Politiki

Impamvu yatumye Gen.Muhoozi ategeka ko Col. James Kasule afungurwa ikitaraganya

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yasabye ko Col. James Kasule afungurwa vuba na bwangu, nyuma y’aho aya makuru amugezeho avuga ko yafashwe n’inzego zishinzwe iperereza.

Col. Kasule, umwe mu basirikare bakomeye mu ngabo z’iki gihugu, bivugwa ko yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu gikorwa kitemewe cy’ubujura no gushimuta, byakorewe umucuruzi ukora mu bijyanye na zahabu. Ibi bikorwa byabaye ku wa Gatandatu mu Karere ka Mubende, aho bivugwa ko we n’abandi basirikare bafashwe hagamijwe gukomeza iperereza.

Mu itangazo General Muhoozi yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 09 Kamena 2025, yatangaje ko ari we ubwe witeguye gukemura icyo kibazo.

Yagize ati: “Namenye ko inzego z’ubutasi zataye muri yombi Col. Kasule ku mpamvu ntaramenya neza. Ariko arakwiye guhita arekurwa. Ni umwe mu basirikare b’intwari nzi neza. Icy’iki kibazo nzagikemura ubwanjye.”

Amakuru yaturutse mu muryango wa Col. Kasule avuga ko yafatanywe n’abandi basirikare bakekwaho gufata ku ngufu umucuruzi, bakeka ko yari afite amafaranga menshi avuye mu bucuruzi bwa zahabu. Uyu mucuruzi ngo yasabwe kohereza amafaranga kuri telefone y’undi bantu, ndetse ngo byanakozwe ubwo yari amaze gufatwa.

Biravugwa ko Col. Kasule yaba yarahuye n’uburiganya mu bijyanye n’ayo mafaranga, bikaba byaramuteye gukora igikorwa cyo kugerageza kuyasubiza, ariko inzego z’umutekano zikabifata nk’icyaha.

Bimwe mu byatumye afatirwa mu iperereza harimo imodoka ya gisirikare ye yafatiwe aho byabereye.

Kuri ubu Col. Kasule afungiwe muri gereza ya gisirikare ya Makindye, mu gihe hakomeje gukorwa iperereza ryimbitse ku byabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *