Gicumbi: Umusore w’imyaka 28 yakatiwe igifungo cya burundu mu ruhame
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gicumbi bwihanangirije abishora mu byaha biteza amakimbirane kugeza ubwo bamwe bavutsa ubuzima ababyebyi babo cyangwa bagenzi babo, nyuma y’uko uwitwa Mushimiyimana uri mu kigero cy’ imyaka 28 yakatiwe mu ruhame agahabwa igifungo cya burundu.
Byabaye kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2025 mu murenge wa Bukure aho uwamijwe icyi cyaha avuka, ndetse akaba ari naho yakoreye icyaha, gusa akaba yakatiwe mu ruhame imbere y’ abaturanyi n’ abatangabuhamya bari babonye ibyabaye.
Mushimiyimana Daniel wavutse muri 1997 mu Murenge wa Bukure, yashinjwe icyaha cyo kwica umubyeyi we umubyara Murekatete Odette ku itariki ya 15/ 09/2025 amukubise mu mutwe urubaho rwo gucana inkwi bikamuviramo gupfa, uwo musore nawe agasigara ari imfubyi.
Uru rubanza rwakatiwe imbere y’ abaturage mu ruhame aho rwari rwaraburanishijwe ku itariki ya 11 Ugushyingo 2025.
Urwego rw’Ubushinjacyaha rukuriye ubushinjacyaha bwisumbuye bwa Gicumbi, bwakatiye Mushimiyimana Daniel igifungo cya Burundu nk’ uko amategeko abiteganya, kuko uwakoze icyaha cy’ubwinjiracyaha abigambiriye akica umuntu ahanishwa igihano cya burundu nk’ uko amategeko abiteganya.
Amakuru aturuka mu murenge wa Bukure avuga ko uyu Mushimiyimana atari inshuro ya mbere yari agerageje kwica nyina umubyara, dore ko muri uyu mwaka nabwo yagerageje kumwica amuziza ko yishyuriye abavandimwe be amashuri ariko we ntamwishyurire amafaranga y’ ishuri akamuhusha , gusa uwo mubyeyi yari yajyanye Mushimiyimana kwiga amashuri y’imyuga ngo nawe bizamufashe kwiteza imbere ariko Mushimiyimana Daniel agakomeza kugumana ishyari ry’ abavandimwe be bikaba ari bimwe mu byateje amakimbirane hagati yabo.
Usibye uyu wakatiwe igifungo cya burundu, kuri iyi tariki ya 18Ugushyingo 2025 nanone muri Gicumbi mu Murenge wa Giti hari undi witwa Ndengeyitwari Aimable nawe wakatiwe gufungwa imyaka 25 azira gushaka kwica umugore we babyaranye abana bane ariko akamuhusha , dore ko yamukubise imihoro mu mutwe no mu misaya akagwa hasi gusa akamusiga aryamye azi ko yamaze kumwica .
Uyu Ndengeyintwari nawe yahamijwe icyaha cy’ ubwinjiracyaha bugambiriwe n’ ubwo atabashije kwica umugore we, gusa nawe bikaba atari inshuro ya mbere yari abikoze dore ko mbere bari bigeze gukimbirana uyu mugabo agakura umugore we amenyo ,ndetse akaza kumuca n’ ugutwi kugeza ubwo umugore yari yaramuhunze ariko Ndengeyintari akaza kumutegera mu nzira akamutemagura gusa ku bw’ amahirwe ntiyashiramwo umwuka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Akarere ka Gicumbi Kirenga Moses, yasabye abaturage b’ aka karere kutihanira, ndetse bakirinda amakimbirane bakarushaho kwegera inzego z’ ibanze zikabafasha, ndetse aho babona bagenzi babo bafitanye amakimbirae bagatungira agatoki inzego zibishinzwe zikabafasha, aho kwishora mu byaha bibaviramo gufungwa no kuvutsa ubuzima bagenzi babo.




