AmakuruUbukerarugendo

Menya byinshi ku Ntare ziri mu zisurwa cyane muri pariki y’Akagera

Imitego isaga 2000 yaba rushimusi yateguwe muri pariki y’Akagera muri 2013 mbere yo kongera kgushyiramo intare zari zimaze gucika.Ubuyobozi bwa pariki y’Akagera, buvuga ko umubare w’abayisura wagiye wiyongera cyane muri uyu mwaka wa 2024, aho abenshi bakururwa n’izo ntare zayizanywemo guhera mu mwaka wa 2015.

Intare ni zimwe mu nyamaswa z’imbere, zikurura cyane ba mukerarugendo muri pariki y’Akagera,mu mwaka w’2000 nibwo intare ya nyuma yapfuye mu zahoze muri iyi pariki.

Muri 2015,yongeye gucirira izindi ntare zirimo ingabo ebyiri n’ingore eshanu ziturutse muri Afurika y’Epfo.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri iyi pariki Jean Paul Karinganire yabwiye RBA ko izi ntare uko ari 7 zaje kororoka,ubu zikaba zimaze kuba 60.

Ati:” Muri Kamena 2015 nibwo izi ntare zageze muri pariki y’Akagera ndetse na mbere y’uko ziza twari twararebye ibintu bigiye bitandukanye,mu bintu byari kuzibangamira harimo imitego yaba rushimusi,icya kabiri cyari kuzibangamira cyari kuba ari uko hatabashije gutandukanya ibikorwa bya pariki n’ibikorwa by’abaturage,icya Gatatu cyari kuzibangamira ni ubuhigi butandukanye, ibyo byose rero byabanje kwitabwaho”.

Yakomeje ati:”Mu mwaka wa 2013, twagize akazi kenshi ko gutegura imitego itandukanye kuko twakuyemo imitego isaga ibihumbi 2000,uko imyaka igenda ikurikiraho twabanje gushyiraho uruzitiro muri 2013,kumenyesha abaturage ko intare zigarutse,kuko amateka zari zifitanye nabo ni uko zahigaga Inka zabo n’andi matungo bituma babura ubutunzi bwabo n’intare nazo zikabigwamo kubera kuziroga”.

Intare zigabanyijemo.amatsinda abiri, aho rimwe riri mu Majyaruguru ya pariki, irindi tsinda riri mu majyepfo yayo, itsinda riba rigizwe n’intare 20 harimo ingabo n’ingore zisa naho ziyoboye iryo tsinda n’ibibwana byazo,hanyuma hakabaho n’utundi dutsinda duto tw’ingabo ziba zitaba mu matsinda asanzwe, bigatuma usanga intare ziba zigabanyije pariki yose muri rusange”.

Intare ziri mu nyamaswa 5 zikurura ba mukerarugendo muri pariki y’Akagera,izi zikaba zikunze kwitwa Big5 mu Cyongereza,izindi ni ingwe,Inkura, imbogo ndetse n’inzovu.

Abazisura batandukanye bakunze kugaragaza ko atari inyamaswa bakunze kubona i wabo, ku buryo bibatera imbaraga zo gusura u Rwanda akenshi mu gihe cy’ibiruhuko kugira ngo babonereho no kubona izo nyamaswa zihebuje.

Mu mpera z’Ugushyingo 2024,pariki y’Akagera yakiriye ba mukerarugendo ibihumbi 51,532, muri bo ibihumbi 25,607 bakaba ari Abanyarwanda.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *