Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph mu rugendo muri Amerika hagamijwe imikoranire mu burezi n’ikoranabuhanga
Mu cyumweru kirangiye, Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Bwana Nsengimana Joseph, yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yasuye za kaminuza zitandukanye. Intego y’urwo ruzinduko yari ugushimangira ubufatanye hagati ya za kaminuza n’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi, guteza imbere ikoranabuhanga no gushakira hamwe ibisubizo bigamije impinduka nziza mu burezi.
Minisitiri Nsengimana yasuye kaminuza zikomeye zirimo Harvard University, Massachusetts Institute of Technology (MIT), Columbia University, Tufts University, Yale University, Wellesley College, Hamilton College, University of St. Thomas, Western New England University, Sacramento State University ndetse na SUNY Polytechnic Institute.
Muri uru rugendo, yahuye n’abayobozi b’izi kaminuza ndetse n’abanyeshuri b’Abanyarwanda bahiga, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo uburyo u Rwanda rushyize imbere icyerekezo cyo kuba icyitegererezo ku Mugabane wa Afurika mu bijyanye n’uburezi bushingiye kuri siyansi, ikoranabuhanga ndetse n’ubwenge bw’ubukorano (AI).
Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yatangaje ko ibiganiro byibanze cyane ku mushinga u Rwanda rufite wo gushinga Ikigo Nyafurika kizajya gitanga amasomo ya siyansi n’amateka (Historical & Educational Science Center for Africa), kizatanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere ubushakashatsi no gusangira ubumenyi muri Afurika.
Muri Harvard, Minisitiri Nsengimana yagiranye ibiganiro byimbitse na Prof. Mark Elliott, umuyobozi wungirije ushinzwe uburezi n’imikoranire mpuzamahanga, baganira ku mishinga izatuma u Rwanda rubona ikigo cy’uburezi kigererwaho muri Afurika, n’ubundi bufatanye mu bijyanye n’amasomo n’ubushakashatsi.
Na none, muri MIT, Minisitiri yahuye na Michael John Gorman, uyobora Ikigo cya MIT gishinzwe ubumenyi mu by’inzu ndangamurage, ndetse n’abashakashatsi batandukanye bakoresha ubwenge bw’ubukorano mu masomo yisumbuye nko ku bijyanye n’isanzure. Yabasobanuriye umugambi u Rwanda rufite wo gushyiraho ikigo mpuzamahanga cy’ubumenyi n’ubushakashatsi mu by’inzu ndangamurage, kizafasha mu kwimakaza ubumenyi muri Afurika hose.
Uru ruzinduko ni igice cy’icyerekezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo guteza imbere uburezi bufite ireme, bujyanye n’igihe kandi bushingiye ku bufatanye mpuzamahanga.
Wifuza gukorana natwe umenyekanisha ibikorwa byawe, duhamagare kuri
Tel:+250784581663
Email: Greenafrica393@gmail.com na juvekwizera@gmail.com