AmakuruUbuhinzi

Ishyaka Green Party rigiye gukora ubuhinzi n’ubworozi bibyaza umusaruro amatotoro y’inkoko

Abayobozi b’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, bamaze ibyumweru bibiri basura uturere dutandukanye mu ntara zose z’u Rwanda.

Iki gikorwa cyibanze ku gusura abarwanashyaka bafite imishinga yo guteza imbere ubucuruzi, ubuhinzi, ubworozi, no gutegura ibirori.

Iyo mishinga yitezweho gutanga umusaruro no kuzamura imibereho y’abaturage.

Urugero rw’imishinga irimo ubworozi bw’inkoko n’ingurube, aho amatotoro yazo azakoreshwa mu buhinzi nk’ifumbire mborera izafasha kongera umusaruro.

Uturere nka Kicukiro, Nyarugenge, na Gasabo twibanda ku biciro bijyanye n’ubudozi na serivisi z’ibirori, mu gihe Nyamasheke, Karongi, Gatsibo, Rwamagana, Huye, Ruhango, Musanze, na Gicumbi bibanze ku buhinzi n’ubworozi.

Hon. Dr. Frank Habineza yatangaje ko iyi mishinga yubakiye ku cyerekezo cy’iterambere ry’igihugu (NST2), igamije guhanga imirimo mishya cyane cyane mu bagore n’urubyiruko.

Yongeyeho ko inkunga yatanzwe izateza imbere abarwanashyaka ndetse n’abanyarwanda muri rusange, byose bikazashyirwa mu bikorwa mu buryo burengera ibidukikije, bijyanye n’intego z’ishyaka.

Mu turere twasuwe, hari abarwanashyaka batangiye kubona inyungu, bigaragaza ko iyi mishinga izagira uruhare rukomeye mu kuzamura iterambere ry’aho batuye.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *