Intare zo mu pariki y’Akagera zikubye inshuro zirenga eshatu mu myaka 10
Ku wa 10 Kanama 2025, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo Kwita ku Buzima bw’Intare, ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko umubare w’izi nyamaswa umaze imyaka 10 wiyongera ku buryo bugaragara.
Binashingiye ku butumwa Pariki y’Akagera yashyize ku rubuga rwa X, mu 2015 habaye igikorwa cy’amateka cyo kugarura intare muri iyi pariki nyuma y’imyaka 20 zarazimye, hakinjizwa izo ku ikubitiro zari zirindwi, harimo ingore eshanu. Kuva icyo gihe, zagiye zororoka kugeza ubu zikaba zimaze kugera kuri 62.
Iyi pariki yashinzwe mu 1934, ifite ubuso bwa kilometero kare 1,120, ikaba icumbikira inyamaswa zikomeye ku Isi nka Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo.
Umunsi Mpuzamahanga wo Kwita ku Buzima bw’Intare watangijwe mu 2013 hagamijwe gukangurira isi yose gufata iya mbere mu kubungabunga izi nyamaswa, kumenya no guhangana n’ibibazo byugarije izisanzuye mu gasozi.
