Utuntu n'utundi

Imyidagaduro ku mbuga nkoranyambaga irihuta mu kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe

Inkuru ya NIYOMUGABA Jean Flex

Imyidagaduro ikorerwa ku Imbuga nkoranyambaga izwi nka “pranks” ni imwe mu myitwarire iherutse kwamamara cyane kubera uko Abantu basigaye bavugana no kwidagadura ku Imbuga nkoranyambaga.
‎Birazwi ko Prank ari igikorwa cyangwa imyitwarire idasanzwe igamije Gusetsa cyangwa Gusetsa umuntu utigeze abiteganya no Kureba imyitwarire agira Nyuma yo gukorerwaho ibyo bikorwa.

‎Ibi bikorwa bifatwa nk’imikinire igamije Gusetsa cyangwa Gutangaza, ariko binagerageza kurengera imbibi z’ibihimbano n’ukuri bitewe n’imyemerere ya Sosiyete runaka, Akenshi biturutse ku buzima bwite bwa muntu n’Imimerere ye muri rusange.

‎Gusa, ibi bikorwa bikunze guteza Ingaruka zikora ku bwonko nko Gutungurwa, Gutinya no Kugira isoni, ariko Ingaruka z’igihe kirekire ku Ubuzima bwo mu mutwe nti ziramenyekana neza, kabone n’ubwo ababa babikoreweho basabwa Imbabazi cyangwa bakanabihemberwa, ariko nti Bihagije ku Buzima bw’ Uwakorewe Prank.

‎Umwe mu bakoreweho ibi bikorwa yagize ati: “ Si ngishobora Kwizera ibyo mbona kuri Internet. Biragoye kumenya icy’Ukuri n’icy’Urwenya. Ubusanzwe Imbuga Nkoranyambaga zari izo guhura n’Inshuti, ariko ubu zuzuye gushidikanya.”

‎Ubushakashatsi bwa medrxiv.org Bugaragaza ko izi pranks zishobora gutera:

‎Ihungabana rishingiye ku bwonko

‎Gusenya izina ryiza ry’umuntu

‎Gusenya umubano n’abandi

‎Kudatuza (anxiety) n’Agahinda gakabije (depression)

‎Kutigirira icyizere n’Ubwoba buhoraho.

‎Izi ngaruka zishobora kurenga kwibabarira kw’ako kanya, zikagira n’Ingaruka z’igihe kirekire ku Buzima bwo mu mutwe.

‎Mu bihugu bifite ingano y’Ibyaha bike ( Low crime rates) n’Umuco bikomeyeho nko mu Rwanda, Ghana, Botswana, Mauritius na Namibia, usanga Ibikorwa nk’ibi bidakunze kugaragara. Ushobora kuhasanga Urwenya rudakanganye.

‎ N’ubwo hari impinduka zigaragara mu matsinda amwe n’amwe y’Abantu muri ibi bihugu,bashobora kubikora, ntabwo bingana n’uko bigaragara cyane mu bihugu nka Nigeria cyangwa mu bihugu bimwe by’Abarabu.

‎Eva Ichioma, umwe mu bakorewe prank, yagize ati: “Byanteye ubwoba bukabije ku buryo namaze igihe  ntasinzira, Nahise mpungabana nyuma yo Gusuzugurirwa kuri Internet, Sinongera kwemera Ubutumwa buvuga ku mahirwe ayo ari yo yose, kabone n’ubwo yaba ari ukuri Biranshobera. Naretse gukoresha Imbuga Nkoranyambaga ngo ntazongera Guhura n’akaga.”

‎Ku rwego mpuzamahanga, mu bihugu nka Ubushinwa na Ubuyapani, ibikorwa bya prank bigenzurwa n’amategeko ku buryo Uwarenze Umurongo Utemewe ashobora Gufungwa. Gusa, icyo Umuntu umwe ashobora gufata nk’Urwenya rudakanganye, Undi ashobora kukibona nk’Igikorwa Kigayitse bitewe n’Umuco w’Agace akomoka mo.

‎Ni ngombwa gufata Ingamba zo Gukemura iki kibazo. Aho Ibigomba kwibandwa ho cyane Ari:

‎Gukangurira abantu kumenya ububi bwabyo,

‎Kwigisha ikoreshwa ryiza ry’Imbuga nkoranyambaga,

‎Gushishikariza Imyitwarire iboneye kuri Internet,

‎Kumenya neza Ingaruka zishobora guterwa na Pranks ku Buzima bwo mu mutwe,

‎Ibikorwa byo Kwigisha Rubanda bishobora gufasha Abantu Kumenya izo ngaruka,
‎Kongera ubumenyi kuri Internet, no kubigisha kugira Umutima w’impuhwe mu myitwarire yabo yo kuri Murandasi.

‎Nubwo pranks Ari igice cy’Imyidagaduro itanga Amafaranga ku Imbuga nkoranyambaga, Zikwiye gukorwa mu buryo bwiza budashira Abayikorerwa ho mukaga.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *