Hatangijwe isomero rigezweho n’abafite ubumuga bwo kutabona bazisangamo
Abakora mu masomero yo mu bigo bitandukanye yo hirya no hino mu gihugu bahuriye mu mahugurwa y’iminsi ibiri mu karere ka Musanze agamije kubongerera ubumenyi mu gufasha abanyeshuri gusoma binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga (e-book).
Ni amahugurwa yahuje 30 baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu bakora mu masomero (Libraries) n’abanyeshuri 3 biga ibijyanye n’amasomero,hamwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo ababahugura, yatangijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gicurasi 2025.
Abayitabiriye bagaragaza ko isomero rinyuze mu ikoranabuhanga ari igisubizo mu buryo bwiza bwo kubika ibitabo Kandi ko harimo agashya ko kuvugurura uburyo bitondekwa kuko bigiye kuzajya bihabwa nimero bikorohereza ubishaka kubibona vuba.
Uwizeyima Amina ukora mu isomero rya kimwe mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Musanze yagize ati:” Muri aya mahugurwa twatangiye guhabwa yo gukoresha isomero (Library), hari byinshi turi kugenda tuyungukiramo uhereye ku bijyanye no kubika ibitabo (arrangement) kuzisanzwe, ubu turahugurwa kummikoreshereze y’iziri ku ikoranabuhanga ndetse usanga ari igisubizo ku mutekano w’ibitabo biriho kuko bidashobora kwangirika Kandi bikorohera buri wese aho ari hose kubasha kubigeraho”.

Nambajimana Protais waturutse mu karere ka Rulindo yagaragaje ko aya mahugurwa agiye kuba nka moteri mu myigishirize yabo yo gufasha abana gukunda gusoma mbere na mbere binyuze mu kubongerera ubumenyi mu ikoranabuhanga rihereye ku bigo by’amashuri kugeza kuri za telephone zikoreshwa mu ngo bavukamo.
Ati:”Turahugurwa ku isomero rikorewe ku ikoranabuhanga binyuze kuri murandasi, ni igikorwa ubona ko kizashishikariza abana twigisha gusobanukirwa imikoreshereze y’ikoranabunga ari naho Isi yanone igeze,umwana azajya ahabwa ubumenyi ku ishuri bw’uko yashaka igitabo n’uko yagisoma, abashe kubikorera muri Smart room( Computer Lab) yo ku ishuri kugeza kuri internet ya telephone y’umubyeyi kuburyo ushobora gusanga gusoma byabaye umuco.”
Aba Bose bagaragaza ko bari bafite imbogamizi zo Kuba nta mavugurura ahanye yari yagakozwe mu masomero yabo haba uburyo bwo kubika ibitabo n’umutekano wabyo muri rusange kuko hari ibyasazaga vuba,ibindi bigatoha,bihabanye n’uko ubu bizajya biba biri mu buryo bw’ikoranabuhanga Kandi bibitswe hakurikijwe nimero.
Ubu buryo bufatwa nk’ubugiye korohereza abafite ubumuga bwo kutabona bagorwaga no gusoma ibitabo bisanzwe,ubu bagiye gushyirirwaho porogaramu (program) izajya ibasomera.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu bubiko bw’inyandiko (documentation) muri komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO Mukankusi Phelomene ari nawe uhagarariye iki gikorwa yagaragaje inyungu n’umwigariko bikubiye muri aya mahugurwa haba ku bana baba mu bice by’icyaro ndetse n’abafite ubumuga bwo kutabona.
Ati:”Aya mahugurwa ari mu rwego rw’umushinga twakoze wo gukora isomero rikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (Digital Library) ariko rikagira n’umwigariko wo kuba (Inclusive) aho rishobora kwitabirwa n’abafite ubumuga bwo kuyabona, tugamije Kandi gufasha abanyeshuri biga bataha (Day school) baba mu byari kugira ngo babe babona ibitabo basomera mu rugo bifashishije telephone z’ababyeyi kuko bo batagira umwanya uhagije wo kujya mu masomero.”
Yakomeje ati:”Muri uyu mushinga dufite gahunda yo kugura imashini (computer) 10,zimwe muri zo tuzashyirano uburyo (Soft ware) ibasha gusomera babandi bafite ubumuga bwo kutabona, niyo mpamvu Kandi twahisemo guhugura aba bakora mu masomero kugira ngo bagire ubu bumenyi bazafashe abandi bibe uruhererekane.”

Umukozi w’inteko y’umuco mu ishami ry’inkoranyabitabo y’igihugu Nyiramugisha Diane, avuga ko isomero ry’ikoranabihanga ryorohereza ushaka gusoma aho ari hose bitanusabye kubanza gukora urugendo ajya gushaka igitabo.
Ati:”Gukoresha isomero risanzwe ni intambwe ya mbere ituma umuntu akoresha n’isonero ry’ikoranabihanga, aho bitandukanira ni uko isomero ry’ikoranabuhanga ryorohereza umunyeshuri cyangwa umusomyi kubona uburyo bwo gusoma aho yaba ari hose atabanje gukora urugendo ngo ahye aho isomero riri, niyo mpamvu mu ntekony’umuco dufite sisiteme (system) y’uko iyo ufite internet aho uri hose,kumenya ko mu isomero ry’igihugu hari igitabo runaka ,iyo z’u umuntu wacyanditse ,Uko cyitwa (title) cyangwa amagambo y’impine akigize (key words) byoroha ko ahita skibona.”.
Aya mahugurwa afite insanganyamatsiko “Open a book,Open a world” yakozwe ku bufatanye na UNESCO akubiyemo urusobe rw’ubumenyi bw’ikoranabuhanga n’udushya mu mikorere y’amasomero,byitezweho gutanga umusaruro ku munyeshuri wo mu mujyi n’uwo mu cyari ndetse no gukundisha abana bato gukunda gusoma.
Abayitabiriye ni abasanzwenl bakora mu masomero yo mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu turere 30 tw’igihugu aho muri buri karere hagiye haturuka umuntu umwe ariko nawe witezweho ko nyuma yo guhugurwa azabera umusemburo mwiza bagenzi be akabasangiza ubumenyi ,bukabasha kugera kuri bose mu gihe gikwiye.
