Musanze: Ikibazo cy’ubwiherero rusange gikomeje kuba imbogamizi mu kwimakaza isuku.
Abatuye mu Mujyi wa Musanze, abawukoreramo ubucuruzi butandukanye ndetse n’abawugendamo, baravuga ko bagihura n’ikibazo cy’ubwiherero rusange budahagije. Ibi ngo bituma hari abihagarika ahatarabugenewe, bikabangamira gahunda yo kwimakaza umuco w’isuku bakomeje gushishikarizwa binyuze mu bukangurambaga bukorwa kuva ku rwego rw’umudugudu.
Bamwe mu baturage bavuga ko umuntu ugeze mu mujyi adasanzwe awuzi neza, ajya mu isoko cyangwa mu nzu z’ubucuruzi zirimo utubari akihagarikamo, mu gihe uwegereye Gare ashobora gukoresha ubwiherero bwayo. Hari n’abavuga ko ababuze aho bihagarika bashobora kwihengeka ku nzu runaka, ahantu hihishe cyangwa mu busitani, atari uko babishaka ahubwo ari ukubera ko baba bashaka kuruhura umubiri.
Masengesho Issa yagize ati:“Aho uyu mujyi ugeze wakiriye abantu benshi, harimo n’abawumenyereye. Kwihagarika biraborohera kuko baba bazi aho bashobora kwinjira bakihagarika. Ariko umuntu utamenyereye umujyi, utazi aho ubwiherero buherereye cyangwa uko inyuma y’inzu hameze, biramugora ku buryo ashobora kwihagarika aho abonye. Iyo umuntu abinaniwe nibwo ajya aho abonye yanga ko byamugiraho ingaruka.”
Senga Donatha we avuga ko nta muntu wihagarika ahatarabugenewe abishaka, ahubwo ko biba ari amahitamo ya nyuma umubiri uba umuhitiyemo.
Reba hano uko batashye inyubako 21 mu mujyi wa Musanze:https://youtu.be/FtPHfYP6l-M?si=k3j96JcQdFZ5DPE1
Ati:“Nta muntu wo muri iki kinyejana utuye mu Rwanda utazi agaciro k’isuku. Ubusitani buboneza umujyi tugomba kubwitaho. Iyo umuntu ajya kubwihagarikamo si uko aba ari umunyamwanda, ahubwo ni uko aba yabuze ubundi buryo. Tubonye imisarane rusange ihagije, isuku yaba umuco, kandi hari ingeso zacika burundu. Twese tuzi ko kwihagarika ahatabugenewe bibangamira ubuzima n’iterambere.”
Umujyi wa Musanze uri mu cyiciro cya gatatu cy’ivugurura (Phase III), kikaba gikurikiye icyiciro cya kabiri cyatashywe ku wa 1 Gashyantare 2026, aho hafunguwe ku mugaragaro inyubako 21 z’amagorofa zigezweho. Gahunda yo gukomeza kuvugurura umujyi irakomeje, harimo no mu nkengero zawo.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, agaragaza ko mu byiciro bikurikiyeho ikibazo cy’ubwiherero rusange kiri mu byihutirwa. Yemeza ko hari ahamaze kubakwa ubwiherero bugezweho, kandi ko hazakomeza kubakwa ahandi kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu.
Ati:“Ikijyanye n’ubwiherero rusange turi kugikoraho. Hari ubwamaze kuzura ku muhanda werekeza i Burera–Cyanika, mu Murenge wa Cyuve. Ni ubwiherero bugezweho, busukuye kandi bwubahiriza ibyiciro byose by’ababukenera, harimo n’abafite ubumuga.”
Yakomeje avuga ko mu Mujyi rwagati inyubako zitandukanye ziri kubakwa, kandi ko na Gare igiye kuvugururwa muri iki cyiciro cya gatatu, aho ubwiherero buzashyirwa mu by’ibanze.
Ati:“Urugendo rwo kuvugurura umujyi ni intambwe ku yindi. Hari serivisi nyinshi zishyirwa ku murongo zitari zihari mbere, bigatuma umujyi wacu urushaho kuba mwiza kandi wujuje ibisabwa.”
Kugeza ubu, ubwiherero rusange buboneka mu Mujyi wa Musanze buherereye mu Isoko rya Goico, mu Isoko ry’Imbuto n’iburibwa rya Kariyeri no muri Gare, aho uwabukoresheje yishyura byibuze amafaranga 100 Frw.
Gusa abaturage bavuga ko budahagije, kuko buri kure ugereranyije n’uko umujyi uri kwaguka. Bagaragaza ko ahanini bufasha abakorera muri ayo masoko na Gare, mu gihe abari ahandi mu mujyi bakomeje guhura n’imbogamizi zo kububona.
Bityo, basaba ko mu ivugururwa rikomeje, hashyirwa imbaraga mu kongera no kwegereza abaturage ubwiherero rusange bugezweho, kugira ngo umuco w’isuku ube inkingi y’iterambere rirambye ry’umujyi wa Musanze.











