Musanze: Hafashwe ingamba zo kurandura akajagari mu myubakire
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwaburiye bamwe mu baturage bakomeje kubaka mu kajagari bubasaba mubyirinda kuko binyuranyije n’amategeko kandi ko bishobora kubashora mu bihombo.
Ibi ubu buyobozi bubivuga nyuma y’aho hari bamwe mu baturage bitwikira ijoro bakubaka badasabye uruhushya kuko akenshi usanga bari kubaka ahagenewe ibindi bikorwa bitari ubwubatsi ugasanga bibatura mu bihombo igihe basabwe kubikuraho.
Ibyo kandi bibangamira cyane ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi kuko usanga hari abigabije kubaka ahagenewe ubuhinzi, ubukerarugendo, ubusitani n’ibindi birimo n’ibikorwa remezo.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Musanze baherutse gusabwa gusenya inzu zabo bari barubatse badafite ibyangombwa byo kubaka kuko aho bari barubatse hagenewe ibindi bikorwa bitari ubwubatsi bagasabwa gusenya izo nzu bubatse, ubwabo biyemerera ko bubatse nta byangombwa basabye bagahamya ko byabahombeje n’ubwo bagitakamba ngo bemererwe kubaka.
Umwe muri bo, yagize ati “Ubutaka ni ubwanjye nabuguze nteganya kubaka, nta cyangombwa cyo kubaka mfite ariko nubatse ubuyobozi burebera kugeza ubwo inzu yanjye igeze hariya none baransenyeye ubu se ndajya he ko amafaranga nayamariye hariya. Murabona hariya imbere yacu ho barubaka, mudukorere ubuvugizi rwose.”
Undi yagize ati”Njye nabonye amafaranga bintunguye kuko nari mfite ubutaka hariya mpita ndundarunda iriya nzu none baransenyeye. Iyo bandeka wenda nkaharekera inzu y’abashumba nkahororera ariko ntibansenyere.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard, avuga ko koko hari abaturage bakigerageza kubaka mu kajagari ariko ko nabo bakomeza kubigisha no kubakangurira kubaka ahemewe kandi ko n’ubuyobozi bukomeza kugenzura no gukumira ko Umujyi wa Musanze wakomeza kubamo ako kajagari.
Yagize ati “Nibyo turacyafite bake mu baturage usanga abonye amafaranga akihutira kubaka ndetse ugasanga hari n’igihe bubatse ahatemewe bitewe n’imiterere cyangwa se imikoreshereze y’ubutaka yateganyijwe.”
“Ibikorwa nk’ibyo dukomeza kwigisha abaturage bacu kumenya neza imikoreshereze y’ubutaka. Yego dukeneye gutura ariko tugatura neza ahadashyira ubuzima mu kaga cyangwa se ahatabangamiye indi mikoreshereze y’ubutaka kuko tubukeneye mu buhinzi, amashyamba, ubusitani n’ibindi bikorwa remezo byagenwe. Dusaba abaturage rero kubyubahiriza nk’uko bisabwa ubundi tugatura ahasobanutse.”
Gitifu Twagirimana yakomeje agira ati “Ibyo tubabwira mu bukangurambaga dukora butandukanye nuko hari ibigenda bihinduka uko umujyi ugenda waguka cyangwa urimbishwa (Masterplan), bityo rero n’ibyangombwa bigenda bihinduka.Ibyo nibyo bibagushamo ariko iyo usabye icyangombwa cyo kubaka, nibwo umenya icyo ubutaka bwateganirijwe gukoreshwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari ubukungu n’iterambere, Uwanyirigira Clarisse, agira inama abaturage ko bagomba kujya begera inzego z’ibanze zikajya zibafasha mu kumenya amakuru y’ibiba byarateganyirijwe ku butaka kugira ngo birinde ibihombo bashobora kugira mu gihe hakoreshejwe nabi.
Yagize ati “Icya mbere turabwira abaturage ko hari Masterplan tugenderaho, hari ahateganyirijwe ubwubatsi, hari ahateganyirijwe ubworozi, hari ah’ubukerarugendo, hari n’amashyamba. Ikiriho rero ni uko abaturage mbere yo kugira icyo bakorera kuri ubwo butaka tubasaba kutugana ndetse no ku mirenge dufiteyo abakozi bakabarebera icyo ubutaka bwateganyirijwe tukamuha icyangombwa.”
Yakomeje agira ati “Ariko ahagenewe ubuhinzi turongera kwibutsa abaturage ko hatemewe kubakwa ni uguhinga gusa ndetse no ku bundi butaka kirazira kuhashyira ibitarahateganyirijwe, niyo mpamvu iyo bahubatse tubasaba ko abisenya cyangwa akareka kubaka ahabujijwe.Kugira ngo birinde ibyo bihombo rero ni ukwegera inzego z’ibanze tukabafasha kandi n’amategeko arabiteganya.”
Umujyi wa Musanze ugenda utera imbere byihuse ariyo mpamvu inzego z’ubuyobozi zigira inama abaturage yo kujya begera inzego z’ibanze zikajya zibafasha kumenya amakuru y’icyo ubutaka buba bwarateganyirijwe kuko hari n’ahagenewe kubaka ariko hakubakwa inzu zigeretse.
Iteka rya Minisitiri N°03/CAB.M/019 ryo ku wa 15/04/2019 rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire riteganya ko umuntu wese wubatse ahataragenewe imiturire ategekwa gukuraho ibyo yahubatse mu gihe atabikoze bigakurwaho ku ngufu akishyura imirimo yakozwe bikurwaho naho uwubatse ahagenewe kubakwa atasabye uruhushya acibwa amande agenwa n’inama njyanama y’akarere iyo nyubako irimo