AmakuruIbidukikije

Gicumbi :Urubyiruko rwihanangirije abangiza ibidukikije

Urubyiruko rw’Akarere ka Gicumbi ruvuga ko rumaze imyaka itandatu rwigisha ibijyanye no gusazura amashyamba, ibintu bavuga ko ari bimwe mu byagoranye kugira ngo bahindure imyumvire y’abaturage.

Babigarutseho kuri uyu wa 21 Gicurasi 2025 mu nteko rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko yaberaga mu karere ka Gicumbi.

Insanganyatsiko y’uyu munsi yagiraga iti :”Rubyiruko turengere ibidukikije twubaka u Rwanda twifuza”.

Ni Umunsi waranzwe no kumurika ibikorwa byagezweho n’ Urubyiruko, aho bavugaga ko bitandukanije n’umuntu uwari we wese ugikoresha amashyamba nk’ingingo imufasha guteka mu rugo, basaba buri wese gucukura imiyoboro y’amazi n’ibyobo byo kuyafata, bityo ko abakora ibihabanye no kubungabunga ibidukikije batari kumwe nabo.

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Gicumbi Basesayose Thelesphole avuga ko ikigamijwe ari ukugaragaza ubudasa mu kubungabunga ibidukikije kandi bagafatanya muri gahunda zo guteza imbere igihugu, ariko bikagerwaho hatabayeho kwangiza ibidukikije.

Ati ” Turashima aho tugeze mu bikorwa byo guhinga icyayi, gukora imirimo ibungabunga ibikorwa byari kwangizwa n’imihindagurikire y’ikirere, ariko kandi ntitwabigeraho dukora ibikorwa byangiza ibidukikije, twihanangirize abangiza ibidukikije, kandi turashima umufatanyabikorwa Green Gicumbi idufasha kubigeraho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko Urubyiruko ayoboye rwaje mu turere dutanu twesheje imihigo ku rwego rushimishije, bityo ko aho bazajya bagira imbogamizi biteguye kubaba hafi nk’ ubuyobozi bubarebererera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyaruguru Ngendahimana Pascal avuga ko urubyiruko rw’Akarere ka Gicumbi ruri ku rugero rushimishije mu bikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije, ariko kandi ko igisigaye ari ugufata intumbero y’icyerecyezo cya NST2 bakazaba bageze ku rwego rushimishije.

Ati :” Bigaragara ko kubungabunga ibidukikije mubirimo neza, ariko turusheho gufatanya kugera ku ntumbero twiyemeyeje ya NST2 tuzabe tugeze ku rwego rushimishije, kuko ubu ufite imyaka 30 azaba afite 55, dufatanye gukangurira abatekereza ko u Rwanda ruboshye ahubwo natwe twifashishe ikoranabuhanga tubasubize ko buri wese atekanye kandi ko nta muntu uboshye “.

Kuri uyu munsi w’inteko rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko muri Gicumbi, haranzwe n’ibikorwa byo kuremera inka ebyiri abacitse ku icumu, batanga imipira n’imyambaro yo gukina mu tugari twose, izajya ibafasha mu buryo bwo gutambutsa ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyaruguru Ngendahimana Pascal ari kumwe na Mayor Nzabonimpa Emmanuel
Urubyiruko rwagaragaje bimwe mu bikorwa bakoze biteza imbere
Inteko rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko yabaye kuri uyu wa 21 Gicurasi 2025
Batanze imipira yo gukina mu tugari izabafasha mu bukangurambaga
Inka ebyiri zahawe abacitse ku icumu

Wifuza gukorana natwe umenyekanisha ibikorwa byawe, duhamagare kuri
Tel:+250784581663
Email: Greenafrica393@gmail.com na juvekwizera@gmail.com

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *