Gicumbi: Uko wibabara yahigwaga n’abantu bazima nyuma akaza kurokorwa n’ufite uburwayi bwo mu mutwe
Ubuhamya bwa wibabara Clemantine uvuga ko muri 1994 yari afite imyaka 14 yenda kuzuza 15. gusa avuga ko yanyuze mu buzima bukomeye kugeza ubwo umuryango we wose wishwe agasigara ari umwe rukumbi bigizwemo uruhare n’uwo murwayi atacyekaga ko yamurokora.
Ni ubuhamya yagarutseho kuri uyu wa 13 Mata 2025 basoza icyumweru cy’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Wibabara avuga ko ku itariki 6 Mata 1994 indege y’ uwari umukuru w’igihugu ikimara kugwa bahise batangira ubuzima bwo guhuga ari nako aho bageraga hose batotezwaga, gusa akaza guhura n’ uwo bitaga umusazi ariwe wamufashije akamurangira inzira anyuramo ahunga abashakaga kumwica.
Avuga ko n’ ubwo akomoka mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi atariho yarokocyeye, kuko aho bari batuye bari barashyizwe ku rutonde rw’Abatutsi bazicwa aribwo yahunganye n’ababyeyi bakazenguruka Uturere dutandukanye ngo barebe ko baramuka.
Wibabara n’ubwo yahigwaga we n’umuryango we avuga ko ise umubyara bamwiciye inyagasambu ubwo berekezaga mu karere ka Rwamagana.
Avuga ko nyina umubyara yicishijwe icumu ndetse n’abo bavukanaga ( abavandimwe) be bose baricwa asigara wenyine.
Ati:” Njye icyambabaje n’ukuntu twahigwaga n’abantu bazima tukirirwa duhunga ko batatwica, nkajya mpura
n’ abantu bakanshuka ngo nkomeze nyure hariya kandi bari kundangira aho interahamwe ziri ngo zinyice, ariko nageze ahari Umusazi arambwira ngo ninyura aho interahamwe ziri ngo ziranyica, anyereka inzira nshamo , nambuka umugezi nyuma Inkotanyi zirahadusanga ziraturokora”.
Yongeraho ko Inkotanyi ari ubuzima kuko zamurokoye akaba akiriho, gusa akagaya abantu bitwaga ko ari bazima birirwaga babahiga ngo nawe bamwice kugeza ubwo yakijijwe n’ ufite uburwayi bwo mu mutwe”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel asaba abaturage kurushaho kubaka ubumwe bw’abanya Rwanda bakirinda uwo ariwe wese washaka kugarura ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati:” Twagize amateka mabi tubura abacu ariko kandi twibuke twiyubaka, Turashima Inkotanyi zahoze ari Ingabo za RPA zahagaritse Jenoside, turusheho kubaka ubumwe nk’ Akarere kabaye igicumbi cyo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu”.
Yasoje asaba abaturage kubaka ubumwe no kwitandukanya n’abagifite ingengabitekerezo, bagatunga agatoki aho babonye abashakaga kubiba amacakubiri.