Gicumbi: Ubudasa bw’abakomoka mu murenge wa Giti, biyemeje kwishakamo Miliyoni 43 hagamijwe kwishakamo ibisubizo
Abavuka mu murenge wa Giti bafatanyije n’abahatuye muri iki gihe bashimangira ko ubumwe bw’abanya Rwanda ariyo nkingi y’iterambere, by’umwihariko hakabaho kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibugarije badasabye inkunga ahandi, gusa ku ikubitiro hakabaho kwita ku iterambere ry’igihugu ariko kandi bakabikora bahereye aho bakomoka.
Babigarutseho kuwa 06 Ukuboza 2025 mu gikorwa cyateguwe n’abaturage batandukanye bavuka mu murenge wa Giti, abahakorera, abahatuye ndetse n’inshuti zabo bafatanyije kwishakamo ibisubizo, ngo barebe ko uyu murenge warushaho gutera imbere nk’ahandi hose mu gihugu.
Ni igikorwa bahuriyemo gifite insanganyamatsiko igira iti:” Garuka ushime”. hagamijwe kurebera hamwe iterambere bagezeho, gusesengura ahakiri imbogamizi ngo bafatanye kwishakamo ubushoboz,i gusa bakaba barasanze hakenewe Miliyoni 43 .70.000 zo gucyemura ibibazo by’ibanze hagamijwe kubaka u Rwanda by’ umwihariko babereye mu murenge bakomokamo.
Uwitonze Innocent ukomoka muri uyu murenge, avuga ko ubumwe bw’abanyarwanda ari inkingi yo kubaka igihugu bifuza, kandi ko nk’uko bivugwa ngo ijya kurisha ihera ku rugo, akaba ariyo mpamvu yo gukusanya inkunga bahereye ku ivuko.
Ashimangira ko nyuma yo guhura bakaganira basanze muri uyu murenge hari ibikorwaremezo byakagombye gushorwamo imari, kuko hari ikiyaga cya Muhazi cyakurura ba mukerarugendo, gusa bikagerwaho habanje kuboneka umuhanda wa kaburimbo unyura ku kiyaga cya Muhazi, ariko kandi bakita ku bikorwa remezo babanjije gufasha abatishoboye dore ko bavuga ko mbere yo gucyemura ibindi bazajya bashyira umuturage ku isonga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti Bangirana Jean Marie Vianney, avuga ko abaturage bishimira iterambere bagezeho bitandukanye n’uko hahoze mu myaka 30 ishize, dore ko kuri ubu bubakiwe ishuri ry’imyuga kandi ry’ikitegererezo rizafasha abana babo, bafite ubuhinzi ngenga bukungu bw’icyayi n’ikawa bwitabwaho mu buryo bwa Kijyambere, ndetse bakagira n’ubworozi butanga umukamo ushimishije biturutse ku mahugurwa y’ubworozi bahawe.
Yongeraho ko n’ubwo hari ibyagezweho, banaganiriye ku ahakiri imbogamizi, basanga hakenewe Miliyoni zisaga 43, zo kubakira imiryango ine itishoboye kandi idafite aho kuba, hakenewe gusanira inzu imiryango igera kuri 59, ndetse no gufasha imiryango 109 igizwe n’abaturage 551 badafite ubushobozi bwo kwigurira ubwisungane bwo kwivuza.
Hakenewe kandi amabati agera ku bihumbi 2070, inzugi 315, amadirishya 252, n’imifuka ya sima igera kuri 756. nk’uko byasesenguwe n’abitabiriye ibirori byo gushimira iterambere u Rwanda rugezeho , by’umwihariko Umurenge bakomokamo.
Hon Senateri Ngarambe Thelesphole nawe ukomoka muri uyu murenge, avuga ko mu mahame Abanya Rwanda bagira harimo no kwicyemurira ibibazo , ubuyobozi bukumva ko umuturage wese afite agaciro bitandukanye n’ubuyobozi bwahozeho bwimakazaga amacakubiri, bikarushaho kudindiza iterambere ry’igihugu n’abaturage bacyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwera Parfaite ashima igitekerezo cy’abaturage bifuza kwishakamo ibisubizo, ndetse abasaba kujya banasura n’ahandi bagakora urugendo shuri hagamijwe guteza imbere igihugu cyabo, bigakorwa mu bumwe buzira amacakubiri n’ irondakarere, ahubwo bikaba ugukunda igihugu n’abagituye muri rusange.
Agira Ati:” Iri huriro rizatanga umusaruro, kandi muzirikane ko hano mutuye hari amahirwe yo gushora imari dore ko mukora ku kiyaga cya Muhazi, turwanye ubucyene ariko kandi dufite ibyuho byo kubaka amasoko agezweho ,twakubaka ama Hotel N’ibindi, turusheho gutekereza byagutse twubake uRwanda twifuza kandi abashyize hamwe nta kibananira “.
Yongeyeho ko n’ubwo hari abakomoka muri uyu murenge babashije gutera imbere bamwe bakajya hanze y’igihugu abandi bakajya gukorera ahandi, ariko batagomba kwibagirwa imiryango basize, bakayigisha kugira isuku nk’umuco, kurwanya amakimbirane no kwirinda ibiyobyabwenge bituma barushaho kugira imyumvire itabereye umuturage w’uRwanda.
Abahuriye mu gikorwa cyitiriwe ihuriro ry’Umurenge wa Giti ryiswe:” Giti Garuka ushime”. banzuye ko buri umwe agomba kwishakamo ubushobozi bitewe n’uko abishaka kandi ashoboye ngo barebe ko Miliyoni 43 zikenewe zaboneka, kandi bakabikora mu gihe cy’ukwezi kumwe,byaba ngombwa bakareba ahakiri imbogamizi zikomeye bakaganira uko ibyo bibazo byashakirwa ibisubizo.







