MINAGRI yekebuye abayobozi bagora abaturage mu gihe cyo guhabwa inyongeramusaruro na nkunganire
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI) irasaba abayobozi kutananiza abaturage bubasaba ibyangombwa by’ubutaka kugira ngo babashe guhabwa ifumbire nyongeramusaruro ndetse na nkunganire kuko bihabanye n’amabwiriza y’iyi Minisiteri.
Mu kiganiro Kamana Olivier,Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yagiranye na RBA yatangiye agaragaza mbere na mbere Uko biteguye igihembwe cy’ihinga cya 2025 A nka Minisiteri ibifite mu nshingano.
Ati:”Nk’uko bisanzwe mbere y’uko dutangira igihembwe cya mbere cy’ihinga, turabanza tugahura n’abagoronome n’abaveterineri bo mu turere twose no mu mirenge yose y’igihugu,tugategura uburyo iyo sezo (season) igiye kugenda,tukareba uburyo tuzabagezaho inyongeramusaruro zitandukanye ndetse n’amabwiriza yihariye ajyanye n’icyo gihembwe”.
Akomeza ati:”Ibyo byose byarakozwe,ubu tugeze mu gihe igihembwe kigomba gutangiriraho,hari abatangiye guhinga nk’aho imvura yaguye kare,ahandi naho imvura itaragera neza bari mu myiteguro kuburyo ubu turi mu gikorwa cyo kugeza inyongeramusaruro mu gihugu hose,cyaratangiye kirikugenda neza,dufite amatsinda yaturutse muri Minisiteri agiye kugenda areba uko icyo gikorwa kiri gikorwa”.
Abaturage batandukanye,urugero abo mu karere ka Kayonza bagaragaje ko bafite ikibazo cy’uko batari kubona inyongeramusaruro,ngo barasabwa kuba bafite icyangombwa cy’ubutaka bwabo (UPI)kugira ngo babone inyongeramusaruro ,amabwiriza ya MINAGRI yaba ateganya iki kuri iyi ngingo kugira ngo umuturage abashe kubonera ku gihe inyongeramusaruro,mu gihe hari n’abandi bahinga ubutaka butari ubwabo?”
Kamana ati:”Ntabwo ari abaturage bari mu makosa kuko amabwiriza ya MINAGRI yerekana imitangire y’inyongeramusaruro arahari Kandi aragaragara neza,bigaragara ko umuhinzi wese ukeneye kuyihabwa irimo na nkunganire atari ngombwa ko aba afite icyangombwa cy’ubutaka ya nimero ya UPI,ayifite byaba ari akarusho ariko mu gihe atayifite icyo yakagombye kuba afite ni nimero y’indangamuntu,iyo ayifite ashobora kwerekana amasezerano y’ubukode bw’ubutaka bw’aho agiye guhinga, ibyo byemezwa na Agoronome w’umurenge akaba ariwe umushyira muri sisiteme akaba yagezwaho inyongeramusaruro na nkunganire”.
Ati:” Kuvuga rero ko abadafite nimero ya UPI batemerewe guhabwa ifumbire ntabwo aribyo, icyo nakongeraho kugira ngo twongere umusaruro ubu dufite kuri Hegitari (Hectar),ngira ngo mwarabibonye ko ingamba nyinshi zagiye zifatwa zashyizwe mu bikorwa tukagira umusaruro mwiza muri ibi bihe.
Turongera gukangurira abahinzi kwiyandikisha muri sisiteme kugira ngo babashe kugerwaho n’izo nyongeramusaruro Kandi bakamenya ko bagomba gukoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire mva ruganda bakarivanga n’imborera kugira ngo turusheho kongera umusaruro kuri Hegitari (Hectar).
Mu ngamba igihugu (Rwanda) cyihaye,harimo guhinga ubutaka bwose butahingwaga, bugatanga umusaruro nk’uko byakozwe uyu mwaka bikanatanga umusaruro ushinishije, ni nagahunda MINAGRI ikomeje, haribazwa niba ubwo butaka buri guhabwa abaturage ngo babubyaze umusaruro bukaba butabanditseho Kandi bakaba barigusabwa UPI kugira ngo bahawe umusaruro na nkunganire bizaherezahe?
Kuri iyi ngingo Kandi haribazwa ubutumwa nka Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) igenera ba Agoronome bashobora kwihisha inyuma y’ibi bakaba bananyereza inyongeramusaruro cyangwa ibindi bigenewe abaturage nk’uko byagenze mu myaka ishize aho byagiye byumvikana mu turere dutandukanye hirya no hino mu gihugu aho bamwe na bamwe mu bayobozi bashinzwe ubuhinzi batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ifumbire mva ruganda.
Kamana ati:”Aho byagaragaye bagiye bafatwa Kandi bahawe ibihano ndetse n’ubungubu tuzarushaho gukaza ubugenzuzi natwe dukora nka Minisiteri.
Iyo turi muri iki gikorwa cyo gutanga inyongeramusaruro ,kigenda gikurikiwe n’ubugenzuzi bugamije kureba uburyo ibyo byose bigenda bishyirwa mu bikorwa ,ubwo rero tunatange ubutumwa kuri ba Agoronome ko bagomba kurushaho kuba inyangamugayo kugira ngo batagwa mu cyaha kuko abagiye babigaragaramo umwaka ushize barabihaniwe, ifumbire irahari ihagije yaba ikorerwa mu Rwanda ariko cyane cyane yunganirwa n’iva mu mahanga ku buryo tuzi neza ko nta muhinzi wakenera ifumbire ngo ayibure”.
Ati:” Ubu dukurikije iyamaze kwinjira mu gihugu yamaze no guhabwa ibyangombwa by’ubuziranenge, dufite icyizere cy’uko ihagije kugira ngo ihabwe abahinzi dutangire igihembwe cy’ihinga 2025 A duhagaze neza”.