AmakuruIbidukikijeUbukerarugendo

Miliyoni zisaga 106$ zashowe ku nkengero z’ibiyaga mu myaka itanu ishize mu guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda

Mu myaka itanu ishize, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruvuga ko hakozwe ishoramari rirenze miliyoni 106 z’Amadolari ya Amerika mu bikorwa bigamije guteza imbere ubukerarugendo ku nkengero z’ibiyaga by’u Rwanda.

Mu biyaga bifite uruhare runini muri urwo rwego, Ikivu ni cyo cyihariye ishoramari rinini, dore ko ari na cyo kinini mu gihugu, giherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, kigakora ku Turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

RDB ivuga ko kugira ngo habungabungwe uburanga bw’inkengero z’iki kiyaga, ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima birigize, hashyizweho amabwiriza yihariye agenga ishoramari rikorerwa hafi yacyo. Aya mabwiriza yashyizweho mu 2023, akaba anagenzura imyubakire igomba kuba ijyanye no kurengera ibidukikije.

Ubwo Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Juliana Kangeli Muganza, yagezaga raporo ku Nteko Ishinga Amategeko, yagaragaje ko RDB yakoze inyigo zitandukanye zishingiye ku gishushanyo mbonera cya Kivu Belt Master Plan yatangiye gukorwa mu 2014, hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo, imibereho myiza y’abaturage no gukurura ishoramari.

Yagize ati: “Ibiyaga bifite amahirwe menshi mu bukerarugendo no kuruhukira, kandi kuba byinshi bituriye imipaka biduha amahirwe yo gufatanya n’ibihugu duturanye mu buhahirane n’ubucuruzi.”

Muganza yemeza ko mu bikorwa by’ishoramari byakorewe hafi y’ibiyaga, ubukerarugendo bwari ku isonga. Yavuze ko mu myaka itanu ishize, ibikorwa byanditswe n’Urwego RDB bifite agaciro ka miliyoni 106$ byatumye ibyumba by’amahoteli byiyongera ku kigero cya 631. Ibi bikorwa byamaze gutanga imirimo ku bantu 364, ariko biteganyijwe ko mu gihe kiri imbere bizatanga akazi ku bindi bihumbi.

Yagize ati: “Ahenshi hagiye hubakwa amahoteli ku nkengero z’ibiyaga kugira ngo abahasura babone aho barara. Ibi na byo byongereye ubukungu bw’uturere dukora kuri ibi biyaga.”

Ndetse uretse ubukerarugendo, hari n’izindi nzego zashowemo imari nko mu bworozi bw’amafi, aho ibigo nka Kivu Choice na Kivu Tilapia bitanga akazi ku bantu barenga 200. Hari kandi uruganda AfriNest rutunganya ubwato bukora mu mazi y’Ikivu, ruteranya n’ubwato bushya cyangwa rugasana ibyangiritse, rukaba rufasha mu gutanga akazi ku Banyarwanda 62.

Umushinga munini uri gukorerwa mu Kivu kandi ni uwa Gaz Methane, biteganyijwe ko uzatanga akazi ku barenga 1000.

Kuri ubu, nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, hari ibyumba birenga 4000 by’amacumbi ku nkengero z’Ikivu, bigafasha kwakira abakerarugendo barimo n’abitabira amarushanwa akomeye muri Afurika.

Akarere ka Karongi ni ko kiyoboye utundi mu kugira ishoramari rinini ry’amahoteli, aho kabarizwamo amahoteli arenga 14, yafashije cyane mu guhindura isura y’ako gace mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *