AmakuruIbidukikije

Musanze: Bahawe Ibiti by’imbuto bizabafasha kurwanya imirire mibi no kurengera ibidukikije

Imiryango 1000 yo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, yatangiye gutera ibiti by’imbuto za Avoka mu ngo zayo, bikaba byitezweho ko mu myaka ibiri iri imbere, bizaba byatangiye gusarurwaho imbuto za avoka zeze neza Kandi bikaba intandaro yo kurushaho kubungabunga ibidukikije no kurushaho kugira umwuka mwiza ubikomokaho.

Byitezwe ko mu gihe bizaba byeze imbuto iyo miryango izabasha kwihaza mu biribwa igakumira imirire mibi kandi igasagurira n’amasoko.

Izo ngemwe z’ibiti iyo miryango yazihawe ku wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024, binahurirana n’uko abenshi mu bayigize, na bo ubwabo bari basanzwe bazi neza akamaro izi mbuto zigirira ubuzima mu kurwanya imirire mibi zirinda n’indwara, ariko ngo ntibagiraga agatima ko kugira byibura n’urugemwe rumwe batera barwiguriye.

Maniraguha Augustin agira ati: “Avoka ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zirengera ubuzima bwacu. Kuko kuyongera mu mafunguro, tuyafungura dufite akanyamuneza, byagera ku bana batoya bwo zikabatera gukurana ubuzima bwiza, bagashisha bumva. Gusa twagiraga imbogamizi zo kutazirya inshuro nyinshi umuntu akaba yanamara amezi atayiriyeho, kuko dutinya kuzigura ku masoko kubera ukuntu zihenda”.

“Inaha iwacu nibura imwe igura amafaranga ari hagati y’100 na 300. Wareba nk’izo umuryango w’abantu batanu cyangwa abarengaho bakenera ku munsi, ukabona ko zitajya munsi ya avoka eshanu. Usibye no guhendwa, twari twaratereye iyo, tudafite n’umuhate wo kugira byibura n’urugemwe dutera turwiguriye ku isoko, kubera n’ubujiji no kutabiha agaciro. Turashimira aba bagiraneza baduhaye ingemwe z’ubuntu bakongeraho n’ubumenyi bwo kutwigisha uko tuzajya tuzitaho kugez bikuze, bisaruwe ndetse n’uburyo bwo kubibungabunga”.

Kuri bamwe ngo ni n’uruganda bazabyazamo amafaranga, cyane ko uretse kuyirya mu muryango, bazajya banasagurira amasoko.

Basomingera Joseph agira ati: “Igiti cyeze neza gishobora gusarurwaho avoka zabarirwa hagati ya 200 na 400. Noneho rero ukubiye ku gaciro k’amafaranga nka 200 cyangwa arengaho imwe igura muri iki gihe, ubaze neza ubona ko umuntu ataburamo mituweri, minerivale y’abana cyangwa n’ibikoresho by’ishuri. Ubu umugambi ntahanye ni uwo kukibungabunga kikazakura neza kikabyara umusaruro uhagije ku buryo tuzajya tubonamo izo twifashisha mu mirire tukanagurishaho tukabona agafaranga”.

Bavuga ko ibi biti bahawe bizabagirira imimaro itandukanye irimo kubagaburira imbuto , kubaha umwuka mwiza uturuka ku mababi ya byo, gufata ubutaka buburinda ishuri ndetse no kugira uruhare mu gukurura imvura.

Ibiti bahawe ngo bazabibungabunga neza kuko babyitezeho kugira uruhare mu gukumira imirire mibi

Imiryango 1000 ni yo yahawe ingemwe z’ibiti bya Avoka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *