Kigali: Ibirayi birikurya umugabo bigasiba undi
Mu gihe bikomeje kumenyerwa ko umubare munini mu Banyarwanda barya bavuye ku isoko guhaha, mu mujyi wa Kigali, abaguzi n’abacuruzi b’ibirayi baravuga ko biri kurya umugabo bigasiba undi, biturutse ku kuba byarabuze ku isoko, na bike bihari bikaba bihenze cyane.
Baratabaza inzego bireba zirimo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi gufata ingamba zigamije kongera umusaruro wabyo mu Rwanda kuko na bike biri ku isoko ari ibiri kuva mu mahanga nyamara mu Rwanda bihera.
Ibirayi ni kimwe mu bihingwa biribwa n’abanyarwanda kenshi kandi henshi hashoboka, nubwo bimeze bityo ariko abatuye mu mujyi wa Kigali baravuga ko igiciro biriho kuri uyu munsi cyabibakuyeho kuko biri kuribwa n’abifite, bitewe n’igiciro cyabyo gihanitse, aho basaba ko hari icyakorwa kugirango na rubanda rugufi ruhendukirwe n’iki gihindwa gikundwa na benshi.
Umwe ati “igiciro cy’ibirayi kirahenze kiri hejuru, ikiro cy’ibirayi cyari kiri mu kafaranga 500Frw ariko ubu kigeze ku mafaranga 800Frw, umuturage wese ntabwo yabasha kwigondera ibyo birayi, ni ikibazo gikomeye cyane”.
Undi ati “ibirayi n’ibyabakire, ubu uzagura ikiro cy’ibirayi ugitekemo ifiriti uri umuntu w’umukene, ibya make ni 750Frw kandi nabwo ni twatundi tw’umutuku dutoya”.
Abacuruzi babyo baravuga ko impamvu nyamukuru y’ihenda ry’ibirayi ari sezo y’ibura ryabyo ndetse ko aho ibiri ku isoko uyu munsi ibyinshi biri guturuka mu bihugu bituranyi.
Umwe ati “ibirayi byarabuze ntabwo ari ukubahenda, ibirayi iyo bihari barabirya kandi bakabirira make”.
Undi ati “hari ibiri guturuka mu karere ka Nyabihu ariko haturuka ibirayi bitari byiza ibindi byiyongeraho nibyo muri Congo biri kuza biri hejuru, ibindi biri kuza ni ibyo muri Kenya by’umweru biri kuza byunganira ibyacu dufite, muri iki gihe umukiriya akubwira ko ibintu bihenze ariko ugomba kumwumvisha impamvu bihenze”.
Nubwo bimeze bityo ariko ikigo mpuzamahanga cyita ku binyabijumba, International Potato Center, (CIP), cyagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku Isi nyuma ya Belarus kurya ibirayi byinshi aho umunyarwanda abarirwa ibilo 60 ku mwaka.
Ibirayi bigira uruhare runini mu kugabanya inzara, bitanga amafaranga kandi byongera ubukungu kuko kuri ubu biza mu biribwa bine bikunzwe cyane ku Isi no mu Rwanda, nyuma y’umuceri, ibigori n’ingano.