Politiki

GIicumbi: Isomo rikomeye abatuye mu miyove bakuye ku rwibutso rwa Gisozi

Isomo rikomeye abatuye mu Miyove bakuye ku rwibutso rwa Gisozi, no ku ngoro ndangamateka yo guhagarika Jenoside.

Abaturage bo mu Murenge wa Miyove baturutse mu tugari dutandukanye bagamije gusura amateka ashariye ari ku rwibutso rwa Gisozi ngo barebe Jenoside yategwe, n’uburyo habayeho urugamba rwo kuyihagarika, dore ko ku Itangiriro abayihagaritse baturutse mu murenge wa Miyove batuyemo.

Igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Gisozi bagihuje no gusura ahari ingoro ndangamateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi iherereye ku nteko ishinga amategeko mu mujyi wa Kigali.

Gusura aha hombi byabaye ku itariki ya. 01 Gicurasi 2025 bavuga ko bahabonye isomo rikomeye rijyanye n’uburyo Jenocide yakorewe Abatutsi yateguwe kuva cyera, ndetse no kumenya uko izahoze ari ingabo za RPA zaturutse mu murenge wa Miyove batuyemo zikajya gufasha ingabo 600 zari zonyine muri CND ahari ingoro ndangamateka, bagashobora guhangana n’ingabo zafatanyaga n’ interahamwe bagashobora kwigobotora abashakaga kubicira mu nteko ishinga amategeko, ari nako bagendaga barokora Abatutsi bari ku rutonde rwo kwicwa mu bice byegeranye naho.

Uwitwa Nyabyenda Elias avuga ko aha hombi hari amateka n’ isomo rikomeye ku bacyerensa itegurwa rya Jenoside n’abagifite ingengabitekerezo yo kuyihakana n’abayipfobya.

Ati:” Hano hari amateka akomeye abantu bakeneye kumenya, twahakuye isomo ry’uburyo Jenoside yateguwe kuva mu myaka ya 1950, kugeza ubwo ingabo za RPA zafashe icyemezo cyo guturuka mu Miyove ari naho dutuye bagafatanya n’abandi bakitanga kandi ari bacye cyane bagafata icyemezo cyo kujya gufasha ingabo 600 zari zoherejwe mu mishyikirano, kandi zigatsinda urwo rugamba kubera kugira ishyaka, ubwitange, n’ubumuntu bwo guharanira guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi”.

Kanyange Claire we agira Ati :” Nta mpamvu n’imwe yatuma hari abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe, twanarebye uruhare rw’abagore bagize ubwitange mu gufasha basaza babo haba mu kuvura abafite ibikomere, kubatecyera ibyo kurys, ndetse no kurwana urugamba byagaragaye ko abagore n’abakobwa ba RPA bafashe imbunda bagafatanya guhagarika ubutegetsi bwakoreshaga ibikoresho gakondo birimo imihoro, amacumu, ubuhiri n’amashoka ngo bakorere ubwicanyi ndengakamere Abaturage bazizwaga uko bavutse ”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel agaruka ku gitekerezo cy’abaturage b’Umurenge wa Miyove bagize cyo gusura urwibutso no ku ngoro y’amateka yo guhagarika Jenoside kuko bizabafasha no kubisobanurira bagenzi babo, ibyo babonye mu mujyi wa Kigali.

Ati:”Ni byiza kubona dufite Abaturage banyotewe no kumenya amateka y’igihugu, bibafasha guhangana n’ n’abagifite ingengabitekerezo ipfobya Jenocide, bamenya ko kugira ubutwari n’ubwitange bishobora kurokora bamwe mu baturage baba bari mu bihe by’akaga, ikindi n’uko Abaturage usanga batahanye amakuru yuzuye kuko basobanurirwa ibyabaye, bakabona amashusho n’amafoto agaragaza amateka, bikazabafasha kujya gusobanurira bagenzi babo batabashije kugera hano”.

Abaturage b’ Umurenge wa Miyove basuye ahari amateka mu mujyi wa Kigali basaga 400, biganjemo abarimu ndetse n’abakora ubucuruzi ku giti cyabo, batashye bavuga ko biteguye gusobanurira bagenzi babo batabashije kuhagera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Miyove Rusizana Joseph, Meya Nzabonimpa Emmanuel, na Hon Depite Ndoriyobijya Emmanuel hamwe n’abaturage berekeza ku ngoro y’amateka yo guhagarika Jenoside

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *