Menya ibyihariye ku nyamaswa y’inkazi yitwa “Ingwe”
Inyamaswa yitwa ingwe ubusanzwe ni indyanyama(Carnivore )ishyirwa mu muryango w’injangwe nini zo mu bwoko bita Panthera.
Muri uyu muryango niho abahanga mu by’ubushakashatsi bashyize intare,cheetah; Tigeri, Jaguari nizindi ngwe ziba ahantu h’urubura.
Iyo uzitegereje izi njangwe, zigaragaza ibintu byinshi zihuriyeho harimo n’imyitwarire. Nyamara ariko abashakashatsi banagaragaje ko hari ibimenyetso byerekana ko yaba Jaguari cyangwa intare byegereye cyane Ingwe.
Ingwe niyo njangwe iboneka ahantu henshi ku isi ugereranyije n’ubundi bwoko bibarizwa mu muryango umwe.Ziboneka muri Afurika yose haba munsi y’ubutayu bwa Sahara no muri Afurika y’Amajyaruguru.
Ingwe kandi zinaboneka no mu Burasirazuba bwo hagati , mu Majyepfo y’iburasirazuba bwa Aziya kimwe no mu Majyaruguru ya Aziya. Kuri uyu mugabane wa Aziya, Ingwe ziganje mu burasirazuba bw’Ubuhinde gusa mu buryo butunguranye zanabonetse muri Indoneziya ahitwa Java ariko ku birwa bya Sumatran. Ku mugabane w’Iburayi, ingwe zahabonetse mbere yimyaka 11.000 ishize.
Ingwe ishobora kuba ahantu hatandukanye rimwe na rimwe zikaba n’ahantu utatekereza ko zaba aha twavuga nko mu mikenke, mu mashyamba agwamo imvura nyinshi, ahari ibiti bike , zikaba ziba mu butayu bwa Karahari, zinaboneka mu Burusiya ahantu hakonja cyane hitwa Amur (freezing Amur region of Russian).
Ingwe ni inyamaswa igira ubuhanga buhanitse mu kwihisha, dore ko zo zinashobora kuba mu duce bigaragara ko izindi ndyanyama nini bibarizwa mu muryango umwe zashizemo. Hari aho usanga ingwe ziba kandi haba abantu gusa zikagira uko zihaba ndetse zikabihisha bigakunda, aha twavugamo nko mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya ndetse n’indi mijyi imwe n’imwe yo muri Afurika, mu Buhinde ingwe hari aho usanga zikora nijoro zishakisha imbwa zibihomora.
Ingwe y’ingabo yakuze neza ishobora gupima ibiro bigera kuri 60, ikagira igihagararo kireshya na santimetero 65 uhereye ku ntugu.
Ingore ikuze neza akenshi iba ari ntoya kuburyo usanga ari nka bitatu bya kane byingabo ikuze neza, kuko usanga zifite nk’ibiro 40 zigapima santimetero 50 zigihagararo, ufatiye ku intugu.
Ugereranyije na za Jaguari, Puma na za Tigeri, ingwe usanga zifite umubyimba utandukanye bitewe naho ziba ndetse nibyo kurya zihabona. Muri rusange ingwe ziba ahantu hafunguye, zikunze kuba nini ugereranyije n’iziba mu mashyamba.
Ingwe zo mu biraro zishobora kubaho imyaka igera kuri 20, kugeza ubu nta gihe kizwi ingwe imara mu cyanya kamere , gusa hari ingwe y’ingore yakurikiranywe igihe kirekire kuburyo yamaze imyaka igera kuri 16.
Ingwe ni inyamaswa ikunda guhiga kandi ikagenda yonyine , gusa hari ubwo igaragara iri kumwe n’ingore yayo cyane igihe biri mu gusenzanya cyangwa ikagaragara iri kumwe n’ibibwana na nyina.
Ingwe zihanahana amakuru hagati yazo, zikoresheje amaso yazo cyangwa kurebana , ziharagata ibiti zibyanduza mu rwego rwo gushyiraho ibimenyetso, zikoresheje amaguru y’inyuma. Ikindi nuko ingwe zisohora ijwi rimeze nk’urukero rukera kandi iri jwi rikaba rishobora kumvikanira mu ibirometero hagati ya 2 na 3 .
Ingwe zihiga nijoro, icyakora zishobora guhiga ku manywa iyo nta banzi benshi bari mu gice ihigiramo nk’intare.
Impamvu zikunda guhiga nijoro ni uko inyamaswa zihigwa akenshi zidakora nijoro kubera ko ziba zibyagiye. Intera ibadukiramo ikurikiye umuhigo ni ukuvuga hagati yayo nicyo igiye gufata, iba ari ngufi ku buryo iba iri munsi ya metero icumi.
Nyuma yo gucakiza ibikonjo by’imbere, yica inyamaswa nini iyirumye umuhogo, mu gihe iyo ifashe inyamaswa ntoya, iyiruma hejuru ku ijosi.
Ingwe ishobora kubwegeka igihe icyo aricyo cyose mu mwaka, nyuma yiminsi hagati ya 96 na 102 ibwegetse, ingore ibwagurira mu myobo yo mu masenga no mu bihuru by’imfunganwa cyangwa mu bitare byisatuye .
Akenshi zibwagura ibibwana bibiri, ariko mu buryo budakunze kubaho hari ubwo zibwagura ibibwana bigera kuri bitandatu.Iyo yagiye guhiga isiga ibibwana byayo, akaba ariyo mpamvu ihitamo kubwagurira ahantu yizeye ko nibura hatekanye kuburyo abanzi/ ibyishi batapfa kuhabona bakabyica. Ikibabaje nuko 50% by’ibibwana by’ingwe bipfa mbere y’umwaka umwe bivutse.
Muri Pariki yAkagera, ingwe ziba ahantu hose gusa zikunda kwihisha uretse abajya gusura bakunze kuzibona mu gihe cy’amanywa iyo ziryamiye mu biti, abandi bakazibona iyo bari gusura nijoro igihe ziba ziri guhiga.
Ingwe zikunze kugaragara zica inyamaswa zirimo inyamugeri, imparage zikiri nto, imbogo z’ibyana, nizindi. Ahantu hakunze kuboneka ingwe ni mu bibaya bya Kilala, Muhana, Nyamwashama, mu gice cya Nyamatete, Magashi, mu bice bigana Pêcherie, mu rw’ingwe, n’ahandi hatandukanye akenshi kandi ziboneka zitunguranye kuko bigoranye kuvuga ko ugiye kureba ingwe.
Ingwe kandi zagiye ziboneka mu muhanda uva Girafe ahinjirirwa muri Pariki ugana ahakirirwa abashyitsi muri Pariki yAkagera.
Iyi nkuru yanditswe na Ndagijimana Innocent, umwanditsi w’inkuru zivuga ku binyabuzima byo mu gasozi ndetse no ku kurengera ibidukikije. Amaze imyaka igera kuri 15 akora muri pariki z’igihugu, yakoreye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Pariki y’Igihugu y’ibirunga ubwo yimenyerezaga umwuga (internship), ubu akaba ari umukozi wa Pariki y’Akagera, aho amaze kuyikorera imyaka irenga icyenda.
Ndagijimana Innocent afite imyamyabushobozi y’amashuri yisumbuye mu bukerarugendo, impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu kubungabunga ibinyabuzima byo mu gasozi , akagira n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu kubungabunga ibidukikije .
