Gicumbi: Ubuhamya bw’ abarokokeye muri Rutare bavuga ko Inkotanyi ari ubuzima
Ni amateka bavuga ko ari inzira y’ umusaraba ukomeye banyuzemo, kuko benshi banyuraga ku mirambo y’abavandimwe babo bishwe, abandi babona uko ababyeyi babo bashinyaguriwe ariko ku bw’ amahirwe bavuga ko nta bapfira gushira.
Abarokokeye mu Murenge wa Rutare bavuga ko birukankanaga abana mu masaka bari guhunga, abandi bakagendana inkono zishyushye zariho amasafuriya y’ibiryo bitetse kuko baterwaga mu buryo butunguranye
Babigarutseho kuri uyu wa 07 Mata ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 3, basaba abaturage kurushaho kwitabira ibiganiro bizatangwa mu minsi 100.
Bavuga ko Inkotanyi zaranzwe n’ishyaka rikomeye ryo kwita ku burenganzira bwabo hatitawe ku ivanguramoko ndetse bagatabarwa n’umubare mbwarwa w’Inkotanyi zari zihari, ugereranije n’ubwinshi bw’ abasirikari ba FAR bari bagamije gufatatanya n’interahamwe zari ziyemeje gutsemba Abatutsi.
Hanatanzwe ubutumwa bwerekana ububi n’ingengabitekerezo y amacakubiri yabayeho hagamijwe gusenya ubumwe bw’abanya Rwandabwari bwarahozeho.
Ibitero byaturukaga mu Mirenge ya za Mutete, Bukure n’ahandi, ariko habayeho ishyaka rikomeye gusa birangira barokotse n’ ubwo urugamba barwanaga ntaho rwari ruhuriye bitewe n’umubare mbarwa watabaraga Abatutsi baziraga uko bavutse.
Umutangabuhamya Higiro Damas wari mu Murenge wa Rutare avuga ko bakoze inzira y’umusaraba ngo barebe uko bakiza amagara yabo, birukanka mu masaka, bahigwa mu bice bya Rwesero ndetse bamwe bakajya buhizwa mu kiyaga cya Muhazi ariko basanga bazi koga bakazizwa ko ari abakomoka mu gace runaka.
Amateka y’abakomoka muri uyu Murenge wa Rutare agaruka cyane ku Batutsi bishwe bakuwe mu Mirenge ya Bukure, Rwamiko na Muko bazanarwaga bazira uko bakorewe urutonde rw’ abashakishwa, ndetse bamwe bagakurwa mu Murenge wa Mutete babaga bazanywe n’interahamwe zahakoreraga hagamijwe gutsemba ubwoko bwabo.
Mukarwego we avuga ko yashimye ijambo ry’ umukuru w’igihugu wavuze ko nta munya Rwanda uzongera gupfa kabiri, igisigaye ko ari urubyiruko rugomba kubakira ku mateka y’inkotanyi zahagaritse Jenoside, bakarushaho kubaka urukundo no kwirengagiza abagifite ingebabitekerezo akenshi babikora bifashishije imbugankoranyambaga.
Ati:” Turashima umukuru w’igihugu ukomeje kutwubakamo ikizere, ntabwo nkunda kuvuga ibyambayeho kuko binkomeretsa umutima, ariko kuba dusobanurirwa ko nta munyarwanda uzongera gupfa ubwa kabiri nabyo bidufasha kugira ubutwari, gusa dufatanye kubaka urubyiruko narwo ruzatere ikirenge mu cya bakuru babo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko kuri ubu hagamijwe kubaka ubumwe bw’abanya Rwanda, ndetse ko uwari we wese ugifite ingebabitekerezo y’amacakubiri adateze kwihanganirwa kuko hariho igihugu cyunze ubumwe.
Ati:” Ati turabasaba kurushaho kwamagana abagifite ingebabitekerezo y’amacakubiri kandi tube hafi abarokotse muri ibi bihe bitoroshye kandi twimakaze ubumwe n’indangagaciro twirinda amacakubiri “.
Muri uyu Murenge habayeho gushyira indabo ku rwibutso rwa Rutare hagamijwe kwibuka no kunamira abishwe bazira kwitwa Abatutsi.




