Guverineri Mugabowagahunde Maurice yijeje impinduka abibaza ku mujyi wa Musanze uvugururwa ntuterwemo ibiti birebire
Umujyi wa Musanze ukomeje kwisobanura nk’umwe mu mijyi yunganira Kigali mu rwego rwo gushyigikira iterambere ryihuse ry’igihugu. Inyubako z’amagorofa, imihanda ya kaburimbo, amasoko agezweho nka Goico na Kariyeri, n’ibindi bikorwa remezo birimo kuzamurwa umusubirizo byahinduye isura y’uyu mujyi mu myaka micye ishize.
Nubwo ibi bikorwa byongerera uyu mujyi isura nziza, haracyari ikibazo cy’uko umujyi wubakwa ku muvuduko mwinshi ariko ukabura ibiti birebire n’ubusitani bufatika bushobora gufasha mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, kugabanya ubushyuhe bukabije no gusukura ikirere.
Musanze imaze kugira ubusitani bw’indabo nyinshi n’imikindo cyane cyane hagati mu mihanda no ku nkengero zayo, bikoreshwa ahanini mu kugaragaza ubwiza bw’umujyi. Ariko abahanga mu bidukikije basobanura ko ibi bidahagije mu gihe umujyi udafite ibiti bifite ishami rinini n’ubushobozi bwo gufata umwuka mubi no gukurura umuyaga mwiza.
Uyu mujyi umaze kwaguka mu myaka ishize, watangiye no kwiyongeramo urujya n’uruza rw’abantu, ibinyabiziga bikoresha mazutu na lisansi, inganda n’ibikorwa by’ubukorikori, bituma umwuka mubi uzamuka mu kirere ari mwinshi ku buryo uyu mujyi uzwiho kugira ikirere gihehereye,nawo ushobora kwisanga wabaye nk’ubutayu.
Uko wubakwa n’iko umubare w’ibiti birebire ugenda ugabanyuka mu mujyi hagati, uretse ibikiri mu nkengero no mu birunga bikiwoherezamo umwuka mwiza n’ubukonje.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibidukikije (EPA) bwerekanye ko ibiti birebire bishobora kugabanya ubushyuhe bw’imijyi ku kigero kiri hagati ya dogere 2°C na 4°C, ndetse bikagabanya umwuka uhumanye ku kigero cya 20% mu duce dufite umuvundo w’imyubakire.
Muri Musanze, aho inyubako z’amagorofa n’amakaro bigenda byiyongera, ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zishobora kwiyongera mu gihe ibiti bikiri bike mu bice bikikije ibikorwa remezo bishya.
Mu kiganiro Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yagiranye n’abanyamakuru ku wa 28 Ugushyingo 2025, agaruka kuri iki kibazo, yavuze ko iterambere rya Musanze rigomba kugendera ku murongo uhuza imyubakire n’ingamba zo kubungabunga ibidukikije.
Ati:’Umujyi wacu wa Musanze nk’uko bigaragara,urikugenda ukura Kandi ubu ibikorwa byo gukomeza kurwagura nk’umijyi wa Kabiri kuri kigari birakoneje, niyo mpamvu dukwiyemjugendnana na gahunda ziriho zo kubungabunga ibidukikije , tikubaka ariko tunasigasira ibikorwa kamere.”
Guverineri yavuze ko bafite intego yo gutera ibiti miliyoni eshanu mu gihe cya vuba, birimo ibisukura umwuka, ibifata ubutaka, ibifasha mu gukurura imvura ndetse n’ibindi bikenewe mu gusigasira igice cy’umujyi n’uturere tuwukikije.
Yavuze ko iki gikorwa kizakorwa buri mwaka ku buryo umubare w’ibiti ushobora no kurenga miliyoni eshanu, hagamijwe kongera ubusitani, kubungabunga ubutaka no gufasha mu kurwanya isuri n’ibituruka ku bikorwa remezo bikomoka ku mabuye n’amakaro.
Ati:” Ntabwo ari mu mujyi gusa, ubu dufite gahunda yo gutera ibiti birenga miliyoni eshanu mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ikirere cyacu, ubutaka bwacu n’ikirere cy’umujyi wacu. Iki nigikorwa tuzakora mu bihe bitandukanye tuzafatanya n’abandi bafatanyabikorwa bonku bigo byo kubungabunga ibidukikije Kandi buri mwaka ”
Ihindagurika ry’ibihe n’iterambere ritajyanye n’igenamigambi rirambye bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buhinzi bukorerwa mu nkengero z’umujyi.Mu Karere ka Musanze n’utundi turere tugakikije nka Burera,Gakenke n’aka Nyabihu ko mu Burengerazuba, buzwiho ubuhinzi burumbuka cyane cyane ku birayi,ibigori n’ibishyimbo.
Ubushakashatsi bwa FAO buvuga ko imijyi yiyubaka ku muvuduko mwinshi ishobora guteza ikibazo cyo kwiyongera kw’ubushyuhe mu butaka, bigatera imyaka kuma vuba no gusaba amazi menshi.
Muri Karere ka Musanze hanyura imigezi itemba irimo Mpenge, Mukungwa na Kigombe, ifite uruhare mu buzima bw’abaturage n’ubuhinzi. Umugezi wa Kigombe, unyura hagati mu mujyi, ushobora kwibasirwa n’imyuzure idakabije iyo imvura iguye ku bwinshi kuko ubutaka buba bwarabaye amabuye n’amakaro abura ubushobozi bwo kunyunyusamo amazi.
Ubushakashatsi bw’Umushinga w’Amazi n’Isuku mu Rwanda (WASH) bwerekanye ko mu bice byubakishije amakaro, amazi y’imvura yiyongera ku muvuduko wa 40% ugereranyije n’ahari ubutaka busanzwe. Iyi migezi ishobora kuzamo imyanda ituruka mu mujyi mu gihe politiki yo gutunganya amazi no gutera ibiti itajyanye n’umuvuduko w’iyubakwa ry’umujyi, bigateza ikibazo ku buhinzi bukenera amazi yawo.
Rwanda Forestry Authority (RFA) iri mu nzego za Leta zafashe iya mbere mu kunoza ibi bibazo. Mugihugu hose, ifite intego yo kongera ubwinshi bw’amashyamba ku kigero cya 30% by’ubuso bw’igihugu bitarenze 2026, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya NST2 igamije iterambere rirambye.
Imiryango itari iya Leta nka ARCOS Network, IUCN na Karisimbi Eco-Alliance na yo igaragazwa ko ishobora gukomeza gushyira imbaraga mu gukorana n’abaturage mu gutera ibiti, kurengera inkengero z’imigezi no gutanga ubumenyi ku kubungabunga ibidukikije.
Izi gahunda zihuzwa n’icyerekezo cya NST2 gishyira imbere iterambere rishingiye ku kuba igihugu kirengera ibidukikije mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abaturage n’ubuhinzi bushingiye ku misozi y’amakoro nka Musanze.
Ikiganiro Guverineri Mugabowagahunde yagiranye n’abanyamakuru,cyahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, ba meya b’uturere, inzego z’umutekano nka Polisi na RIB ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye cyari kigamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu kongera imbaraga mu miyoborere y’iterambere rirambye.
Hanareberwaga hamwe ibitagenda neza kugira ngo hashakwe uburyo bwo gutuma umuturage wo muri iyi ntara akomeza kubaho neza.
N’ubwo Musanze imaze gutera intambwe nini mu iterambere, haracyari icyuho mu kubaka ubusitani bushingiye ku biti birebire no kongera ibyatsi bishobora gufasha mu kurinda ubuzima bw’abantu n’ibidukikije.







