Gicumbi : Urubyiruko ruhinga icyayi rwatangiye guhindura ubuzima
Urubyiruko rw’Akarere ka Gicumbi ruvuga ko rwakuye amaboko mu mifuka rugatekereza uko rwahinga icyayi nyuma y’igihe kinini batabaza ubushomeri, kandi byatangiye kubateza imbere harimo n’abarangije kwiga za Kaminuza bavugaga ko badafite akazi .
Kuri ubu bavuga ko guhinga byabahinduriye ubuzima kuko batagitekereza gufashwa n’ababyeyi babo, kuko nabo ubwabo basigaye batanga akazi ku basaga 300 buri gihembwe.
Muri Gicumbi kandi hari Urubyiruko rwishyize hamwe rutekereza uko rwakwiyegurira umwuga w’ubuhinzi bw’icyayi, byabafashije kwiyubakira amacumbi akodeshwa, kandi bikabafasha kwicyenura buri kimwe bacyeneraga bakajya kubisaba ababyeyi babo.

Muri aka Karere habarurwa Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30, rungana n’ibihumbi 12. 4259, harimo abahoze ari abashomeri bagatekereza kwihangira imirimo, bagashakisha uko bakwiteza imbere.
Mu gihugu iyo urebye urubyiruko rwitabira umwuga w’ubuhinzi usanga umubare ukiri hasi, gusa akenshi ugasanga hari abatekereza ko barangije kwiga ayisumbuye na Kaminuza, bakomeza gutabaza ubushomeri ntibitabire indi myuga .
Muri Gicumbi urubyiruko rutuye mu cyaro rungana na 11,5713, naho abatuye mu mujyi ni 8,546, aba bose batekereza uko iterambere ryabo rigomba kugerwaho.
Muri aba kandi harimo umubare w’igitsina gore ungana na 63,158, ndetse n’igitsina gabo bangana na 61,101 batekereza ku buzima bw’ejo habo hazaza .
Bamwe mu baganirije Green Africa bagarutse ku mpanuro baherutse guhabwa na Minisitiri ubafite mu nshingano, Dr Utumatwishima Abdallah ubwo aherutse gukorera uruzinduko mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gicumbi.
Bavuga ko yabasabye kurushaho gutekereza byagutse, kubyaza umusaruro amahirwe begerejwe mu kwerekana imishinga bafite binyujijwe muri Youth connect, kuko hari imishinga yemerwa kandi igahabwa igishoro gituma basezera ubushomeri, n’ubucyene mu gihe iba yateguwe neza.

Minisitiri Utumatwishima aherutse gusura imishinga y’urubyiruko rwo mu mirenge ya Rubaya, Miyove, Cyumba na Byumba, ashima intambwe bagezeho bihangira imishinga igamije kubateza imbere, abaha impanuro zirimo kuba iterambere ridaturuka ku kazi ko mu biro gusa, ahubwo ko nibatekereza imishinga ibyara inyungu hari uburyo bwo kubashyigikira bakarushaho kwiteza imbere.
Basesayose Thelesphole uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko muri Gicumbi, avuga ko kuri ubu batagitekereza kumva ko bazabeshwaho n’amashuri gusa.
Ati :” Kuko hari abahinduye imyumvire bitabira imyuga itandukanye ndetse bamwe bayoboka inzira y’ubuhinzi, ariyo akenshi bavugaga ko yitabirwa n’abakuze gusa, gusa byatangiye kubahindurira imyumvire .
Imibare iherutse kugaragazwa n’ikigo cyibarura (NISR report 2022) yagaragaje ko urubyiruko rwa Gicumbi rufite akazi rungana na 54,8%.
Mu gihe abagaragaje ubushomeri banganaga na 20,7%, aribwo hakomeje ubukangurambaga bugamije kubigisha uko bakwihangira imirimo bagatekereza imishinga ibyara inyungu.
Muri abo, hari abahinze icyayi hafi y’isantire ya Ngondore, bahinze kuri Hegitari 8 kandi batanga akazi ku bahinzi 300 mu gihembwe kimwe gusa .
Icyi cyayi cyabafashije kugura amazu yo gukodesha bituma bamenya ibyiza by’umwuga w’ubuhinzi kuko batangiye gusarura no kwinjiza ku mafaranga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel asaba Urubyiruko kurushaho guhindura imyumvire bagakura amaboko mu mifuka, ndetse aho bafite imbogamizi bakegera inzego z’ibanze zikabafasha kunoza imishinga bafite.
Ati :”Dufite Urubyiruko rwatangiye kugaragaza ikizere. , hari abakora imyuga y’ubudozi bw’inkweto kandi zigezweho, hari abakora ubuhinzi ndetse n’abakora ubwatsi bw’amatungo bukaboneka mu cyumweru kimwe gusa, n’abandi babegere bizabafasha kwigishanya ariko kandi aho bazagira imbogamizi natwe turahari twiteguye kubashyigikira “.
Mu bice bitandukanye hakunze kumvikana Urubyiruko rutabaza ubushomeri gusa bigaragara ko abatangiye guhindura imyumvire hari aho bageze biteza imbere .
