Ingufu za Nikeleyeri: Umusanzu mu gusubiza ikibazo cy’amashanyarazi no kurengera ibidukikije muri Afurika
Abitabiriye Inama Nyafurika ku ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri bagaragaje ko izi ngufu zifite ubushobozi bwo gufasha umugabane wa Afurika kuva mu bwigunge bw’amashanyarazi, gutera imbere mu nganda no kugera ku ntego zijyanye no kurengera ibidukikije.
Ku munsi wa kabiri w’iyi nama yabereye i Kigali, hibanzwe ku buryo ingufu za Nikeleyeri by’umwihariko izikomoka ku nganda nto zigezweho zizwi nka Small Modular Reactors (SMRs) zishobora gutanga ibisubizo birambye ku cyuho cy’amashanyarazi, ariko kandi zikanarinda ibidukikije n’ikirere.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Impinduka mu Bukungu wa Togo, Cina Lawson, yagaragaje ko kongerera ubushobozi inganda binyuze mu gukwirakwiza amashanyarazi aturuka kuri Nikeleyeri byatanga umusaruro uhamye mu iterambere ry’ubukungu bwa Afurika.
Na ho Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Inovasiyo mu Rwanda, Paula Ingabire, yashimangiye ko ishoramari mu ngufu za Nikeleyeri rikwiye kugendana n’ubufatanye hagati y’ibihugu byo ku mugabane ndetse no gushyiraho amategeko asobanutse yorohereza abashoramari.
“Intangiriro ni uko dutekereza ku bufatanye bw’akarere, tukareba politiki zishobora gutuma dutera imbere nk’umugabane. Niba dushaka gukurura ishoramari ry’izi nganda nto, tugomba gutegura uburyo burambye, politiki zidahuza abashoramari, ndetse n’isoko rifunguye rifasha uyu mushinga kubyara umusaruro,”
Yongeyeho ko abashoramari bashaka gushora mu nganda nto za Nikeleyeri bazareba niba politiki zo mu bihugu zitababuza, intera iri hagati y’ibihugu n’uburyo bwo kugera ku isoko rihamyeari yo mpamvu ubufatanye bw’akarere ari ngombwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike (IAEA), Rafael Grossi, na we yagaragaje ko biba ngombwa gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’abahanga bo muri Afurika no guhuza gahunda z’umugabane n’iterambere ry’ikoranabuhanga ku rwego mpuzamahanga.
“Ntituri kureba gusa politiki rusange, ahubwo turaganira ku ngamba zishyirwa mu bikorwa. Kugira ngo ibyo bigerweho, dukeneye kongerera ubushobozi abakorera mu rwego rwa siyansi, gushyiraho inzego zihamye no gutegura ibikorwa bifatika,”
Ku munsi wa nyuma w’iyi nama, hagarutswe ku ruhare rw’urubyiruko rw’Afurika mu kubyaza umusaruro izo ngufu zitangiza ibidukikije, ngo zizifashishwe mu gukemura ibibazo birimo ibura ry’amashanyarazi, iterambere ridashingiye ku mwuka wangiza ikirere (carbone), n’ubukungu burambye.
Ingufu za Nikeleyeri zifashishijwe neza zifashwe nk’isoko y’amashanyarazi idahumanya ikirere, ifite ubushobozi bwo gufasha Afurika kugera ku ntego z’ubukungu, gutanga umuriro uhamye no kurengera ibidukikije.