AmakuruUbuzima

Gicumbi : Umunyamabanga wa Leta yashimye ubwitange bw’abaganga, abizeza kubongerera ibikoresho

Dr Yvan Butera ufite inshingano zo kuba umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, yasuye ivuriro riri ku mupaka wa Gatuna mu murenge wa Cyumba ho mu karere ka Gicumbi , yitegereza imitangire ya serivisi zaho, ndetse akurikizaho gusura ibitaro bya Byumba hagamijwe kureba uko habungwabungwa ubuzima bw’abaturage, no kureba uko hacyemurwa ibibazo by’ahakiri imbogamizi.

Mu ruzinduko yagiriye i Gicumbi kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, bamugaragarije ko hakiri umubare mucye w’abaganga bakorera mu bigo nderabuzima 23, ndetse n’ibibazo bikigaragara mu myishyurize hagati y’amavuriro na RSSB.

Ibindi bamugaragarije harimo kongererwa Mudasobwa zo kubafasha kwandika abagana serivisi z’ubuzima, gusa yabijeje ko mu gihe gito bimwe biraba byamaze gushakirwa ibisubizo.

Yashimye ubwitange n’ubunyamwuga bugaragara mu bakorera ibigo nderabuzima , abakorera ahari ivuriro ryisumbuye rya Rutare mu murenge wa Rutare ( Medicalized Hearth centre) n’abakora ku bitaro bya Byumba.

Avuga ko ibibazo bamugaragarije bimwe bisanzwe biri kuvugutirwa umuti nko kongera umubare w’abaganga, hakaba hamaze kongerwa amashuri arimo amashami yigisha ubuforomo n’ububyaza, hagamijwe kongera umubare wabatanga izo serivisi mu baturage .

Yanagaragarijwe kandi ibibazo byo kutagira Telefoni zifite ubushobozi bwo guhuza amakuru, avuga ko biracyemuka mu mpera z’uyu mwaka, ariko bamwe ntibakomeze kwandika mu bitabo kuko ari ibintu ubona bitakigendanye n’igihe, usibye ubwitange bw’abaganga baba bifashishije ibikoresho bafite.

Ati :” Mu gihe cya vuba, mu mpera z’umwaka turabikurikirana ku buryo ibintu by’impapuro bigabanuka”.

Mu kiganiro yagiranye n’ubuyobozi bw’ Akarere ka Gicumbi, abahagarariye inzego z’ubuzima haba ku bitaro bya Byumba no ku bigo nderabuzima, ndetse n’abahagarariye abajyanama ub’ubuzima, yabijeje ubufatanye mu gucyemura ibibazo bamugaragarije, abasaba kurushaho gukunda umuhamagaro wo kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Yongeyeho ko abakora muri serivisi z’ubuzima bagomba kwimakaza umuco w’isuku cyane, kuko hari indwara nyinshi usanga zibasira abaturage kandi zikomotse ku mwanda.

Dr Yvan Butera Yagize Ati :” Ndashima akazi kenshi kandi keza mukora, abafite ibibazo bya Telefoni ndabizeza ko ziraboneka mu mpera z’umwaka, ibigo nderabuzima hari impinduka zigiye kubamo nko kongera umubare w’ababyaza n’abaforomo, intego n’uko ibigo nderabuzima dufite mu gihugu bigomba kuzamurwa bikaba Medicalized”.

Ati :” Ibitaro bya Byumba twabyohereje inzobere zigisha ibigendanye n’ababyeyi, bakigisha uko ababyeyi bafashwa n’uko bagomba gufasha abana”.

Yongeraho ko usibye kwigisha ibijyanye n’ababyeyi hazakurikiraho gushaka inzobere zigisha kubagwa, ndetse no gushakira ibitaro uburyo bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu mitangire ya Serivisi cyane cyane aho bakirira abajya kubagwa (urgence) .

Ati :”Ariko mukanarushaho kwimakaza isuku haba ku bitaro ndetse mukanayikangurira aho abaturage bakorera” .

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yashimye uburyo Minisiteri y’ubuzima yashyize imbaraga ku bigo nderabuzima byegereye Umupaka wa Gatuna , kuri ubu hakaba nta muturage ukijya kwivuriza indwara z’amaso cyangwa amenyo hanze y’igihugu kuko boherejwe aba Doctors bita ku barwayi , ahubwo ko abaturuka muri Uganda aribo baza kwivuriza mu karere ka Gicumbi.

Ati :”Ni gisubizo ku baturage b’imirenge ya Cyumba na Rubaya, ndetse n’abaturuka mu karere ka Burera ahitwa Bungwe bajyaga kwivuriza mu gihugu cy’abaturanyi, kuri ubu ntibagitekereza kujya kwivuriza hanze y’igihugu “.

Ivuriro rito ryashyizwe ku mupaka wa Gatuna mu mwaka wa 2017, kuri ubu mu kwezi kumwe ryakira abari hagati ya 1200 na 1500.

Hakaba hasigaye ubusabe bw’abaturanyi (Abagande) bavuga ko bishobotse bagabanyirizwa ibiciro by’ubuvuzi bahabwa mu Rwanda kuko bishyura 100%, mu gihe abanya Rwanda bahabwa serivisi hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante) n’ubundi bwisungane butandukanye .

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *