AmakuruUbukungu

Musanze: Amabuye y’ibirunga yabyajwe umusaruro mu kurinda abaturage kugwa mu mugezi wa Susa

Abatuye mu mirenge ya Shingiro na Musanze, barishimira ikiraro bubakiwe ku mugezi wa Susa uri mu rugabaniro rw’iyi mirenge yombi, aho bamwe baburiraga ubuzima kubera kuwugwamo ukabatembana.

Ni ikiraro cyubatswe mu buryo budasanzwe kuko nta byuma bikigize ahubwo Kuva ku ndiba yacyo, ku mpande ndetse n’inzira yacyo, cyubakishijwe amabuye y’ibirunga agaragara cyane mu gice cy’amajyaruguru by’umwihariko muri iyi mirenge iri ahitegeye ibirunga.

Abakoresha iyi nzira yabaye nyabagendwa kuburyo urujya n’uruza rw’Ibinyabiziga rugiye kuzajya ruhaboneka, bavuga ko iki kiraro cyabavunnye amaguru ku rugendo ruri hagati y’isaha n’igice bakoraga kugira ngo bagere aho bambukira batekanye.

Iki kiraro cyubakishijwe amabuye(amakoro) y’ibirunga na sima gusa hadakoreshejwe ibyuma

Mukamana Anonciata wo mu mudugudu wa Kabagabo ,mu kagari ka Mugari ,Umurenge wa Shingiro ati:”Turishimye cyane Kandi turashimira ubuyobozi bwiza dufite kuko budutekerezaho neza, aha hari hasanzwe hari ikiraro kigizwe n’ibiti bine gusa ku buryo kukinyuraho byabaga ari intambara, iyo uyu mugezi wa Susa wabaga wuzuye byadusabaga kujya kuzenguruka bikadutwara igihe kinini ndetse bigatuma hari n’abasubika urugendo kubera kubura inzira bacamo, ariko ubu murabona ko inzira yabaye nyabagendwa na moto cyangwa imodoka yakugeza aho ugiye.”
Yakomeje avuga ko byabaga byateza abana ingaruka zo Kuva mu ishuri kubera inzira igoye bitewe n’uko bamwe bagwagamo.

Ati:”Abana bajyaga ku ishuri ababyeyi bagasigara bahangayitse kuko hari abagiye bagwamo bakabajabura, abandi bakahaburira ubuzima cyane cyane igihe imvura yaguye, SI abana gusa n’abakuru bagwagamo nanjye ubwanjye naringiye kugwamo ndafatiriza hagwamo Telefone narimfashe, abana bamwe bagombaga Kuva mu mashuri ariko ubu uburezi buragenda neza.”

Munyaneza Patience utuye mu kagari ka Kabazungu ,mu murenge wa Musanze avuga ko kubakwa kw’iki kiraro byabongerereye amahirwe yo guhahirana no kugenderana mu bikorwa by’ubucuruzi.

Ati:”Iki gice dutuyemo abenshi ni abahinzi, kubera ko ikiraro cyubatswe tugiye kuzajya ducuruza byoroshye kuko kuvana ibyo twejeje mu murenge umwe bijya mu w’undi byorohejwe cyane.
“Gusarura no kujya guhinga bizajya bikorerwa ku gihe kuko ntabwo tuzongera kuvuga ngo imvura yaguye ngo ntaho kunyura, mbese cyaje gukemura byinshi, ikindi turishimira uburyo cyubatswe budasanzwe kuko ni amabuye y’iwacu na Sima gusa, byatugaragarije ko amabuye yacu nayo ari umutungo ukomeye dufite.”

Abaturage bagaragarijwe ko n’ubwo iki kiraro kidafashwe n’ibyuma nk’ibyo bamenyereye, gifite ubushobozi bwo kunyuraho imodoka nta kibazo dore ko byemezwa ko byibuze Toni 40 zishobora kukinyuraho

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze Uwanyirigira Clarisse, yasabye abaturage kuba nyambere mu kubungabunga neza iki kiraro bubakiwe no kukibyaza umusaruro bakacyifashisha bakuraho imbogamizi baterwaga n’inzira mbi.

Ati:”Akararo Kari gasanzwe hano Kari gato cyane, ku buryo wabonaga ko gateye impungenge ku bantu bakuru ndetse n’abana ngira ngo mwabonye ko cyegeranye n’ikigo cy’ishuri ku buryo no mu myaka yashize hari umwana waguyemo avuye kwiga aza kwitaba Imana.
Navuga rero ko iki kiraro kije gukemura byinshi, kije kongera ubuhahirane hagati y’iyi mirenge ibiri Musanze na Shingiro, ariko Kandi kije no kubungabunga umutekano w’abaturage bakinyuraho kugira ngo bajye bakinyuraho neza.”

Yongeyeho ati:”Turasaba abaturage kugira uruhare mu kubungabunga iki kiraro kuko nibo bambere gifitiye akamaro Kandi kije gikenewe, reka rero kibe intandaro yo kurushaho guhahirana no gukuraho izindi mbogamizi z’ubukungu zaterwaga no kubura inzira imeze neza.”

Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, akarere ka Musanze karateganya kubaka ibindi biraro icyenda mu mirenge itanu iirimo Nkotsi, Rwaza, Muhoza,Kimonyi ndetse niyi yahuriweho n’iki cyatashwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2024,byose hamwe bizatwara ingengo y’imari igera kuri miliyoni 625 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze yavuze ko Iki kiraro cyubatswe ku bufatanye bw’akarere na Bridges to prosperity ariko ibindi bizubakwa ku bufatanye n’abaturage ubwabo.

Iki kiraro gihuza Umurenge wa Shyingiro n’uwa Musanze, cyuzuye gitwaye asaga Miliyoni 62 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nicyo cyambere Bridges to prosperity yubatse muri ubu buryo kuko bari basanzwe bubaka ibiciye mu kirere bizwi nka “Canopy walk”biba bigizwe ahanini n’imigozi ndetse n’ibyuma.

Iki nicyo kiraro cyambere cyubatswe na Bridges to prosperity muri ubu buryo kuko ibindi ari ibica mu kirere
Abaturage bavuga ko ubu bishimira kuba inzira ari nyabagendwa, ngo birongerera inyungu imikorere yabo

 

Cyatashwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo,abaturage basabwa kugisigasira
Abana bajya ku ishuri ngo bitatuma barushaho kurikunda no kugerera ku masono ku gihe kuko batazongera kuzenguruka batinya amazi
Inzego n’ubuyobozi zitandukanye zirimo n’ingabo nibo bagize uruhare mu gufungura ku mugaragaro iki kiraro

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *