Politiki

Gicumbi: Ubuhamya bw’abarokotse ahitwa Nyarurama ya Ruvune bavuga ko biyemeje komorana Ibikomere

Agasozi ka Nyarurama gafite amateka ashariye cyane cyane kuva mu myaka ya 1990 kugeza1994 nk’uko bitangazwa n’abaharokokeye, gusa kuri ubu bavuga ko nubwo banyuze mu nzira y’umusaraba itoroshye ariko biyemeje gufatana mu mugongo.

Kuri ubu agasozi ka Nyarurama gaherereye mu murenge wa Ruvune Akagari ka Gashirira, ahari Urwibutso rushyinguwemo imibiri yabishwe bagera kuri 206 bicwaga bazira kwitwa Abatutsi.

Amateka yabiciwe Nyarurama yagarutsweho kuri uyu wa 11 Mata 2025 bavuga ko ubwicanyi bwahabaye bwaranzwe no gukusanya Abatutsi babashuka ngo barabakiza ,ariko bikarangira babiciye hamwe ari benshi, aho bamwe bajugunywaga mu mugezi wa Warufu ahitwa Cyandaro abandi bagatwikirwa mu nzu ari bazima.

Umutangabuhamya Munanira Jonathan warokokeye Nyarurama Agira Ati:” Twatangiye guhunga muri 1990 ariko twahungaga n’ijoro gusa, ababyeyi n’ abavandimwe banjye barishwe bamwe bashyinguwe hano ku rwibutso, hari Imiryango yatwikiwe hano munzu ari bazima kandi babafungiranye, hari uwatabwe akiri mu buzima, ibyo twabonye ni amahano ariko kandi dukomeze twomorane ibikomere, twiteze imbere twibuke twiyubaka “.

Niyonzima Theophile yagarutse ku miryango yishwe aho wasangaga umubyeyi bamwicana n’ abana be bagera ku icumi kuri ubu bakaba nta n’uwo kubara inkuru, aribyo bavuga ko ari imiryango yazimye, gusa abasigaye bakaba bashyize imbere kwimakaza ubumwe no guhangana n’icyo aricyo cyose cyashka kugarura ingengabitekerezo y’amacakubiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Ubukungu Uwera Parfaite avuga ko kuri ubu hari kongerwa imbaraga mu kubaka ubumwe bw’abanya Rwanda, kandi ko mu buryo bw’ umwihariko bazakomeza gufata mu mugongo abarokotse.

Ati:” Turashima cyane abana batwibukije amazina y’Abatutsi bishwe hano muri Ruvune, ariko nanone nibo mashami yashibutse dufite, twibuke twiyubaka ,tubeho turwanya amacakubiri, twigira ariko kandi ubumwe bw’abanya Rwanda bwasenyutse ntibizongera kubaho ukundi “.
Yongeyeho ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’ abanya Rwanda ariko kandi ikanahagarikwa n’ abanya Rwanda bagizwe n’ ingabo za RPA, bivuga ko twakagombye kurwana uruganba rw’iterambere no kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside..

Kwibuka muri iyi minsi 100 bavuga ko bigomba gusiga isomo ry’ ubutwari hakabaho kumenya uko Ingabo zahagaritse Jenoside, hakabaho Ubudaheranwa, himakazwa imiyoborere myiza nk’uko imyaka 31 ishize, kandi hakibandwa ku bumwe bw’abanya Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Ubukungu Uwera Parfaite

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *