AmakuruPolitikiUbukungu

Inyubako y’Igorofa izatwara Miliyari 16 Frw igiye kubakwa i Nyabugogo

Mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ahahoze isoko rikomeye riri ku muhanda werekeza mu mujyi rwagati, hagiye kubakwa inyubako nshya y’igorofa izaba iri mu zikomeye muri ako gace.

Iyi nyubako izubakwa n’Ikigo cy’ubucuruzi cya Tetero Investment Company. Biteganyijwe ko izaba igizwe n’ibice bitatu bitandukanye, bihurira ku butaka bufite ubuso bwa metero kare 2200. Igice cya mbere kizagira amagorofa 10, icya kabiri kizaba gifite amagorofa 7, mu gihe igice cya gatatu kizubakwa kigeze ku magorofa 5, byose bikazashingira ku miterere y’ubutaka buzubakwaho.

Kabasinge Barnabe, Umuyobozi wa Tetero Investment Company, yatangaje ko ibikorwa byo gutangira kubaka bizatangira muri Kamena 2025. Yongeyeho ko imirimo yo kubaka izamara umwaka umwe n’amezi make, ku buryo biteganyijwe ko inyubako izashyikirizwa abayikoresha bitarenze impera za 2026.

Kabasinge yavuze ko uyu mushinga uzatanga umusaruro ufatika ku baturage, cyane cyane abaturiye aho inyubako izubakwa, ndetse n’abandi bakozi bazabona imirimo itandukanye mu gihe cyo kubaka.

Uyu mushinga w’inyubako uteganyijwe ko uzatwara asaga miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki kubanza cyari kimaze igihe gitegereje ikizagikorerwamo
Iyi nyubako izaba iri mu zigezweho i Kigali

Greenafrica.rw

src: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *