Gicumbi: RIB yabwiye abaturiye umupaka wa Gatuna uko ibyaha by’ icuruzwa ry’ abantu byibasira cyane Urubyiruko n’abagore
Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwaganirije abatuye ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, rubasaba kugira amakenga y’ababashuka ngo bajye kubaha akazi hanze y’igihugu, kuko hari ababikora bagamije kujya kubacuruza.
RIB yavuze kandi ko ikigamijwe ari ugukumira ibyaha bikorwa hagamijwe gukumira icuruzwa ry’ abantu, kuko hari bamwe mu banyarwanda bakunze guhura nizo ngaruka bamwe bikabaviramo kwicwa, gukurwamo ibice by’umubiri cyangwa bakajya gukoreshwa imirimo y’ubucakara.
Babigarutseho kuri uyu wa 11 Gashyantare 2026, ubwo baganirizaga abatuye mu Murenge wa Cyumba Akagari ka Rwakonjo hahana imbibi n’umupaka wa Gatuna werekeza mu gihugu cya Uganda.
Mu butumwa bagejeje ku baturage, bavuze ko bamwe mu baturage bagiye bagarurwa baragiye gucuruzwa hanze y’igihugu usanga umubare Munini wiganjemo urubyiruko n’abagore.
Ntirenganya Jean Claude ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha mu rwego rw’ ubugenzacyaha RIB, avuga ko abagera kuri 91% by’ abagarurwa mu Rwanda ari urubyiruko kandi rwiganjemo abigitsina gore.
Imibare igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2000 na 2003 ku isi hagaragaye abantu bagera ku bihumbi 200, bari bajyanywe mu bikorwa bigamije icuruzwa ry’ abantu.
Mu Rwanda kandi hagati y’umwaka wa 2019 na 2024 hagarujwe abantu bagera kuri 297 nabo bari barajyanywe gucuruzwa hanze y’igihugu.
Abaturage basobanuriwe kwirinda ababashuka by’ umwihariko urubyiruko rushishikajwe no gukoresha imbugankoranyambaga, dore ko mu bagarujwe abagera kuri 91% bari urubyiruko, muribo kandi 75% bari igitsinagore .
Munyezamu Pascal umwe mu baturiye uyu mupaka wa Gatuna aganira na Green Africa, yashimangiye ko hari bamwe mu baturage bakunda kujya gukorera mu bugande gusa hari abagenda bakagaruka, ariko hakabaho n’abamarayo igihe kinini ntibamenye niba barashakiyeyo cyangwa ngo bakurikirane iherezo ryabo.
yagize Ati:” hari abajya gupagasa Ibugande bakagaruka ariko hari abo tutabona ntitumenye niba baragurishijwe cyangwa barapfiriyeyo, gusa ubwo badusangije amakuru y’icuruzwa ry’ abantu n’ukujya tuba maso ,nitubona hari abo ducyekaho kujya gucuruza abantu tuzajya dutanga amakuru”.
yavuze ko kuri uyu mupaka wa Gatuna hari abanyura mu nzira zitemewe kandi bamwe bajyanwa na bagenzi babo bakabigisha akaz,i gusa basobanuriwe ko hari n’abashakirwa ibyangombwa bakaba bacishwa ku mupaka kandi bagiye gucuruzwa.
Ubukangurambaga bwo gukumira ibyaha bigamijwe gucuruza abantu buri gutangwa mu turere dutandukanye, by’ umwihariko bakibanda mu Mirenge yegeranye n’imipaka harimo Gicumbi, Nyagatare ,Burera, Rusizi, Rubavu, n’ Akarere ka Kirehe.
Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwavuze Kandi ko mu bagomba kuba abafatanyabikorwa bo gutanga amakuru harimo abakora umwuga wo gutwara ibinyabiziga, harimo abatwara Moto, amakamyo ndetse n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Insanganyamatsiko y’ubu bukanguranbaga igira Iti:” Uruhare rwa buri wese mu gukumira kurwanya icyaha cy’ icuruzwa ry’ abantu” ubutumwa bukaba butangwa ku bufatanye bwa RIB, ifatanije n’umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira IOM, biterwa inkunga n’igihugu cy’ Ubuyapani.






