Musanze: Amatsinda y’abagore yahawe ibihembo kubera imishinga yateje imbere ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije
Ku munsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku nshuro ya 51, hagaragajwe byinshi bimaze kugerwaho mu guteza imbere umugore, ariko hanagaragazwa zimwe mu mbogamizi zikiri inzitizi ku bagore mu rugendo rw’iterambere.
Mu bibazo byagarutsweho harimo umwanda ukigaragara mu duce tumwe na tumwe by’umwihariko mu Murenge wa Nyange, ikibazo cy’igwingira ry’abana aho imibare igaragaza ko 31,9% by’abana mu Karere ka Musanze bagifite iki kibazo. Hanavuzwe ikibazo cy’abana b’abakobwa bagiterwa inda zitateguwe, aho abangavu 291 bagaragaye mu mwaka wa 2025–2026.
Hagarutswe kandi ku makimbirane yo mu ngo, ubusinzi no kutubahiriza ihame ry’uburinganire, hemezwa ko ibi bibazo byakemuka habayeho ubufatanye bw’abagize umuryango, cyane cyane ababyeyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko umugore ari uw’agaciro kandi afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati:”Umunyarwandakazi ni uw’agaciro. Ingero ni nyinshi zigaragaza ko umugore afite uruhare mu nzego zitandukanye. Turashishikariza abagore gutinyuka bakiyamamariza imyanya y’ubuyobozi cyangwa bakayihatanira haba ku rwego rw’igihugu no ku nzego z’ibanze, kugira ngo dukomeze kubaka igihugu gishingiye ku bufatanye n’iterambere rirambye.”
Reba ijambo rya Meya Nsengimana Claudien https://vt.tiktok.com/ZSujXftBn/
Yakomeje agira ati:”Uyu ni umunsi mwiza wo gukomeza guharanira ihame ry’uburinganire n’iterambere rirambye mu ngo zacu, aho umugore agomba guhabwa agaciro nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga igira iti: ‘Umugore ni uw’agaciro.’”
Meya Nsengimana yanagarutse ku bibazo bikibangamiye imiryango imwe n’imwe mu Karere ka Musanze, cyane cyane mu Murenge wa Nyange, aho hagaragara ikibazo cy’umwanda.
Ati:”Haracyagaragara ikibazo cy’umwanda mu bice bimwe by’akarere kacu, cyane cyane mu Murenge wa Nyange. Turasaba abaturage gushyira imbaraga mu kwimakaza isuku mu ngo, kuko isuku itangirira mu rugo. Nidufatanya tuzarushaho kurwanya igwingira ry’abana, amakimbirane mu miryango n’ihohoterwa, ndetse tunakumire ubwiyongere bw’abana b’abakobwa bagiterwa inda zitateguwe.”
Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026, mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wabereye mu Murenge wa Nyange ku rwego rw’Akarere ka Musanze.
Hon. Ndangiza Madina, wari uhagarariye itsinda ry’intumwa za rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, akaba ari na we mushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimye uruhare rw’amatsinda n’amakoperative y’abagore mu guteza imbere ubukungu bw’imiryango yabo n’igihugu muri rusange.
Yagize ati:”Umunsi mpuzamahanga w’abagore washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1972, utangira kwizihizwa mu Rwanda mu 1975. Uyu mwaka turawizihiza ku nshuro ya 51. Insanganyamatsiko ku rwego rw’Isi igira iti: ‘Buri wese agire uruhare mu guteza imbere uburenganzira bw’umugore, ubutabera n’ibikorwa byongera ubushobozi abagore n’abakobwa’, mu gihe ku rwego rw’igihugu igira iti: ‘Umugore ni uw’agaciro.’”
Yakomeje avuga ko iyi nsanganyamatsiko igaragaza ko umugore ari inkingi ikomeye mu iterambere rirambye.
Ati:”Kubera politiki nziza n’ingamba zashyizweho zo guteza imbere umugore, u Rwanda rumaze kugera ku ntambwe ishimishije mu guteza imbere uburinganire. Abagore bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite bangana na 63,75%, mu gihe muri Sena bageze kuri 46,2%. Mu bukungu, 78% by’abagore bageze igihe cyo gukora bafite imirimo itandukanye, naho 74% bazi gusoma no kwandika.”
Muri uyu muhango kandi, amatsinda n’amakoperative y’abagore yakoze imishinga y’indashyikirwa mu bijyanye n’ubuhinzi, ubworozi ndetse n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije, yahawe impamyabumenyi z’ishimwe mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu iterambere.
Bamwe mu bagize ayo matsinda bagaragaje ko ibikorwa byabo byabafashije kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo.
Mutunyinka Josiane utuye mu Mudugudu wa Gisigwa, Akagari ka Ninda mu Murenge wa Nyange, wari uhagarariye itsinda “Twunge Ubumwe” rikora ubuhinzi n’ubworozi, yavuze ko batangiye ari abantu badafite igishoro gifatika ariko ubu bamaze kugera ku rwego rushimishije.
Yagize ati:”Twatangiye turi abantu badafite byinshi, ariko twiyemeza kwizigama buri wese atanga amafaranga 1000. Ayo mafaranga yagiye adufasha kubona igishoro, dutangira ubuhinzi n’ubworozi. Ubu tumaze kugera ku rwego rushimishije aho amafaranga twinjiza ageze kuri za miliyoni.”
Muri uwo muhango kandi, imiryango imwe itishoboye yorojwe inka mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere.
Nyirazibanje Vestine utuye mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Cyivuhuza mu Murenge wa Nyange, ni umwe mu bahawe inka, avuga ko bishimiye cyane iyo gahunda.
Reba inkuru mu mashusho https://youtu.be/GgePATB_df4?si=tg6dsPeQOmd4AsL7
Yagize ati:”Ndashimira cyane ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’ubuyobozi bw’igihugu buyobowe na Perezida Paul Kagame ku bw’iyi gahunda yo kudufasha kwiteza imbere. Iyi nka nzayitaho neza kandi nanjye nzoroza abandi kugira ngo bafashe imiryango yabo gutera imbere.”
Iki gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore cyitabiriwe n’abaturage benshi, inzego z’umutekano zirimo Ingabo na Polisi, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko amakoperative y’abagore akomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuhinzi, ubworozi ndetse n’imishinga irengera ibidukikije, bikaba bigira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’imiryango no guteza imbere igihugu muri rusange.








