AmakuruIbidukikije

Musanze: Ubujura bw’ibiti mu mashyamba buteje impungenge ku bidukikije n’ubukungu bw’abaturage

Mu gihe guverinoma y’u Rwanda, ifite gahunda yo gusubiranya ubuso buteyeho amashyamba bungana na Hegitari miliyoni ebyiri, bamwe mu baturage bakomeje kuba imbogamizi ikomeye ku mashyamba binyuze mu bujura bw’ibiti no gusarura amashyamba mu buryo butemewe n’amategeko.

Abaturage bo mu Murenge wa Musanze wo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bahangayikishijwe n’amabandi akomeje kwigabiza amashyamba yabo, agatemamo ibiti akajya kubigurisha, bo bagasigara mu bihombo.

Bavuga ko ahanini ubujura bw’ibiti, ngo bwiganje cyane mu Kagari ka Cyabagarura,mu mudugudu wa Bitare(Kabaya) ahitegeye umugezi wa Rwebeya na Kansoro, aho ba nyiri amashyamba ngo bisa n’aho batagishoboye gukumira ababyiba cyangwa ngo babatangire amakuru kuko n’iyo babigerageje, babihimuraho bakabakubita bakabakomeretsa.

Uwitwa Nzabakurikiza Oscar agira ati: “Amashyamba yacu abajura birirwa bayatemamo ibiti ku manywa y’ihangu izuba riva, bakajya kubigurisha mu bantu baba barimo kubaka amazu. Twagiye tugerageza kubakumira, ariko bugacya bakagaruka bagatemamo ibiti,ku buryo ujya gushiduka babkgeze kure”.

“N’umuntu ugerageje kubakumira ari nka nyiri ishyamba, bamwirukankaho, yareba nabi bakaba banamutemeramo dore ko baba ari na benshi. Twaratabaje ahantu hose yaba mu buyobozi bw’umurenge no muri RIB ntaho tutagejeje ibirego tugaragaza ikibazo cy’abajura batumariye amashyamba. Bamwe barabafunga abandi bugacya babarekura, bagera no mu baturage bagakora ibishoboka bakamenya uwabatungiye agatoki bakamwihimuraho bakamukubita”.

Aba bajura batema ibiti byinshi bitarakura neza ngo byemererwe gusarurwa

Urugero baheraho bagaragaza iki kibazo ni urw’umugabo wigeze gutanga amakuru y’ahantu abo bajura bari bibye ibiti, bamusanze aho yacururizaga bamutema bikomeye mu mutwe bamwihimuraho ndetse ngo akaba yaranagiye mu bitaro akamaramo iminsi.

Umwe muri abo baturage agira ati: “Twarumiwe rwose, urebye umutekano w’amashyamba yacu urageramiwe, ibiti babitumazeho tugera ubwo tubivaho atari uko tubyanze ahubwo ari ukubura uko tugira. Icya mbere baratwiba bakabitema natwe bakatubuza umutekano ikindi Kandi nukwangiza ibidukikije muri rusange.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze Edouard Twagirimana yabwiye Greenafrica.rw ko umuntu wese ufatirwa mu bikorwa byo gutema ibiti bitari ibye cyangwa atabyemerewe afatwa agahanwa. Akaba asaba abaturage kudahishira n’abandi bakigaragara muri ibyo bikorwa.

Ati: “Hari abo dufata bamwe tukabajyana mu bigo ngororamuco harimo n’icya Kinigi;. Hari abandi bajyanwe mu rwego rw’amategeko baranakatirwa ibihano ndetse bamwe baranabisoje. Ubwo rero ikiriho ni ugukomeza gukurikirana dufatanyije n’abaturage kuko n’ubundi ibyo tubashishikariza, ni ukugira ngo na bo bagire uruhare mu kwicungira ayo mashyamba nk’uko habaho no gucunga n’ibindi bihingwa”.

Yanaburiye abubaka inzu kujya babanza gushishoza mu gihe hari ibiti byo kubakisha bakeneye kugura, kugira ngo bibarinde kugwa mu mutego w’abo bantu baba babyibye.

Ati: “Umuntu uguze ibiti byibwe nawe afatwa mu rwego rumwe n’uwabyibye agahabwa ibihano birimo no kubyishyura, kuko niba hari nk’imirimo y’ubwubatsi iba irimo gukorwa, ubundi nyirayo yakagombye kuba we ubwe abanza gusobanuza neza nyiri ishyamba, akamenya niba amabwiriza yose agenga imisarurire y’ibiti yubahirijwe, niba ibyo biti bigejeje igihe cyo gusarurwa hanyuma akabona kubitangaho ikiguzi aba asabwa ngo bisarurwe.

Batema ibiti nabi kuburyo biba bigoye gushibuka

Aho niho hakenewe bwa bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi mu buryo bwimbitse, kugirango tumenye uwabyibye aho yabigurishije, bityo habeho no gukurikirana uba yabiguze”.

Umuyobozi mu karere ka Musanze ushinzwe ibidukikije WISHAVURA Marie Grace avuga ko uretse no kuba ibi byangiza amashyamba n’ibidukikije atari umuco mwiza.

Ati:”Ni ngeso itari nziza, nta nubwo ari umuco mwiza ku muturage u Rwanda rwifuza kuko gutema ibiti bigira amategeko n’uburyo bikorwamo bijyanye n’ibiti byeze bigasabirwa uruhushya cyane ko byanoroshye kuko nta mafaranga bagisaba kugira ngo bisarurwe, niyo mpamvu ibyo aho bikorwa, byaba ari umuco ugayitse ku buryo ubifatiwemo agomba kubihanirwa.”

Yakomeje ati:” Nanone Kandi ni igikorwa kibi kigira ingaruka ku bidukikije kuko igihugu kibaye ubutayu byaba ari ikibazo gikomeye ari nayo mpamvu rero gutema amashyamba bifite uburyo bikorwamo, iyo ushatse gutema amashyamba ubissbira uruhushya, ukagaragaza n’uko uzasubizamo ibindi biti(gusubiranya), ni uburyo bwashyiweho kugira ngo bizajye bikorwa ariko habungwabungwa ibidukikije.”

Gusarura amashyamba mu buryo bwa bujura cyangwa kwiba ibiti mu isambu y’undi, nabyo bibarwa mu buryo butemewe, ubifatiwemo arabihanirwa, acibwa amande y’ibihumbi 100 by’Amafaranga y’u Rwanda ku wasaruye adafite icyangombwa kibimwemerera.

Uyu muyobozi Kandi yanatanze ubutumwa ku bakora ibikorwa nk’ibi n’abitwikira ijoro n’imvura bagasarura amashyamba biremewe.

Ibiti birigushibuka bavuga ko nabyo byatemwe n’abo bajura

Ati:”Bamenye ko hari ibikorwa biba bidakwiriye kandi biba birigushyira ubuzima bw’abantu n’ibidukikije mu kaga kuko ntitwifuza ko igihugu cyacu kiba ubutayu ndetse akaba ari nayo mpamvu gisinya amasezerano Mpuzamahanga, ku bufatanye n’ibindi bihugu yo kubungabunga ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.”

Yavuze ko iki gikorwa cyo kwishora mu mashyamba bakayatemagura, ari igikorwa gishobora gutera ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere no ku binyabuzima muri rusange.

Ati:”Ibi bishobora guteza ingaruka mu ihindagurika ry’ibihe haba kubura imvura no kwiyongera k’ubushyuhe bukabije mu kirere cyacu cyangwa se bigatuma ibinyabuzima byabaga aho bigenda bitewe n’uko habaye ubutayu, nkaba numva rero ari ikintu gikwiye gushyirwamo imbaraga kuko leta ntiyabishyigikira, bityo aho byagaragaye ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano habaho ubufatanye kugira ngo bikumirwe kuko abaturage nabo bajya baduha amakuru bityo bikaba buafasha ubuyobozi kubimenyera ku gihe.”

Yagaragaje ko kubungabunga ibidukikije bitareba umuntu umwe kuko bireba n’inzego z’umutekano, inzego z’ibanze, umuturage ku giti cye ndetse n’izindi nzego bwite za leta kugira ngo hakomeze gusigasirwa ubusugire bw’umutungo kamere dufite hagendewe ku mategeko atandukanye yo kubungabunga ibidukikije.

Mu mwaka ushize wa 2024, mu karere ka Musanze hatewe amashyamba muri gahunda yo kuyavugurura, ku buso bwa Hectari 20,hakozwe amaterasi yikora ku buso bwa Hectari 380,Ibiti byatewe ndumburabutaka uyu mwaka ni 675772 , iby’imbuto ni 14566, bijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cya gahunda ya 2050 yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) cyatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda igeze kure umuhigo rwihaye wo gusubiranya hegitari miliyoni ebyiri z’ubutaka bitarenze 2030 mu rwego rwo kubungabunga no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Hegitari zigomba gusubiranywa zahozeho amashyamba agenda yangizwa n’ikiremwamuntu bigira ingaruka ku rundi rusobe rw’ibinyabuzima ku buryo hari ibimera n’inyamaswa byamaze gukendera ibindi bikaba bibangamiwe ku buryo hatagize igikorwa mu maguru mashya, na byo byakendera burundu.

Mu Rwanda, gutema amashyamba mu buryo butemewe n’amategeko bibujijwe kandi bihanishwa ibihano bikomeye hashingiwe ku mategeko agenga ibidukikije n’amashyamba.

Ibiti batema bivugwa ko babigurisha abantu bo hafi yabo

1. Itegeko rigenga ibidukikije
Itegeko No 48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije riteganya ko ibikorwa byangiza amashyamba, harimo kuyatema mu buryo butemewe, bihanishwa ibihano bikomeye.

2. Itegeko rigenga amashyamba
Itegeko No 47/2013 ryo ku wa 28/06/2013 rigenga amashyamba mu Rwanda riteganya ko:

Umuntu wese ushaka gutema ibiti byinshi cyangwa gukorera ubucukuzi mu ishyamba agomba gusaba uruhushya rubifitiye ububasha.

Guhindura uburyo ishyamba rikoreshwamo (nko kuritemamo imirima cyangwa amazu) bisaba uburenganzira bw’inzego zibishinzwe.

3. Ibihano ku batema amashyamba mu buryo butemewe

Amategeko ateganya ibihano birimo:

Ingaruka z’amategeko: Ugifatiweho ashobora gukurikiranwa mu mategeko no gufungwa.

Amende: Umuntu usanzwe ushobora gucibwa amande ari hagati ya 500,000 Frw na 5,000,000 Frw bitewe n’uburemere bw’icyaha.

Gufungwa: Bitewe n’uburemere bw’ibyangijwe, umuntu ashobora gufungwa hagati y’amezi atandatu (6) kugeza ku myaka itanu (5).

Iyo igikorwa cyabayeho ku bushake kandi cyagize ingaruka zikomeye ku bidukikije, ibihano bishobora kwiyongera.

4. Ibindi byemezo bishobora gufatwa

Guhanishwa gusubiranya ishyamba ryatemwe mu buryo butemewe.

Kunyagwa ibikoresho byakoreshejwe mu gutema ishyamba.

Kubuzwa kongera gukora ibikorwa bijyanye no gutunganya ibiti n’amashyamba.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *