Karongi: Hubatswe uruganda rushya rutunganya ibikomoka ku biti hakoreshejwe ikoranabuhanga rihanitse
Mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, hatangijwe ku mugaragaro uruganda rushya ruzobereye mu gutunganya ibikoresho bikomoka ku biti, by’umwihariko imbaho z’umwimerere. Uru ruganda rwiswe MT Woodtec Solutions, rwashowemo asaga miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika, rukaba rwubatswe ku buso bungana na metero kare zirenga ibihumbi birindwi.
Ibirori byo kurufungura byabaye ku wa 15 Nyakanga 2025, aho abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu n’abashoramari bifatanyije n’abaturage mu kwishimira iri terambere.
Umuyobozi Mukuru wa MT Woodtec Solutions, Ndoreyaho Theophile, yavuze ko uru ruganda rufite intego yo kugabanya ibikoresho bitumizwa mu mahanga, binyuze mu gutunganya imbaho za pinusi z’imbere mu gihugu.
Yagize ati:“Dukoresha imbaho za pinusi zifite ireme rihanitse, rikaba rishobora gusimbura ndetse rikanaruta ibikoresho byari bisanzwe bitumizwa hanze. Twari dufite ikibazo cy’ibikoresho, ariko ubu twamaze kubizana byose.”
Uru ruganda ruzajya rutunganya byibura ibitanda 200 cyangwa inzugi 200 buri kwezi, rukaba rufite isoko rinini mu Mujyi wa Kigali. Mu bikoresho bizashyirwaho imbaraga harimo intebe, inzugi n’ibitanda, bikoreshwa cyane n’ibigo bitandukanye ndetse n’inganda nto n’izo mu rwego rw’ubucuruzi.
MT Woodtec Solutions ikoresha abakozi 20 bahoraho ndetse n’abandi 10 bakora by’igihe gito. Uru ruganda ni igitekerezo cyavutse mu bufatanye bwa Ndoreyaho Theophile n’inshuti ye yo mu Budage, Prof. Dr. Mathias Schaefer, bashyize hamwe ubushake n’ubushobozi mu guteza imbere urwego rw’inganda mu Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard, yavuze ko uru ruganda ruzatanga amahirwe ku banyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro, binyuze mu kwimenyereza umwuga ndetse n’imirimo izavamo.
Yagize ati:“Abanyeshuri barangije amasomo y’imyuga babonye ahantu heza ho kwihugurira, hari n’abamaze kubona akazi. Ibi ni inyungu ikomeye ku Karere ndetse no ku gihugu muri rusange.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkulikiyinka Christine, yashimiye uru rugero rwiza rw’ishoramari rishingiye ku bufatanye hagati y’Umunyarwanda n’Umunyamahanga.
Yatangaje ko abandi bashoramari b’Abanyarwanda bakwiye kubigiraho. Ati:
“Niba Ndoreyaho yarashoboye gutumira Umudage, akamwumvisha neza amahirwe ari mu Rwanda, bakabasha gushyira hamwe miliyoni 1$ mu mushinga nk’uyu, bivuze ko n’abandi bashobora gushishikariza abanyamahanga kuza gushora imari hano mu gihugu cyacu.”
Ibipimo bigaragaza ko inyubako y’uruganda ifite agaciro ka $500,000, mu gihe imashini n’ibikoresho byose bifite agaciro kangana n’andi $500,000.