Gicumbi: Umukobwa wa mbere muri Kaminuza, yasabye Stage yo korora ingurube muri VAF
Muhayimana Josiane ari mu bakobwa babaye indashyikirwa mu gutsinda neza amasomo y’umwaka wa 2025(abasore ikiciro cya 14 muri UTAB) ndetse abihererwa n’impamyabushobozi , akaba yariyemeje kwitabira umwuga w’ubworozi bw’ingurube cyane , bitandukanye na bagenzi bakunze kwitinya bavuga ko ubu bworozi ari umwuga wagenewe abagabo gusa.
Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na Green Africa, avuga ko impamvu yasabye kwimenyereza umwuga w’ubworozi muri VAF ( Vision Agribusiness Farm) ari uko ariho yari yarakoreye stage ye ya mbere akabikunda ndetse bikamwongerera ubumenyi bwisumbuyeho, kugeza ubwo byamuhesheje amanota menshi agahemberwa kuba mu banyeshuri b’indashyikirwa batsinze neza mu ishami rya Animal Production, muri kaminuza y’ubugeni n’ikoranabuhanga Utab.
Avuga ko kuri ubu yamaze gusobanukirwa uburyo ingurube iri mu matungo adakunda umwanda, yororoka vuba, agaburirwa ibidahenze , ndetse ko yamenye uko zishobora kurwara akazivura, kugeza ubwo zitanga icyororo cyinshi kandi mu gihe gito.
Ati:” Njye nahisemo ubworozi bw’ingurube kuko nari nasobanukiwe uko zitanga umusaruro mwinshi mu gihe gito, hano muri VAF haboneka ingurube itanga icyororo kuvanku byana 18 kugera kuri 20, ibikora inshuro ebyiri mu mwaka umwe bivuga ko ingurube imwe ishobora kororoka izirenga 30 usanga bitandukanye n’andi matungo abyara rimwe mu mwaka, kandi akabyara itungo rimwe cyangwa abiri gusa”.
Yongeraho ko usibye kororoka gusa, yanamenye inyungu zo guteza intanga zifite icyororo cya kijyambere ndetse ko iyo wabigize umwuga, guteza intanga nabyo biri mu byinjiza amafaranga menshi, kuko iyo aborozi bashaka ingurube za kijyambere batanga amafaranga ubukungu bukarushaho kwiyongera bikaba byaguhindurira ubuzima mu gihe gito.
intumbero y’uyu mukobwa wihebeye ubworozi bw’ingurube, avuga ko ibyo yize agomba kubisangiza abakora uyu mwuga mu buryo bwa gakondo, akabafasha mu mahugurwa by’umwihariko akazahera mu Karere ka Gakenke kuko ariho akomoka .
Ntakirutimana Samuel Umuvuzi w’amatungo (Vet/VAF) ukurikirana umunsi ku munsi uburyo Muhayimana yita ku mirimo yose ikorwa mukwita Ku buzima bw ‘yamatungo muri Vaf, avuga ko abikora nta pfunwe bimuteye, arabikunda ndetse ko ubona afite inyota yo gutangira umushinga w’ubworozi kuko yamenye uko bazivura, yamenye no gukumira indwara zanduzanya bitewe n’abakora ubu bworozi bakunda kubanguriza ku gasozi , ariko we yiyemeje kuzajya ateza intanga zizewe kandi zujuje ubuziranenge.
Ati:” Tworora kinyamwuga kandi dufite ingurube za kijyambere, duteza intanga zizewe zitanga icyororo cyiza haba izitanga inyama cyangwa izororoka cyane, iyo ufite ibikoresho bibika neza intanga, ukamenya ubwoko bwizo babanguriye, umenya uko uzijyemura ku bazikeneye ndetse bikarinda ingaruka zo kubyaza amacugane”.
Uyu mukobwa wihebeye umworozi, agira inama bagenzi kwitabira uyu mwuga kuko utahariwe abagabo gusa, ndetse ko iyo ubikoze ubikunze urabishobora bikaba byaguhindurira ubuzima mu gihe gito. Asoza ashimira byimazeyo ubuyobozi bwa UTAB n’abarimu bamuhaye ubumenyi, arashimira kandi ubuyobozi bwa VAF(Bwana SHIRIMPUMU JEAN CLAUDE)bwamugeneye igihembo gishinishije kuko byamwongereye imbara mukuzagera Ku nzozi ze zo kuba umworozi w’ingurube w’ikitegererezo. Ntashidikanya kuzabigeraho kuko hari na Miss Jeannette umaze kwiteza imbere abikesheje igihembo nawe yahawe na VAF.





