AmakuruUbuzima

Musanze: Hari abitwikira imvura bakavidurira imisarane muri rigore zicamo amazi

Mu gihe ubukangurambaga bw’isuku n’isukura bukomeje gukazwa hirya no hino mu gihugu, haracyagaragara bamwe mu baturage badashyira mu bikorwa ayo mabwiriza, bakaba bakomeje gukora ibikorwa bihungabanya ubuzima rusange n’ibidukikije.

Mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Gashangiro mu Karere ka Musanze, bamwe mu baturage babwiye Greenafrica.rw ko hari abaturanyi babo bafite ingeso yo kuvidurira imisarane muri rigore zitwara amazi y’imvura.

Ibi ngo bikorwa cyane cyane iyo imvura imaze gutangira kugwa, aho baba bizeye ko amazi aza gutwara uwo mwanda ukamanuka ugana mu mujyi rwagati, ndetse hari n’ibikomeza bikiroha mu masoko y’amazi.

Abaturage bavuga ko iyo imvura iguye iminota nka 30 gusa, hari abahita bohereza umwanda wo mu musarane (W.C) muri za rigore, bakawurekura ngo utwarwe n’amazi. Ibi ngo bituma ahantu hose huzura umunuko ukabije, cyane cyane iyo imvura ihagaze itarawutwarq neza.

Muikanoheri, umwe mu batuye aho, yagize ati:“Hari umunsi umwe uzanyura hano imvura imaze kugwa wumve umunuko uba uhari. Hari igihe boherezamo umwanda, ku bw’umwaku imvura igahita ihita ubundi bigahagarara aho bigeze, bikahanukira kandi mu by’ukuri birabongama cyane.”

Yemeza ko iyi ngeso imaze gufata intera ku buryo benshi bayirambiwe, ariko bakaba basaba ko inzego zibishinzwe zabihagurukira.

Murekatete Anastasia na we agaragaza impungenge z’ingaruka zishobora guterwa n’ibi bikorwa.

Ati:“Dutinya indwara ziterwa n’umwanda, cyane cyane izandurira mu mazi. Hari n’amasazi aba ari menshi cyane aho uwo mwanda uhagarara. Dukeneye ko hafatwa ingamba hakiri kare.”

Abaturage bavuga ko uretse umunuko n’amasazi, hari n’impungenge ko uwo mwanda ushobora kwanduza amazi akoreshwa n’abatuye mu bice byo hasi, bikaba byakurura indwara ziterwa n’isuku nke zirimo impiswi, kolera n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko ibikorwa nk’ibi ari ikibazo gikomeye kigomba guhagurukirwa.

Ati:“Ibikorwa byo kuvidurira imisarane muri rigore ni icyaha kandi ni ikibazo gikomeye ku buzima bw’abaturage no ku bidukikije. Uwo bizagaragaraho azabihanirwa hakurikijwe amategeko.”

Yakomeje avuga ko aya makuru ari bwo bayamenye ku mugaragaro, kandi ko bagiye kuyakurikirana byihuse.

Ati:“Tugiye gukorana n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano kugira ngo dukore igenzura, dufate abagaragara muri ibi bikorwa, kandi dukumire burundu imyitwarire yangiza amazi n’isuku rusange.”

Mu Rwanda, ibijyanye no kurengera no kubungabunga ibidukikije bigengwa n’Itegeko Nº 48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigena ibidukikije.

Itegeko rigenga ibidukikije mu Rwanda n’andi mabwiriza ajyanye n’isuku n’isukura ateganya ko umuntu wese utesha agaciro ibidukikije cyangwa wanduza amazi ahanishwa ibihano birimo amande n’ibindi bihano bishobora no kugera ku bihano by’amafaranga cyangwa gufungwa bitewe n’uburemere bw’icyaha.

Nanone kandi, amabwiriza ajyanye n’isuku rusange ateganya ko guta imyanda ahatabugenewe, cyane cyane mu miyoboro y’amazi, ari icyaha gishobora gutuma uwagikoze acibwa amande ndetse agasabwa no gusubiza ibintu mu buryo.

Abasesenguzi mu by’isuku n’ibidukikije bavuga ko kwanduza amazi bishobora kugira ingaruka zirambye ku buzima bw’abaturage no ku bukungu, cyane cyane mu duce dushingiye ku bukerarugendo n’ubucuruzi, nk’akarere ka Musanze.

Meya Nsengimana Claudien yasabye abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi, bagashyira imbere ubuzima n’isuku rusange. Yaboneyeho kwibutsa ko isuku ari inshingano ya buri wese, kandi ko iterambere rirambye ritagerwaho mu gihe abaturage badohotse ku kubungabunga ibidukikije n’amazi.

Yagize ati:“Turakangurira abaturage bose kwirinda kuvidurira imisarane muri rigore no kwangiza amazi. Isuku ni ishingiro ry’ubuzima bwiza, kandi buri wese agomba kubigiramo uruhare.”

Cyakora abaturage nabo yasabye ko bagira uruhare mu gutunga agatoki ku waba yabikoze kugira ngo agirwe inama aho gukomeza gukora ibikorwa nk’ibi bishobora kwangiza ubuzima bw’abandi.

Ngo bitwaza imvura bakavidurira muri za rigore
Bavuga ko batewe impungenge n’ibibazo bashobora kuzaterwa n’uwo mwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *