AmakuruIbidukikije

Kirehe:Izuba ryatezaga amapfa n’inzara ryagizwe igisubizo cyongera umusaruro w’ubuhinzi

Hegitari 120 zikorerwaho ubuhinzi mu murenge wa Musaza wo mu Karere ka Kirehe,mu Ntara y’Uburasirazuba, zikomeje kongera umusaruro bikomotse ku gikorwa cyo kuhira imyaka hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba.

Ibi byagezweho nyuma y’uko iki gice cyakunze kuvugwaho kwibasirwa n’amapfa aturuka ku bukare bw’izuba ryinshi ariko ubu bikaba bimaze guhabwa uburyo aho izuba ryabyajijwe umusaruro utanga ingufu zo kuzamura amazi ava mu gishanga cy’Akagera, akagezwa mu mirima y’abaturage.

Bamwe mu baturage bo muri uyu murenge by’umwihariko abibumbiye muri koperative zikora ubuhinzi, bavuga ko ibyanya byuhirwa byazamuye umusaruro no kwihaza mu biribwa kuko bavomerera imyaka bakoresheje amazi aboneka hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba.

Ntaganda Valenci ukorera ubuhinzi mu mudugudu wa Gicuma, Akagari ka Gasarabwayi avuga ko kuhira imyaka yabo byabongerereye uburyo bwo guhinga,binongera umusaruro babonaga kuko ngo mbere bahoraga bahanganye n’ibibazo by’izuba.

Ati:” Mbere tutaratangira kuhira,twahuraga n’izuba ugasanga umusaruro urabuze, ibigori bikuma ndetse nahabaga hegereye amazi twakoreshaga imashini za jenereta(Generators) nazo zigateza ikibazo cyo kwanduza ikirere Kandi zigatwara amavuta menshi (lisansi na mazutu) bikatwongerera ibihombo, nyuma nibwo baduhaye iyi mirasire aba ariyo idufasha ndetse inazana impinduka nziza zifatika ku musaruro tubona.”

Ibi aba bahinzi bavuga ko babikesha ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) n’ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe mu mushinga LCDF 3 binyuze mu muterankunga Global Environment Facility (GEF), wabafashije mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bakihaza mu biribwa.

Agronome w’umurenge wa Musaza, Mudaharana Dieudonne avuga ko ubuhinzi bwakorerwaga muri uyu murenge bwahuraga n’ibizazane byinshi ariko uburyo bwo kuhira hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba, bwatumye bongera ibihembwe by’ihinga ndetse bongera n’ibihingwa birimo imboga n’ibirayi.

Ati:”Hano hahoze izuba ryinshi, hakunda kugira ibihe byo kubura imvura igihe kirekire, bigatuma abaturage bagira imibereho mibi n’imyaka ikarumba, kugeza ubu aho abahinzi batangiriye kuhira by’umwihariko bakoresheje izi ngufu z’imirasire y’izuba kuva uyu mushingwa watangira muri 2024, byarahindutse kuko ibihingwa byagize ubuzima ,bitanga umusaruro.”

Yakomeje ati:”Mbere y’uko kuhira bitangira,twaridufite ibihembwe bibiri by’ihinga gusa A na B. Muri A twahingaga ibigori, byavamo muri B tugahinga ibishyimbo none ubu dufite na C Aho ubu duhinga ibirayi n’imboga nk’uko bigenda mu bindi bice nk’Amajyaruguru, Abahinzi bamaze kubona ko ibihe byose ubu bahinga kuko izuba ntirigiteza ikibazo bitewe n’uko kuhira byazanye igisubizo gishoboka.”

Umukozi mu kigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) akaba n’umuyobozi w’umushinga LCDF 3, Charles Sindayigaya, avuga ko bafasha abaturage kuvomera imyaka hakoreshejwe ingufu z’imirasire y’izuba mu kuzamura ingano y’umusaruro no gukomeza guhangana n’ingaruka z’izuba ryatezaga amapfa ndetse bamwe bakanasuhuka bahunga inzara.

Yagize ati:” Uyu ni umushinga ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, tukagira n’igice kinini cyo kuzamura abagizweho ingaruka.Tubafasha kuvomera imyaka kuri izi hegitari 120 Kandi turateganya kuzazongera buri uko uburyo bubonetwe.Bifite ingaruka nziza ku musaruro w’ibishyimbo, imboga,ibigori n’ibirayi kuko uzazamuka n’imibereho y’abaturage ikazamuka mu buryo bugaragara kuko bazaba bihaza mu biribwa.”

Yakomeje ati:”Uyu mishinga uzamara imyaka itandatu, watangiye kuri hegitari 20 zongerewe zikagera kuri 40, nyuma tuza kongera igice cya hegitari 40, ziba 80,ubu Kandi nanone abaturage badufashije kwagura hiyongeraho izndi hegitari 40, ubu zimaze kuba 120,kuri ubu buso bwose, abaturage bari kuhira ibigori ariko mbere siko byabaga bimeze.”

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko ibyanya byuhirwa byazanye impinduka ku musaruro no kongera ubuso buhingwaho bwuhiwe mu rwego rwo kwihaza mu biribwa.

Yagize ati:” Uyu mushinga waje kudufasha kugira akarere gatoshye kandi impinduka irahari kuko kera abaturage batashoboraga guhinga imvura itabonetse ariko ubu barahinga ibyanya byuhirwa sezo zose Kandi n’umusaruro warazamutse .”

Umushinga LCDF 3 ,ukorera mu turere tubiri aritwo: Gakenke na Kirehe.Uzatwara miliyoni 8.500.000 z’amadorali.Ufite ibikorwa birimo amaterasi y’indinganire n’ayirema, gusazura amashyamba no gutera amashya,gutera ibiti bivangwa n’imyaka, kwimura abaturage bakava mu manegeka no kubagezaho ibikorwa by’iterambere birimo umuriro, amazi, kubaha ibigega bifata amazi mu wego rwo kuyazigama no kurwanya isuri n’ibindi.

Nubwo Akarere ka Kirehe kamaze gusogongera ku byiza byo kuhira imyaka, bigaragazwa ko hakiri urugendo rwo gukomeza kwagura ibi bikorwa kuko hakiri imwe mu mirenge nka Nyarubuye,Mahama na Mpanga(….) ikigerwaho n’ingaruka z’izuba ryinshi ku bihingwa byabo.

Ntaganda Valenci ukorera ubuhinzi mu mudugudu wa Gicuma
Agronome w’umurenge wa Musaza, Mudaharana Dieudonne avuga ko ubuhinzi bwakorerwaga muri uyu murenge bwahuraga n’ibizazane byinshi
Umukozi mu kigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) akaba n’umuyobozi w’umushinga LCDF 3, Charles Sindayigaya,
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko ibyanya byuhirwa byazanye impinduka ku musaruro
Abahinzi bavuga ko kuvomerera imyaka yabo, byatumye badakomeza guhombywa n’izuba
Igishanga cy’Akagera cyifashishwa mu gutanga amazi yo kuvomerera imyaka
Imirasire y’izuba niyo itanga ingufu zikurura amazi ziyohereza mu mirima
Abahinzi ubu basigaye bahinga umwaka wose batabanje gutinya ihindagutika ry’ibihe
Nubwo muri iki gice cy’Uburasirazuba hari izuba ryinshi ariko ibigori bihinzwe mu byanya byuhirwa biratoshye

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *