AmakuruIbidukikije

Kinigi: Imiryango 16 yahize indi mu bikorwa by’isuku n’isukura yahembwe na Conservation Heritage-Turambe

Imiryango 16 yo mu midugudu Ine ibarizwa mu tugari twa Nyabigoma na Kaguhu, mu murenge wa Kinigi, yahembwe n’umushinga Conservation Heritage-Turambe nyuma yo guhiga abandi mu bikorwa by’isuku n’isukura,ahanini bakoze mu ngo zabo.

Ni kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2024, mu murenge wa Kinigi wo mu karere ka Musanze, aho imiryango yose igera kuri 342 yahuguwe mu gihe cy’amezi icyenda yari yitabiriye, abahize abandi barahembwa.

Ni igikorwa cyateguwe ku nkunga ya RDB, kigamije gutangira kumenyereza aba baturage kuba mu buzima bufite impinduka mu bijyanye n’isuku n’isukura kuko ubu bitegura kujya gutura mu mudugudu ugezweho witwa “Smart Green Village” biturutse ku mushinga wo kwagura pariki y’igihugu y’ibirunga.

Musabyimana Beatrice usanzwe ari umujyanama w’ubuzima, utuye mu kagari ka Nyabigoma, Umudugudu wa Nyakigina asobanura uburyo igihe bamaze bahugurwa cyabateguye bidasubirwaho kuzarangwa n’isuku mu nzu nshya zifite ibyumba hagati ya 4-5 bagiye guturamo vuba.

Ati:”Turashimira uyu mushinga wa “Social assistance to relocatd community under park expansion program” washyizwe mu bikorwa na Conservation Heritage-Turambe ku nkunga ya RDB watwibukije ko dukwiye kurangwa n’isuku ku mibiri yacu, aho tuba ndetse no mu byo turya.

“Ubumenyi n’ubukangurambaga baduhaye byatumye buri wese uzimukira mu mudugudu wa Kijyambere batwubakiye,abasha kuba yiteguye cyane kuzafata neza inzu azahabwa, ibikoresho azasangamo, kumenya kugaburira abana indyo yuzuye ,kuryama neza ndetse no gusukura ibyo twambara n’imbuga zacu.”

Umudugudu wa Mwase wo mu kagari ka Kaguhu niwo wigaranzuye indi yose mu kugira abahembwe benshi muri 16 kuko ufitemo 8 bose Kandi ninawo wavuyemo uwabaye uwa mbere wagize amanota 47.7/50 naho uwa kabiri ava Kaguhu agira 47/50.

Ibikoresho birimo uburyamo: Matera, ibiringiti, amashuka n’imisego; ibirimo Iby’isuku n’isukura nka: Korogati n’uburoso, amabase, ibirimo ibyo mu gikoni nka’Amasafuriya n’ibindi…nibyo byiganje mu bihembo byahawe abahize abandi, hiyongeyeho n’ibindi birimo ibitenge by’abagore,(…)byahembwe abasubizaga neza ibibazo bifite aho bihuriye na pariki y’igihugu y’ibirunga byose hamwe byatwaye asaga Miliyoni imwe n’igice (1,500,000 Frws).

Ibyo bize ngo bizanabafasha kubahiriza gahunda za Leta

Makuza Bernard usanzwe ari umukuru w’umudugudu wa Nyarusizi wo mu kagari ka Kaguhu ugizwe n’ingo 485 ati:” Mu mibereho yanjye ndi umuntu wubaha ibitekerezo by’abandi ariyo mpamvu nubashye nkanubahiriza ibyo Conservation Heritage-Turambe yaduhuguyemo nkaba mpembwe.”

“Iyi si yo mihigo yonyine nesheje kuko muri Mutuelle mu murenge wa Kinigi nagize 100% ndahembwa, ibi rero baje kutwigisha biradufasha kurushaho kuba smart, turusheho kubahiriza ibyo dusabwa Kandi n’utahembwe uyu munsi ndabizi ko arataha afite gahunda y’uko ariwe wazahembwa ubutaha, ku ruhande rwanjye nka.mudugu ni motivation ituma ndushaho kubahiriza no kuba intangarugero mu nshingano mfite n’imbere y’abo nyobora.”

Kugabura indyo yuzuye no kurwanya igwingira

Mu byagendeweho hakusanywa amanota y’imiryango yahize indi kuri 50 harimo: Kugira igikoni cyiza, Akarima k’igikoni, agatanda ko kurambikaho amasahani, ibikoresho byogeje neza, imbuga n’inzu bikubuye n’ibindi… bavuga ko ubumenyi bungutse ku isuku, bugiye kuba igisubizo mu kurandura igwingira ry’abana mu cyiswe “Training women on nutrition and balanced diets and food preparation”.

Nyirazuba Bonfrida wo.mu mudugudu wa Mwase usanzwe ari umuhinzi yagize ati:”Abahinzi benshi twari dufite ikibazo cyo kuba duhinga tukeza ariko ugasanga abana bacu baragira ikibazo cy’igwingira, abenshi twibazaga aho bipfira tukahabura ariko twasanze kurya byinshi bidasukuye nabyo ari ikibazo gishobora kurwaza umwana bwaki(Kwashiorkor or Marasmus) ntarengeho(ntakure) kuko haba harimo umwanda n’inzoka.

“Ubu twamenye gutegura ifunguro ryiza ririmo intungamubiri zose Kandi tukarira ku bikoresho byogeje no kumeza asukuye, iyi Kandi ni gahunda nziza yatumye twifuza kugera mu nzu nshya baduteguriye kuko twamenye Uko tuzazifata neza ,tukaziriramo neza nta mwanda ,nta gwingira.”

Ibyiza byo gutuzwa mu mudugudu bakigizwa kure ya pariki

Bavuga ko aho batuye baba badatuje bihagije kuko baba bikanga ko inyamaswa zirimo:Imbogo, zishobora kumanuka zikabagirira nabi, bemeza ko gutuzwa kure yayo ari andi mahirwe kuribo.

Makuza Bernard ati:” Gutuzwa mu mudugudu ni amahirwe menshi kuri twe dusanzwe dutuye hafi na pariki y’igihugu y’ibirunga.

“icya mbere umutekano wacu uziyongera kuko inyamaswa imanutse izajya kugera aho dutuye bamaze kuyisubizayo, leta izarushaho kumenya management yacu, turaba dufite inzu nziza zigezweho n’ibikoresho bigezweho, banadufashe gushyira mu bikorwa ibyo turimo guhemberwa none(sanitation).”

Umuyobozi wa Conservation Heritage-Turambe ….Valerie yavuze ku itegurwa ry’iki gikorwa anakomoza ku musaruro ucyitezwemo.

Ati: Aba baturage bagiye mu matushanwa y’isuku n’isukura mu ngo zabo biyandikisha ku bushake, turabasura tugenda tureba uko bagiye babikora abatsinze nibo bahembwe uyu munsi kandi barabyishimiye.

Yakomeje ati:” Icyo rero twari tugamije ni ukugira ngo tubatoze nk’uko uwo mushinga watewe inkunga na RDB wari uteguye,icyo twari tugamije ni uko batangira kumenyera kuba muri ubwo buzima bw’impinduka ku isuku n’isukura muri uwo mudugudu baraturamo.

Yongeyeho ati:” Izi ngo zahembwe ni ukugira ngo bitere abandi ishyaka ryo guharanira kugira isuku kuko ntabwo birangiriye ahangaha, turizera ko ubutaha n’abatahembwe bazaharanira kuza mu myanya y’imbere.

Uyu muyobozi yasabye abahawe ibi bikoresho kubifata neza nk’uko babitsindiye anabasaba kuba intangarugero nziza kuri bagenzi babo kugira ngo iki gikorwa gikomeza gushinga imizi.

Usibye ibikorwa by’isiuku n’isukura no kurwanya imirire mibi, iyi miryango yose Uko ari 342, yanahuguwe ku bijyanye no kwandikisha ubutaka,kimwe mu bikunze kwiganza mu guteza amakimbirane mu miryango.

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga izongerwaho hegitari 3740 bingana na 23% by’ubuso ifite ubu zingangana na hegitari 16000.Abaturage bizezwa ko aho uyu mushinga ubaganisha ari mu kubakura mu kaga no kubafasha kugira ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ikirere himakazwa imibereho myiza nk’uko n’intego nyamukuru ya Leta ari ugushyira umuturage wese ku isonga kandi bikazongera n’umubare w’Ingagi ku kigero kiri hagati ya 15 na 20%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *