Musanze: Imiryango 1000 yahawe Toni 8 z’ifumbire zitezweho kongera umusaruro w’imbuto
Kuwa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2024, imiryango 100) yo mu murenge wa Busogo yahawe toni 8 z’ifumbire y’imborera itunganyijwe neza, mu rwego rwo kuyunganira mu guteza imbere ubuhinzi.
Uwamariya Eva Christine, Umuyobozi w’Ikigo Recycl’Africa, gicunga imyanda kikanayibyaza umusaruro mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, ari nacyo cyashyikirije iyi miryango izo ngemwe, avuga ko muri gahunda yo guha ibiti by’imbuto iyo miryango ndetse n’ifumbire yo kubiteza, bizaba igisubizo ku buhinzi n’ubutaka muri rusange.
Yagaragaje ko ubutaka butungwa n’ifumbire nziza y’umwimerere y’imborera nabwo bukabona kugaburira umuhinzi indyo yuzuje ubuziranenge Kandi ifatika.
Ati: “Ni igikorwa dukora buri myaka ibiri, kugira ngo dutange umusanzu mu kurwanya imirire mibi, no kunganira abaturage mu kubungabunga ibidukikije; cyane ko nk’ibyo biti bifata ubutaka bikaburinda isuri. Imirire mibi ndetse n’iyangirika ry’ibidukikije ni ibibazo bihangayikishije umuryango nyarwanda, ku buryo tubona ko buri wese mu rwego arimo, akwiye kugira icyo akora mu kubikumira”.
“Duhaye ibiti aba baturage ngo bagende babitere ariko ntibaterere iyo(negligence). Ahubwo bazabyiteho uko bikwiye kugeza bikuze, bityo n’umusaruro tubyitezeho uzaboneke imiryango irusheho kubaho neza.
Kimwe n’ifumbire y’imborera bahawe na yo, dukeneye ko bayifashisha mu buhinzi, ibihingwa bibonereho kubona intungagihingwa zuzuye kandi zihagije, nabyo bizazamure umusaruro bihaze mu biribwa”.
Ngo icyo ubuyobozi bugiye gukora nyuma yo gutera ibyo biti, ni ugukurikirana urugo ku rundi ko bizaba byitaweho.
Musanze: Bahawe Ibiti by’imbuto bizabafasha kurwanya imirire mibi no kurengera ibidukikije