AmakuruPolitiki

Gicumbi: Urubyiruko rwasobanuriwe ko Urugerero ari ifumbire y’ubwenge

Inkomezabigwi icyiciro cya 13 ni bamwe mu rubyiruko rwatangiye itorero, abagera ku 1121 basabwe kwita ku masomo y’indangagaciro bazahabwa, gutekereza umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza, basobanurirwa ko kwitabira itorero ari nko gushaka ifumbire y’ubwenge by’umwihariko bakazigishwa ibyiza byo gukunda igihugu no kugiteza imbere.

Babigarutseho kuri uyu wa 12 Mutarama 2026 ubwo hatangizwaga itorero ry’ Inkomezabigwi icyiciro cya 13 ryabereye mu Mirenge itandukanye, ku rwego rw’Akarere iki gikorwa cyakurikiraniwe mu Murenge wa Rutare mu ishuri ryisumbuye rya G.S Apegi Rubuki.

Insanganyamatsiko y’iri torero igira iti:” Duhamye umuco w’ubutore himakazwa ubudaheranwa”. bamwe mu baryitabiriye bashimangira ko biteguye kugira uruhare mu bikorwa byo gusana amazu y’abatishoboye, bagomba guca imirwanyasuri no gutera ibiti hagamijwe kubungabunga ibidukikije.

Nizeyimana uri mu bitabiriye itorero yagize Ati:” Hari amasomo twize ku ishuri ariko turashaka gukora itorero ry’ urugerero, habamo amasomo y’indangagaciro za ndi umunya Rwanda, gukunda igihugu no kugiteza imbere n’ibindi”.

yongeye Ati:” Tugomba gusiragira ibyagezweho no guhangana n’abantu bagifite ingengabitekerezo y’amacakubiri, ahubwo tukabasha guhindura imyumvire yabo bakamenya ko ubumwe bw’abanya Rwanda aribwo soko y’iterambere”.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu Kubana Richard yasabye urubyiruko kumenya ko Urugerero ari ifumbire y’ubwenge, kwitabira ibikorwa by’itorero, gufasha abatishoboye, kwigisha bagenzi babo bakamenya ingaruka zo kwishora mu businzi n’izindi ngeso mbi, ariko bakabikora bahereye aho bakomoka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yasabye urubyiruko kurushaho gutekereza byagutse, bakazirikana ko nubwo bafite igihugu kibakunda ariko aribo bagira uruhare runini mu guhitamo iterambere ry’ imibereho yabo.

Agira Ati:” Turifuza ko mujya mu cyerecyezo cyiza, dukomere ku byagezweho kandi dufatanye kubisigasira hagamijwe kubaka u Rwanda twifuza”.

Mu Karere ka Gicumbi hateganijwe urugerero rw’inkomezabigwi icyiciro cya 13 kizitabirwa n’abagera ku 1121, harimo abakobwa 722 n’abahungu 399 bazakora ibikorwa by’itorero mu gihe kingana n’ukwezi .

Umunyurwa Ernestine umukozi w’Akarere ushinzwe ibikorwa by’itorero

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *