozi zishobora gufunga ahantu hakoreshwa ibikorwa by’iyobokamana hatemewe, ndetse n’ababikora bagahanwa hakurikijwe amategeko abigenga.

Mu Rwanda, kugira ngo insengero zemererwe gukora no gufungura imiryango, zigomba kuzuza amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo zikorere mu buryo bwemewe n’amategeko kandi butekanye.
Amwe mu mabwiriza agenga ifungurwa n’imikorere y’insengero ni aya akurikira:
Ibyangombwa by’ubuzimagatozi: Insengero zigomba kuba zifite ubuzimagatozi butangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bigaragaza ko zemewe gukorera mu gihugu.
Inyubako zujuje ibisabwa: Inyubako z’insengero zigomba kuba zubatswe mu buryo bukomeye kandi butekanye, zujuje ibyangombwa by’ubwubatsi, harimo kugira isuku, uburyo bwo kwirinda inkongi z’umuriro (nko kugira kizimyamwoto), n’ibindi bikoresho by’umutekano.
Kwirinda urusaku: Insengero zigomba kubahiriza amabwiriza yerekeye urusaku, kugira ngo zitabangamira abaturage batuye hafi yaho zikorera.
Kuzuza ibisabwa mu bihe byihariye: Mu bihe byihariye nko mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, hashyizweho amabwiriza yihariye agenga imikorere y’insengero, harimo gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, guhana intera, no kugabanya umubare w’abitabira amasengesho.
Ku bijyanye no gusengera mu nsengero zitujuje ibisabwa, Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo gufunga izo nsengero, ndetse izitujuje ibisabwa zifungwa burundu zigategekwa gusenywa.
Nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) muri Kanama 2024, mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zakorewe ubugenzuzi, hafi 59.3% zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa.
Mu Ntara y’Amajyaruguru hafunzwe insengero 1253 zirimo izo muri Burera 288; Gakenke 144; Gicumbi 318; Musanze 211; Rulindo 292. Ibi bivuze ko hafi insengero ibihumbi umunani zafunzwe mu gihugu hose,naho izigera kuri 55 zo zategetswe gusenywa burundu.
