AmakuruIbidukikijeUbuhinzi

Kayonza: Ihindagurika ry’ibihe riteje inkeke ku isoko ry’ibiribwa ry’ejo hazaza

Igihe kirekire cy’izuba ryinshi gihangayikishije abahinzi bo mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba cyane cyane abo mu mirenge irimo Murundi, Mwindi n’indi bishamikanye aho bavuga ko ibyo bahinze byose byumye akaba nta cyizere cy’umusaruro kugeza ubu bafite.

Umwe mu baturage bakorera ubuhinzi muri aka karere yagize ati:” Twabonye gusa imvura yo muri Kanama 2024, ari nayo yatumye duhinga, kugeza ubu nta cyizere dufite, dore byarimbutse, Hagiye hagwa akavura gake, Si ukubeshya iyi sezo(igihembwe cy’ihinga) idusize iheruheru.”

Undi ati:” Haza akayaga gake kadashinga, kamara gushira izuba rikava ubwo ibihingwa bikarabirana, leta niturwaneho ubu nicyo cyonyine turi gusaba.”

Hari aho imvura igwa, ahandi ikagwa ari nkeya, abahinzi babyitiriye ko igwa mu masibo, bibaza Uko byagenze muri iki gihembwe cy’ihinga kuko bari bamaze igihe badahura n’izuba ryinshi nk’iri.

“Twarahinze bihera mu butaka , nta cyizere dufite cy’uko byibuze n’imyumbati ihangana n’ubushyuhe izabasha kwera, iki gihe twabaga dufite ibigori, ibishyimbo, imyumbati, ibijumba..byose, none ubu murabona ko nta nakimwe kirimo.”

Mu mwaka wa 2000 nibwo haherukaga izuba ringana gutya, naho ubundi imvura yaragwaga, ubu havuyeho igihembwe cy’ibigori bya Hybrid mu bishanga, ubu dukurikijeho ibi nibwo duhuye n’aya maherere”.

Ngo hari abamaze guhinga inshuro eshatu Kuva iki gihembwe cy’ihinga cyatangira, mu kwezi kwa 8 babonye imvura yatumye bahinga, ubu icyizere cyo kweza cyamaze kuyoyoka bitewe naho iminsi igeze.

Bati:”Twateye ibihingwa mu matariki 15 Nzeri, none ubu tugeze mu Ugushingo, hafi ukwezi n’igice bitaramera.”
“Iyi ni nzara iteye ubwoba, ntabwo ari aka karere gusa ni mu turere twose ariko hano ho harakabije, habayeho ihindagurika ry’ikirere rikabije ku buryo ubona umurima munini nta kintu kirimo, SI kuritwe abahinzi gusa n’aborozi bafite Inka barumiwe zsbuze ubwatsi n’amazi ni uko ntacyo bakibona.”

Icyitwa intoki bazitemeye Inka, nta gihe kinini gishize inzego z’ubuhinzi mu gihugu zitangaje ko umusaruro wari witezwe mu gihembwe cy’ihinga A 2025, uzatuba bityo abahinzi bakaba barasabwe kwibanda ku guhinga ibihingwa byera vuba.

Gusa ngo hari ibindi bitekerezwa nk’uko bishimangirwa n’umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB, Dr.Uwamahoro Frolance.

Ati:” Gufasha abahinzi kumenya ko imihindagurikire y’ibihe idateguza, icyo twakora rero ni ukujyana n’uko ije tugashyiraho ingamba , niba imvura ibonetse duhinge vuba kugira ngo ninabura ibihingwa bizabe byaramaze gukura byaramaze kubona amazi ahagije bibe byashoboka kwihanganira izo mpinduka, murabizi ko Leta ifite ubwishingizi bw’ibihingwa, aho duhinze ubutaka bunini buri commercial(ubuhinzi bucuruza), twabushyira mu bwishingizi kugira ngo igihe duhuye n’azampinduka zitateguje tuzabashye gushumbushwa.”

Mu mboni z’abasesenguzi mu rwego rw’ibidukikije bemeza ko ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe kimaze gufata indi ntera akaba ariyo mpamvu hakwiye gufatwa ingamba zirambye zo guhangana na cyo.

“Nta kindi cyakorwa uretse gushaka uburyo bushya bwo kuhira imyaka, haba leta yacu, haba abantu ku giti cyabo, bakwiye gutekereza uburyo bwo gufata amazi haba ay’imvura cyangwa imigezi no mu biyaga, akaba yakoreshwa mu buryo bwo kuhira, tugashobora kuhira imyaka kugira ngo dushake ibizadutunga.”

Isesengura ry’inzego zitandukanye, ryerekana ko intara y’Uburasirazuba n’agace k’amayaga bizakomeza kwibasirwa n’ihindagurika ry’ibihe rikomeye aho by’umwihariko utu duce tuzarangwa n’izuba ry’inshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *