Mu mwaka utaha hitezwe inzara izagera ku barenga miliyoni 310
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ku Isi (WFP) ritangaza ko umubare w’abantu bashobora guhura n’inzara ikomeye mu 2026 uzagera kuri miliyoni 318, ibi bikaba ari ukwikuba kurenga kabiri ugereranyije n’umubare wo mu 2019.
Raporo nshya ya WFP yiswe “2026 Global Outlook”, ikorera i Roma, ivuga ko nubwo iki kigo giteganya gufasha abaturage miliyoni 110, igabanuka rikomeye ry’inkunga rishobora gutuma abasigaye barushaho kugorwa no kubona ibiribwa bihagije.
WFP iteganya ko ikeneye nibura miliyari 13$, ariko amakuru ahari yerekana ko ishobora kubona igice kimwe cy’ayo mafaranga, ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bikorwa by’ukutabara.
Umuyobozi wa WFP, Cindy McCain, yavuze ko kubona Isi irimo guhangana n’inzara muri iki kinyejana ari ibintu bidakwiye. Yagize ati:
“Reba muri Gaza, reba muri Sudani ,kubona abantu bicwa n’inzara muri iki gihe ntibikwiye na busa.”
Yasabye ko habaho ubufasha bwihuse n’inkunga yiyongera, cyane cyane mu bihugu biri mu bibazo biremereye.
Kuva Perezida w’Amerika Donald Trump yongera kwinjira ku butegetsi mu 2025, ibikorwa byinshi by’inkunga byari bishyirwaho na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika birimo na USAID byaragabanutse cyangwa birahagarikwa, bituma ibikorwa byo kurengera ubuzima bizamukamo ikibazo gikomeye.
Mu kwezi gushize, WFP yatangaje ko mu 2026 ishobora kubona 40% gusa by’ingengo y’imari ikeneye, bigatuma igera kuri miliyari 6.4$, iri hasi cyane ugereranyije na miliyari 10$ yakoreshejwe mu 2024.
